Ijambo ry’Uhoraho ni imbonekarimwe ?

Inyigisho yo ku wa 13 Mutarama 2016, ku wa gatatu, 1c, gisanzwe

AMASOMO:   Sam 3, 1-10.19-20       Zab 39,2.5.7-10      Mk 1, 29-39

 Wa mwana Samweli Ana yisabiye agasubizwa, yamweguriye Uhoraho ndetse aba umuhanuzi ukomeye rwose. Twumvise uko yahamagawe ariko kuko yari akiri umwana ntiyahita amenya ijwi ry’Uhoraho ryamubwiraga. Heli wari umuherezabitambo yamufashije kumva ko ari Nyagasani wamuhamagaraga ndetse anamwigisha uko agomba kuganira na We yiyemeza kumwumvira: “Vuga Nyagasani umugaragu wawe arumva”.

Samweli yatowe bikenewe cyane kuko ngo muri ibyo bihe Ijambo ry’Uhoraho ryari imbonekarimwe, kubonekerwa ntibyabagaho kenshi”. Mu bihe bya kera, byanyuzagamo hakabaho igihe cy’amashiraniro (crise). Ni kenshi na kenshi abantu bayobaga bakirundurira mu migirire ihabanye n’ugushaka kw’Imana. Mu bihe Samweli yatowemo, ibintu byasaga n’ibyadogereye uhereye nko ku rugo rwa Heli, ngo abahungu be bari barigize ibiroroge bituma amakuba menshi abituraho. Ariko ni bo ba mbere Samweli yatumweho anakomeza kwamamaza ugushaka kw’ Imana ageza aho agirwa umucamanza warokoye Abayisiraheli.

Tumurikiwe n’impamvu y’itorwa rya Samweli twakwibaza natwe mu bihe turimo niba twemera ubutorwe Nyagasani atugenera kubera umukiro wa bose. Ese tunyuzamo tukumva ijwi rye? Ese turyumva dute? Ese aho ntihari ubwo tuba tukiri ku rugero rw’umwana Samweli ntidushobore kumva no gusobanukirwa ibimenyetso Nyagasani atubwiriramo? Ese dufite abantu bagereranywa na bene Heli muri iki gihe ngo tubasange badusobanurire? Ese aho iyo tubabuze ntitwigumiraho tukarangarana ingabire y’Imana ntituyitumikire? Ese twiyumvisha ko umuhamagaro wacu ari uwuhe muri ibi bihe turimo n’aha hantu turi?

Turebe Yezu n’intumwa ze. Ivanjili ya Mariko ikomeje kumutwereka akora ibitangaza byinshi byo gukiza abarwayi no kwirukana roho mbi. Icyo abamwumvaga batangariraga cyane ni inyigisho ze bumvanaga umwimerere ku buryo batari barigeze bumva abavuga nkawe. Abo yatoye na bo bakomeje iyo nzira yo kuba ijwi ryumvikana rihanurira abayobye rikagera ku mutima rigakiza abaryumva. Ibanga rikomeye rituma uwo murimo wo kwamamaza Ijambo ry’Imana ukiza roho, turisanga mu bumwe bukomeye Yezu yari afitanye n’Imana Data Ushoborabyose. Ni kenshi yihereraga agasenga ndetse akenshi bakamushakashaka bakamubura.

Dusabe cyane uyu munsi, abo bose batorewe kudufasha gutera imbere mu buzima bw’iby’ijuru bagire imbaraga zo kutuyobora ku Mana. Ntidukeneye abadufasha bata igihe mu kubugutana mu nduruburi zo muri iyi si. Dukeneye ko begera Yezu Kristu bakamurangamira bakaryoherwa n’ubwiza bwe, bakumva icyo ababwira bakakitugezaho batitaye ku marangamutima abatera ubwoba.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Hilari, Ivona, Servi, Vivensi, Godifiridi, Remejiyo, Gumerisindo n’umuhire Veronika, badusabire ku Mana.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Guadalajara/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho