Ijambo ry’Imana ritubere ifunguro rya buri munsi
Ku wa mbere wa Pasika, 2013
– Padiri Alexandre UWIZEYE –
Bavandimwe, bakunzi b’urubuga “Yezu akuzwe”,
nagira ngo mu guhimbaza isabukuru y’umwaka urubuga rumaze rudufasha kuzirikana Ijambo ry’Imana dusanga mu masomo ya Misa, tuzirikane inyigisho ebyiri za Karidinali Yohani Mariya Lustiger (1926-2007), wabaye Arkiyepiskopi wa Paris mu Bufaransa kuva mu 1981 kugera muri 2005. Ibyanditswe bitagatifu byagize uruhare rwihariye mu buzima bwe kuva mu 1936, ubwo yasomaga Bibiliya bwa mbere, ababyeyi be b’abayahudi batabizi. Icyo gihe yari afite imyaka 10 gusa.
Ijambo ry’Imana yasomye ryaramumurikiye atangira urugendo rwa batisimu yahawe tariki ya 25 kanama 1940. Nyuma yiyumvisemo umuhamagaro wo kuba Padiri, yinjira mu iseminari. Yenda guhabwa ubudiyakoni, yibajije niba ataribeshye inzira. Yakoze urugendo rutagatifu ajya i Yeruzalemu gusengera ku mva ya Yezu. Yahavanye ukwemera gukomeye, gushinze imizi muri Kristu wazutse. Ubuzima bwe bwose, yakomeje gusoma no kuzirikana Ijambo ry’Imana dusanga muri Bibiliya. Yakunze kandi gushishikariza bakristu, by’umwihariko abapadiri gusoma Bibiliya.
Inyigisho ya mbere yayihaye abakristu hashize igihe hito abaye Arkiyepisopi wa Diyosezi ya Paris mu 1981. Iya kabiri yayihaye abaseminari b’abarundi mu gihe cyo gusoza ihimbaza rya Yubile y’imyaka 100 Ivanjili yaYezu Kristu igeze mu Burundi.
-
Kumenya ivanjili nk’ururimi kavukire
Ni amwe mu magambo y’inyigisho Myr Lustiger yahaye abakristu ba Parusasi yitwa Saint-Ferdinand-de-Ternes (Paris) ku wa gatatu, tariki ya 30 nzeri 1981.
« Ni ngombwa ko musomera Ivanjili hamwe atari ku cyumweru gusa. Ni ngombwa ko mwiha uburyo bwo gusoma Bibiliya, bwo gusenga : ni ifunguro. Mutarifite ukwemera kwanyu kwahungabana.
Ntimushobora gusoma Ibyanditswe bitagatifu uko mubonye : mugomba kubisoma nk’Ijambo rivuzwe na Kristu muri mwe, rikabaha gusobanukirwa n’amateka mwinjiyemo. Mu kwakira iryo Jambo rizima rya Kristu ubwe uvugira muri Kiliziya ye, mwinjira mu mateka yuzuye y’umuryango w’Imana, akaba ayanyu. […]Ni ukuvuga ko, mwebwe abakristu, mumenya Ivanjili nk’ururimi kavukire kandi mukamenya amateka mwahaweho umurage : bitabaye ibyo byaba bibacikiyeho. Hari akazi bisaba kugira ngo bigerweho. Ni ngombwa ko Ijambo ry’Imana rihinduka ururimi rwanyu kavukire, rikabwiriza umutima wanyu, rigatura mu bwenge bwanyu, rigatunga imibereho yanyu. Ni ngombwa ko ubucuti mufitanye n’Imana itubwirira muri Kiliziya yayo buba umutima w’ubuzima bwanyu.
Ni ngombwa ko mugira umuhate wo kwakira no kugaburira ubuzima bwanyu bwa gikristu. Aha hari umurimo w’ibanze kuburyo udakozwe mutashobora kurangiza neza inshingano z’umuhamagaro wanyu. Koko rero, muri abavugizi b’Imana kuko muri abakristu. Ni ngombwa ko Ijambo ribaturamo ku buryo Imana irivugira muri mwe. Si ukubaha amagambo mwasubiza uwo mukorana ubabajije ibibazo. Icy’ingenzi ni uko buri wese, akurikije impano Imana yamuhaye n’ubuzima abamo, aturwamo n’Ijambo ry’Imana kuburyo imukoresha uko ishaka ».
-
Kumenya Ivanjili nk’uwayifashe mu mutwe
Ayo ni amwe mu magambo y’Ijambo Karidinali Lustiger yabwiye abaseminari b’Abarundi tariki ya 24 Ugushyingo 1998.
« Niba hari icyifuzo cyangwa inama nabagira ni uko mwamenya Ibyanditswe Bitagatifu kandi mukamenya Ivanjili nk’aho mwayifashe mu mutwe. Biroroshye cyane : ni ukuyisoma no kuyizirikana ; hanyuma warangiza, ukongera ugatangira. Igihe ibyo ubikoze incuro zihagije mu buzima, icyo gihe, si wowe ushingira ku Ivanjili mu byo uvuga, ni Ivanjili ubwayo ikurembuza, ikakubwira ibyo uvuga. Ni Yezu ubwe uza mu mutima wawe akakwibutsa interuro iyi n’iyi wasomye. Ugasanga ari we ukubwira. […]
Ijambo ry’Imana, niba waririye nk’uko umuhanuzi abivuga, niba mu kanwa ryakuryoheye nyamara ryagera mu nda rikagusharirira, niba ari ifunguro ryawe, niba rihindutse umubiri w’umubiri wawe, amaraso yo mu maraso yawe, rizagakugarukira. Ni ryo rizaguturamo ; si wowe uzarituramo.
Icyo gihe, niba Nyagasani Yezu agutuyemo kuri ubwo buryo, mu iyobera rya Jambo wigize umuntu mu Ukaristiya no muri iryo jambo ritagatifu, niwe noneho uzifashisha umunwa wawe kugira ngo avuge. Uzi neza ko nta bushobozi ufite bwo kubona amagambo ya nyayo kugira ngo uhoze umuntu afite ububabare cyangwa se umugarurire icyizere cyangwa se ngo ukore ku mutima w’umunyabyaha, cyangwa se umenye icyo ukora mu bihe bikomeye, cyangwa se ube indahemuka mu byo Nyagasani agusaba, keretse gusa Roho wa Kristu ubwe ugutuyemo kandi, buhoro buhoro akaguhindura, akakuvugurura ».
Karidinali Lustiger yari yagiye mu Burundi nk’intumwa yihariye ya Papa Yohani-Pawulo wa kabiri mu guhimbaza isozwa rya Yubile y’imyaka ijana Ivanjili ya Yezu Kristu igeze muri icyo gihugu. Urwo rugendo yarukoze guhera tariki ya 19 kugeza ya 25 Ugushyingo 1998. Icyo gihe nk’uko mubyibuka, hari ubushyamirane bukomeye hagati y’abanyagihugu. Ubwicanyi hagati y’abahutu n’abatutsi bwari bwaraciye intege abakristu mu rugendo rwo kwiyunga bari baratangiye. Abepiskopi nabo basaga n’abaracitse intege. Kardinali Lustiger yari afite ubutumwa bwo gukomeza abakristu n’abapadiri mu butumwa bwo kwigisha Ivanjili. Ntibyari byoroshye kubona aho ahera, kubona icyo ababwira kibubaka muri ibyo hihe bikomeye. Amurikiwe n’Ijambo ry’Imana yababwiye ko batagomba kwibuka gusa amahano yabaye n’ibyago byagwiriye igihugu. Ahubwo ko bagomba kwibuka n’ “abamaritiri b’urukundo”, bo ngemwe z’urukundo n’imbabazi mu kubaka igihugu kirangwa n’amahoro, ubumwe n’ubwumvikane. Yahereye ku rugero rw’abaseminari bato b’imwe ma maseminari y’i Burundi, banze kwivangura bashingiye ku moko, bikabaviramo ko bose bicwa.
Kardinali Lustiger yari azi neza ibyo avuga. Yarokotse itsembabwoko ryakorewe abayahudi mu ntambara ya kabiri y’isi yose (1939-1945). Nyina yaguye mu nkambi ya Auschwitz muri Polonye mu 1943.
(Twifashishije igitabo kitwa Le cardinal Lustiger et le sacerdoce, Paris, Parole et silence, 2011, p.139-142)
Namwe bakunzi b’urubuga « Yezu akuzwe », twikubite agashyi. Ijambo ry’Imana turibonere umwanya, turisome, turizirakane, umuntu ku giti cye, aho bishoboka turisangire n’abandi mu ngo, mu miryangoremezo, mu miryango y’Agisiye gatolika, mu makorali n’ahandi. Ijambo ry’Imana ritubere ifunguro rya buri munsi. Umubyeyi Bikira Mariya « we washyinguraga mu mutima ibyabaye byose, akabizirikana » (Lk 2,19) abidufashemo.
Ku wa mbere wa Pasika, 01 mata 2013
Padiri Alexandre UWIZEYE