“Ijoro arikesha asenga Imana”

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 30 gisanzwe C, 28/10/2019:

Amasomo: Efezi 2,19-22; Luka 6,12-19

Bavandimwe, tugize umuryango umwe w’Imana; Ivanjili ya none idutoze kumenya ko icy’ingenzi mbere ya buri gikorwa cyose, mu buzima bwacu ari: ukwiherera kugira ngo duture Imana icyo gikorwa; nk’uko Umuvandimwe wacu Yezu Kristu yabiduhayemo urugero.

Akenshi iyo twunvise iyi vanjili, usanga twibanda ku nyigisho y’itorwa ry’intumwa. Aho twibutswa ibirebana n’intumwa za Yezu: umubare wazo, uko Kristu yazitoye azikuye mu mbaga nyamwinshi yari yaramukurikiye, ibyo zakoraga mu buzima busanzwe mbere yo kuba intumwa, ukuntu Kiliziya ya Kristu ikomoka kuri zo…

Aka kanya rero, tuzirikane ku gikorwa gikomeye Kristu adutoza. Icyo yakoze mbere yo kuzitora no kuziha ubutumwa, tunibuke kandi ko nyuma yo kuzitora yabanje kuzerekera mu butumwa zizakora kuko n’ubundi zizakora mu izina rye. Ivanjili itangira itubwira ko Yezu yaraye ijoro ryose asenga. Ngo: Yezu ajya ku musozi gusenga, ijoro arikesha asenga Imana.

Aha, Yezu aduha isomo rikomeye. Aradutoza gusenga mbere ya buri gikorwa. Aratoza umuntu ku giti cye kumenya ko ari ngombwa gushyikirana n’Imana ukayereka imishinga ye, ubundi ikayiha umugisha. Aratoza amatsinda atandukanye duhuriramo kubigenza uko. Arabitoza inzego zitandukanye za Kiliziya. Aratwereka ko iwacu muri Kiliziya, igihe dushaka kugira icyo dukora cyaba icyoroshye cyangwa igikomeye, yaba umushinga muto cyangwa se umunini twagombye kubanza kuwusengera. Niba tugiye kubaka Kiliziya, niba muri Paruwasi tugiye gutegura Isakramentu ry’ ubusaserodoti cyangwa Yubile, niba tugiye gutangiza igikorwa cy’iyogezabutumwa,… ni ngombwa gufata umwanya wo kubitura Nyagasani. Aho ntusanga twibanda mu gukora inama; ugasanga turashyiraho inzego zitandukanye zo gukurikirana ibikorwa, amakomisiyo n’amasukomisiyo bigakorwa, inama nyinshi zikaba; ariko gusengera igikorwa bitahawe umwanya uhagije? Yezu aratwigisha ko ari ngombwa kwereka Imana ibikorwa byacu byose, ndetse muri Kiliziya tugaha umwanya uhagije isengesho risabira ibikorwa bitandukanye dukora. Tumenye ko ugushaka kw’imana ari ko kwagombye gukorwa mbere ya byose. Yezu umwana w’Imana rero, araduha isomo rikomeye. Yafataga umwanya akaganira n’Imana Se, akamara ijoro ryose. Twe isengesho turiha igihe kingana iki?

Ubutumwa butarimo Imana n’umugisha wayo ntacyo bwageraho. Ariko ufashe igihe cyawe, umushinga wawe ukawereka Imana, kandi nawe ugafata igihe cyo kuyumva; kuko tuzi ko isengesho ari ikiganiro umuntu agirana n’Imana nk’uko umwana aganiria n’umubyeyi we, imbuto wakwera ni nyinshi kandi n’ibyo wakora byose byaguhira. Yezu aratweraka ko ari ngombwa gufata umwanya uhagije tukawugenera Imana Umubyeyi wacu udukunda; ubundi ikatuyobora kandi tugakora ugushaka kwayo. Yezu ahitamo intumwa cumi n’enyiri, ntabwo yagendeye ku marangamutima ye, yabanje kuganira n’Imana Se.

Igikorwa cya Yezu cyo gutora intumwa cumi n’ebyiri twibuke cyabaye umusingi n’ifatizo by’ubuzima bwa Kiliziya. Yezu yaraye asenga Imana Se ijoro ryose. Ni isengesho byumvikana ko ryari ryuzuye icyizere gikomeye, akiyibagirwa ubwe n’ugushaka kwe ahubwo agaharanira ugushaka kwa Se. Ni muri iryo sengesho rirerire, ryimbitse kandi mu mushyikirano wa Roho Mutagatifu havubutse igikorwa cyo gutora intumwa zizaba ishingiro rya Kiliziya n’iry’ukwemera. Byamusabye kurara ijoro asenga kugira ngo ahitemo intumwa zagombaga kumufasha ubutumwa. Byamusabye igihe cyo kubana na bo, kugira ngo abategurire ubutumwa bari bagiye guhabwa.

Iyo urebye neza Ivanjili ya none, ntabwo irangirira ku itorwa ry’intumwa cumi n’ebyeri, ahubwo ku butumwa bwazo; aho bagira bati: “kandi rubanda rwose rwaharaniraga kumukoraho, kuko ububasha bwamuvagamo bwabakizaga bose”. Mu butumwa bwa Yezu, ari na bwo yasigiye Intumwa ze, harimo no gukiza abarwayi. Dusabire abasimbura b’Intuma kugira ngo bakomere mu butumwa bwa Kristu.

Dusabe Nyagasani imbaraga zo gusenga kandi dusenge by’ukuri. Twabiteguye. Ibi bibe ibya buri mukristu. Tumusabe kandi ngo muri Kiliziya nk’abana b’Imana tumenye gufata igihe cyo gusenga n’icyo kumva ugushaka kwayo mbere yo kugira icyo dukora nk’uko Yezu Kristu yabiduhayemo urugero. Amen

Padri Valens NDAYISABA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho