Ijambo ry’Imana twumva nirihindure ubuzima bwacu

Inyigisho yo kuwa gatanu w’icyumweru cya 16 gisanzwe,B, kuwa 24 Nyakanga 2015

Amasomo tuzirikana :   Iyim 20,1-17; Mt 13,18-23

  • Amategeko y’Imana ni ikimenyetso cy’uko Imana idukunda.

Bakristu bavandimwe, amasomo Kiliziya yaduteguriye kuri uyu munsi, aratwereka urukundo Imana idukunda, ikadusaba natwe kurwitabira tuyikunda kuruta byose. Igihe Imana ihaye Abayisiraheli amategeko cumi (Iyim 20,1-17), cyari ikimenyetso cy’ubwigenge ibahaye , nyuma yo kubakura mu bucakara bwa Misiri. Iyo urebye buri tegeko, usanga Imana ishaka kwinjira mu buzima bwabo bwose ntacyo isize, ikabushyira kuri gahunda.  Abisiraheli bo barasabwa gukunda Imana bakayibonamo  Umubyeyi ukunda abana be, agakumira icyabahungabanyiriza ubuzima.

Aya mategeko cumi yahawe abayisiraheli Ku musozi wa Sinayi, Yezu we yayahiniye muri abiri : ‘’uzakunde Nyagasani  Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose(…)urajye ukunda mugenzi wawe nkawe ubwawe’’(Mt 22,37-40). Gukunda Imana kuruta byose bivuga kuyikunda kuruta ibindi biremwa byose, tukaba twahara byose ndetse n’amagara yacu aho kuyihemukira. Bikagaragazwa n’ubumwe umuntu agenda agirana  nayo uko yihatira kuyishakashaka.  Amategeko y’Imana ni umurongo w’ubuzima, ni indorerwamo. Ni byiza ko buri munsi twibuka gushimira Imana yo yaduhaye amategeko: “shimwa Mana wowe wabwiye umuntu ngo ntuzice umuntu”, ubu ngubu abantu bamwe baba barahindutse ibiryo by’abandi cyangwa abantu bamwe bafite imbaraga nke bagahinduka ibiryo by’amatungo! Amategeko y’Imana ni ikimenyetso cy’uko Imana idukunda. Nimuze tuyubahe. Abantu ntibareke gushyiraho amategeko avuguruza amategeko y’Imana kubera ubwikunde bwabo.

  • Ijambo ry’Imana twumva nirihindure ubuzima bwacu

Mu Ivanjili( Mt 13,18-23), twumvise Yezu asobanura umugani w’umubibyi . Igitangaje ni ukuntu umubibyi yabibye n’aho yabonaga bigoye ko imbuto zahamera ari ku nzira, ku rutare no mumahwa, aho kubiba mu gitaka cyiza gusa. Ibyo biratugaragariza uko Imana iba yiteze ko ijambo ryayo ryahindura uwo ariwe wese igihe ariteze amatwi kandi agakoresha imbaraga ze zose kugirango hatagira ikiribangamira muriwe. Aha ni naho hari itandukaniro ry’abakira ijambo ry’Imana bashushanyijwe n’ahabibwa. Ku nzira, ku rutare no mu mahwa, harashushanya abanebwe, abatwawe n’iby’isi, n’abatitabira urukundo rw’Imana ngo bashyireho akabo bakuraho inzitizi zose zituma Ijambo ry’Imana ritabasshingamo imizi. Ntabwo bubahiriza rya tegeko risumba  ayandi, ngo bakoreshe umutima wabo wose, amagara yabo yose, umutima wabo wose n’imbaraga zabo zose bashakashaka uko bashinga imizi mu Mana, ngo babonereho no kwera imbuto . Naho igitaka cyiza, gishushanya abumva ijambo ry’Imana bakaryitaho, bagashyiraho akabo, bakareka rikabacengera, bakemera rikabahindura babigiriye urukundo bakunda Imana Yo yabakunze mbere. Nguru urugero natwe duhamagariwe gutora, kuko n’akebo burya ngo kajya iwa Mugarura. Ntitugomba kwibagirwa ko Imana ariyo dukesha ubuzima, ibyo dutunze, ubwenge n’ubundi bushobozi bwose dufite bwo gukora ikintu iki n’iki. Kuko ishaka kutugobotora ubucakara bwose, nimucyo tuyemerere, tugaragaze ubushake bwo kuyikunda no kuyikorera, kugira ngo tugende dushora imizi muriyo, tuzabone no kwera imbuto zibereye abana bayo.

Ijambo ry’Imana twumva nirihindure ubuzima bwacu. Ese byatumaririra iki kumva Ijambo ry’Imana buri munsi ariko tugakomeza kurangwa n’urwango, n’ubugome, n’ishyari, n’umururumba,n’umujinya,n’ingeso mbi,n’ubucabiranyi,n’ubwicanyi,….hari bamwe bumva ko bagomba kuba abakristu bicaye muri Kiliziya ariko basohoka barenze  umuryango wa Kiliziya, umwambaro w’ubukristu bakawusiga aho ngaho. Muri Kiliziya ugasanga twabyiniye Imana, hanyuma hanze ya Kiliziya tukabyinira abantu ; muri Kiliziya tugasenga Imana, hanyuma hanze ya Kiliziya tugasenga abantu! birababaje! Ijambo ry’Imana twumva nirihindure ubuzima bwacu turusheho kurumbuka imbuto nyinshi. Umubibyi adufititiye icyizere nitumwemerere imbuto abiba mu mitima yacu zirumbuke.

Dusabirane kugira ngo Imana yoroshye imitima yacu, tujye twakirana ibyishimo ijambo ryayo kandi turizirikane, tuzabone kurumbuka imbuto zibereye abana bayo.

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Murunda /Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho