Ijambo ry’Imana rirunga. Ryomora imitima

Inyigisho yo ku wa kabiri w’Icyumweru cya mbere cy’Igisibo, 2014

Ku ya 11 Werurwe 2014 – Yateguwe na Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Amasomo: Iz 55, 10-11, Zab 33(34); Ivanjili: Mt 6, 7-15

1. Bavandimwe,

Ejobundi buriya ku wa gatandatu ushize, nanyarukiye ku ivuko ngiye kubasura. Abenshi batuye aho bakora umurimo w’ubuhinzi n’ubworozi. Nabonye umwanya wo gutembera gato nsuhuza abaturanyi. Nanyuze ku mirima irimo ibishyimbo bikiri bito nsanga ari byiza, ariko hari impungenge. Igihe cy’ihinga gitangiye, imvura yaguye neza pe ; ibobeza ubutaka, barahinga cyane. Ariko muri ino minsi imvura isa nk’aho yabuze mu duce twinshi tw’igihugu ; harimo n’ako mvukamo. Abahinzi rero bafite impungenge ; imyaka bahinze, cyane cyane ibishyimbo, irareba nabi kubera kubura imvura ; ndetse hamwe na hamwe amababi ya mbere yo hasi yatangiye guhuguta bishyira kuma. Barimo rero barasaba cyane Nyagasani kugira ngo abagoborere imvura ihagije, hato batarumbya nk’uko byabagendekeye mu ihinga rishize !

2. Bavandimwe,

Ibyo mbivugiye mu kurizikana Isomo rya mbere ry’uyu munsi ; rigereranya imbaraga z’Ijambo ry’Imana nk’iz’imvura ituruka mu kirere ikabobeza ubutaka igaha umuhinzi imbuto n’ifunguro rimutunga.

Ijambo ry’Imana rero rifite imbaraga cyane. Icyo rivuze kiraba. Risohoza isezerano ry’Imana. Ryomora imitima. Ribobeza imitima yumiranye. Rirajijura. Rihoza abababaye. Rirahumuriza. Ryomora imitima yakomeretse. Rigorora imitima igoramye. Rikora ku mutimanama wanangiye, rikawutera kwibaza, kwihana no kwisubiraho. Rigarura abatannye mu nzira iboneye.

Ijambo ry’Imana ritera imbaraga. Ritera amahoro n’ibyishimo. Rimara inzara n’inyota by’abasonzeye Imana n’ubutungane bwayo.

Ijambo ry’Imana rirunga. Rirabonesha nk’urumuri. Rirakiza. Muri make, ritanga ubuzima; ubuzima bwuzuye ; ubuzima bw’iteka.

3. Bavandimwe,

Niba twajyaga dusonzera Ijambo ry’Imana nk’uko bariya bahinzi basonzeye imvura kugira ngo imyaka yabo imere neza, maze izabahe umusaruro ushimishije. Barimo barasaba Imana imvura kugira ngo batazarumbya. Twe nk’abakristu, ni izihe mbaraga dukoresha kugira ngo twumve, tuzirikane kandi dutungwe n’Ijambo ry’Imana ? Koko ubutaka ntacyo bushobora kwera butabobejwe n’imvura, cyangwa andi mazi umuntu ashobora gukoresha yuhira ibihingwa. Ese tujya tuzirikana akamaro Ijambo ry’Imana ridufitiye ? Tujya twibuka ko nta mbuto z’ubukristu dushobora kwera tutamurikiwe na ryo ?

Muri iki gihe cy’Igisibo, nimucyo tugaruke ku isoko y’Ijambo ry’Imana. Ni ho tuzavoma n’imbaraga zo kugarukira Imana. Ku cyumweru gishize twumvise ukuntu Yezu Umukiza wacu yatsinze Sekibi umushukanyi. Imwe mu ntwaro yayitsindishije ni imbaraga z’Ijambo ry’Imana.

4. Bavandimwe,

Ivanjili y’uyu munsi ni ijambo ry’Imana ridutera ibyishimo n’amizero. Mu isengesho rya « Dawe uri mu ijuru », Yezu aratwigisha gusenga turangamira Imana Umubyeyi wacu, uzi neza icyo dukeneye, na mbere y’uko tukimusaba. Gusenga k’umukristu si ugusukiranya amagambo ; ahubwo ni nk’umusabano w’umwana n’umubyeyi. Imana koko ni Umubyeyi wacu udukunda cyane ; umubyeyi utwitaho buri gihe ; umubyeyi utugirira impuhwe akatubabarira ; umubyeyi uhora adushakira kandi atugoborera icyatugirira akamaro.

Ikuzo n’ibyishimo by’umubyeyi ni ukubona abo yibarutse barakuze, baratoye imico myiza yabatoje, barateye imbere ; mbese bamerewe neza. Koko ukwibyara gutera ababyeyi ineza. Icyo ni cyo Nyagasani Imana Data wa twese ahora atwifuzaho : kurangwa n’imico yadutoje kugira ngo duhirwe.

Ikuzo n’ibyishimo by’umwana ni ukubona umubyeyi we yishimiye aho umwana we ageze, amwizihihe, amuteye ishema, atamukoza isoni. Natwe ibyishimo byacu nk’abana b’Imana nibibe koko ibyo kubahisha izina rye, kwogeza hose ingoma ye no guhora dukereye gukora ugushaka kwe.

Dushimire Yezu Kristu wadutoje gusenga, akatwigisha isengesho ryiza ry’abana b’Imana. Naharirwe ikuzo ubu n’iteka ryose. Amina.

Mukomeze mugire Igisibo cyiza.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho