Ijambo ry’uwiteguye kwitaba Imana

Ku cyumweru cya 30 Gisanzwe C, 27/10/2019

AMASOMO: 1º. Sir 35, 12-14.16-18; Zab 34 (33), 2-3.16.18.19-23; . 2 Tim 4, 6-8.16-18; 3º. Lk 18, 9-14.

1.Guhamya Yezu n’ikamba bituzanira

Pawulo intumwa ni urugero mu kwemera, mu mirimo ya gitumwa no guhamya Yezu kugera ku rupfu. Kuva igihe ahuye na Yezu agahanantuka ku ifarasi yamuganishaga i Damasi, Pawulo yemeye Yezu atangira kwiyumvisha ibanga rikomeye Yezu Kirisitu yaje kutwinjizamo. Umuntu wese wemeye ko Yezu ari Nyagasani, atangira imibereho mishya ishingiye ku mizero yo kuzagira umwanya mu ijuru. Ahora ategereje ikamba azambikwa ku munsi wa Nyagasani, ntacika intege, akomera ku isengesho kugeza yitabye Imana.

2.Ikamba ry’ijuru

Imibereho ishingiye ku guhura na Yezu, yaranze Pawulo iminsi yose kugeza umunsi Abaromani bamuciye umutwe. Aho yari i Roma mu Buroko, ntiyigeze abura kwikomezamo ukwemera n’ukwizera. Yumvaga ari wenyine kandi abona ko urupfu rwe rwegereje. Aho kudagadwa no gukubita hirya no hino, Pawulo yiyibukije amateka y’ubuzima bwe n’ikamba ryari rimutegereje mu ijuru. Mu kubizirikana neza yiyemeje gusigira umurage umwana we yakundaga cyane Timote yabyaye ku bwa roho.

Muri uwo murage, Pawulo agaragaza ko yarwanye inkundura urugamba rwiza. Ni ko gushishikariza Timote gukomera no kuba intwari ku rugamba. Natwe bo muri iki gihe, ijambo rye ritugeraho neza. Turakangurirwa kurwana urugamba neza turwana ku kwemera twakiriye. Tuzi ko Pawulo yageraga aho akumva intege z’umubiri zimubanye inteja ariko ntiyigeze adohoka mu kwemera. Natwe ni uko. Ni kenshi icyo twifuza gukora gihuje n’ubutungane kitunanira. Cyakora twananirwa twagwa no mu cyaha, nta na rimwe tugomba kwibagirwa impuhwe z’Imana. Nta na rimwe tugomba kwibagirwa ibyiza dukesha ukwemera. Nta kizadutesha ukwemera. N’icyaha icyo ari cyo cyose ntigiteze kudutesha ukwemera. Yezu ahora adusukura mu Isakaramentu rye. Nta kizaduhahamura ngo duce ukubiri n’ukwemera, ukwizera n’urukundo rw’ijuru.

3.Umunsi wa Nyagasani

Pawulo intumwa mu mibabaro yose afite mu buroko ashenguwe n’uko bose bamutereranye. Ariko arahamya ko Nyagasani yamubaye hafi. Ni byo kandi koko mu rugamba turimo rwo kurwanya iyi si y’umwijima, ibinyoma, ubukeca, ubugome n’ubuhakanyi, nta gucungira ku bantu. Ni kenshi bamwe babona ibintu bikomeye bakiyamamira bakanga guhagarara ku kuri maze ugukomeyeho akisanga ari wenyine. Abafite ubugwari nk’ubwo ntibakwemeza ko bafite igitekerezo cyo kwakirwa na Nyagasani ku munsi yigeneye. Uwo munsi ni wo duhozaho umutima. Ubumwe dufitanye na Yezu butuma turushaho kugira ishyushyu ry’uwo munsi. Mu gihe tugitegereje uwo munsi, twiyumvamo imbaraga zo gukomeza kwamamaza Nyagasani mu batamuzi.

4.Si ugucika intege

Pawulo intumwa avuga ko Nyagasani yamubaye hafi igihe cyose amuha imbaraga abasha kwamamaza ubutumwa ashize amanga. Umuntu uri mu bitotezo kubera ukwemera nka Pawulo nyamara agakomeza kuvuga ukuri, ni urugero rw’ibisekuru byose bizaza. Twe tugira amahirwe, nta bitotezo bigaragara turimo kubera izina rya Yezu. Nyamara ariko bishoboka ko tudohoka mu kurangamira Yezu no kumva icyo adusaba kwamamaza ubu. Mu gitabo cya Mwene Siraki twabwiwe ko Imana itihanganira urenganya umukene. Ngo yumva isengesho ry’urengana. Ngo ntiyirengagiza amaganya y’imfubyi n’abapfakazi. Niba tuzi neza ko tugana mu Ngoma y’ijuru, ntidukwiye gutinya kubaho no kwamamaza ibikwiranye na yo. Ingoma y’ijuru si ikintu tuzabona kera twarapfuye. Ahubwo Ingoma y’ijuru dutangira kuyinjiramo tukiri ku isi. Kubabaza no kubabazwa ntibyemewe n’uduhamagarira kubana na we iteka. Ibibazo by’inzitane bipyinagaza mwene muntu, Yezu yaje kubikuraho. Igihe tubishyigikiye, si Yezu tuba dukorera, ni Sekibi uduhuma amaso ntitubone urumuri rw’icyiza n’ukuri.

5.Isengesho nyakuri

Intwaro ikwiye mu rugamba turimo, ni isengesho. Isengesho ritera imbaraga si nka rya rindi ry’abafarizayi. Wa wundi winjiye areze agatuza yivuga ibigwi twumvise ko yatashye amaramasa. Isengesho ridufasha ridusana, ni nka ririya ry’umusoresha. Abasoresha ari bo Bapubulikani bari bazwiho guca ibyamirenge no kugohora. Ni na yo mpamvu umufarizayi wibwiye ko ari intyoza asa n’uwari wararangije gushyira abasoresha bose mu gatebo kamwe. Nyamara ntakamenye ko nta bapfira gushira. Uwiyoroheje asaba imbabazi z’ibyaha bye, umusoresha nyine, yatashye ababariwe. Aho ni ho natwe tugomba kuganisha isengesho ryacu. Mu kwiyoroshya no gusaba imbabazi z’ibyaha byacu.

6.Igihe tuzitaba Imana

Dufatiye ku buhamya bwa Pawulo, dutekereze uko dukwiye guhora twifata mu mubano wacu n’Imana; uburyo twubaha ubutumwa Yezu yadushinze; uburyo twihatira kwamamaza Ingoma ye nta bwoba. Uko imyaka ishira indi igataha, dusabe imbaraga zo gukomeza gukura mu kwemera, ukwizera n’urukundo. Nidukomera ku kwemera tugahora twizeye impuhwe z’Imana tunihatira kurangwa n’Urukundo, nta kabuza tuzafasha abandi tubasigire umurage mwiza kugeza kuri wa munsi wa Nyagasani ari bwo nyine tuzamwitaba.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho