“Ijuru n’isi bizashira ariko amagambo yanjye ntazashira” (Lk 21,33)

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 34 gisanzwe, C, ku wa 25 Ugushyingo 2016

Bavandimwe mu mpera z’umwaka wa Liturujiya , Kiliziya umubyeyi wacu ibinyujije mu ijambo ry’Imana ikomeje kutubwira ko byose bizashira ariko ko hari ikitazashira : amagambo ya Yezu Kristu. Nyagasani ibyo yabivuze ashaka no kutubwirako mu gutegereza ihindukira rye tutagomba kwirara  no kugenza uko twishakiye ngo tugere n’aho twibagirwa ko azagaruka.

  1. Nyagasani Yezu ntiyahwemye kwigisha no gukora nyamara benshi ntibumvise, ntibabonye

Mu mibereho ya Yezu, ubuzima bwe bwose bwari ikimenyetso gikomeye nyamara bamwe bagaragaye nk’ibipfamatwi ntibumva, abandi bamera nk’impumyi ntibabona. Amagambo ye ntibayabonyemo ubuzima ndetse n’ibitangaza yakoraga ntibyababera impamvu yo kumuyoboka dore ko kenshi twumva twagira ubutoni ku bakomeye nyamara bose ntawe usumba Yezu.

Iyo Yezu yabaga ateruye yigisha  cyangwa akora ibitangaza (hamwe tuzi ku izina ry’ibimenyetso) ntiyabaga agamije kumvikanisha no kugaragaza ubuhanga bwinshi dore ko ari nawe Soko yabwo, ntiyabaga ashaka gukomerwa amashyi kuko mu mibereho ye atigeze arangwa n’amatwara nk’ayo, nta n’icyo  Yezu yigeze akora agira ngo azamurwe mu ntera kuko ikuzo rye ntawe barirwanira. Ibyo twabihimbazaga ku munsi mukuru wa Kristu Umwami ubwo twibukaga ko ari umugenga wa byose.

  1. Muri bimwe turi inararibonye n’abahanga ariko mu by’Imana twarashobewe

Yezu ajya gusoza ubutumwa bwe yongeye gutangazwa nuko dufite ubumenyi buhagije butuma tumenya imihindagurikire y’ibihe : uko ibihe by’imvura n’izuba bigenda binyuranyuranamo, kuba dushobora kumenya ku buryo bworoshye igihe ibyo twahinze bizerera duhereye ku bimenyetso bigaragarira amaso yacu nkuko n’abo mu gihe cya Yezu babonaga ko umutini urabije uba uri hafi gutanga imbuto. Ibyo ni byiza ariko na none twagombye kurenga aho tukamenya no gusobanukirwa n’ibimenyetso bigaragaza ko ingoma y’Imana iri hafi.

  1. Iki gisekuru turimo ntikizashira ingoma y’Imana itigaragaje.

Amagambo Yezu yavuze yose afite agaciro gakomeye mu kudufasha kumwitegura. Si iterabwoba yashyiraga ku bantu b’igihe cye ahubwo ni ukuri gukomeye yabatangarije. Natwe abantu ba none  tumenye ko nta gihe cyo kurangara dufite,ingoma y’Imana iri bugufi. Yezu wari umaze kuvuga ibijyanye n’isenywa rya Yeruzalemu ari nako yerekana ibimenyetso biteye ubwoba bizabanziriza amaza y’umwana w’umuntu,   aradusaba gufungura amaso twe abo muri icyi gihe dutegereje ihindukira rye. Nyagasani ntatinze kuza ahubwo ari bugufi, ndetse buri munsi dukwiye kwibaza aho imyiteguro yo kumwakira igeze. Ntidukwiye kuba abapfayongo bagenda bigiza inyuma imyiteguro yo kwakira Nyagasani ahubwo twumve ko iki kinyejana kitazashira ibyo bitabaye. Aha ni naho dukwiye gupimira ubukristu bwacu. Umukristu si umuntu uhugijwe n’iby’isi bishira kabone nubwo yaba abyinjiranamo umutima w’ubunyangamugayo ndetse akanabisangira n’abandi ariko ibyo kuzirikana ko ingoma y’Imana iri bugufi akaba atabikozwa. Mutagatifu Bazile niwe ugira ati : « Umukristu ni nde » ? Anasubiza yerekanako umukristu ari umuntu uhora ari maso buri munsi, buri saha agahora azirikanako Nyagasani aje.  Ntidukwiye kudamarara ngo tuvuge ngo aya magambo ya Yezu yavuze mu kinyejana cya mbere yararambiranye ahubwo akwiye kumvwa neza natwe ab’iki gisekuru, ni cyo Nyagasani azatwigaragarizamo.

  1. Kuki twakohoka ku bizashira kandi ibitazashira bihari ?

Kamere muntu yibagirwa vuba,ikarambirwa vuba ndetse kenshi ntinazirikane. Ibyo tubona ku isi byose ntibizabaho ubuziraherezo, nta munsi w’ubusa tutabona ko ari ibihita nyamara benshi byabatwaye uruhu n’uruhande mu gihe Nyagasani Uhoraho usanga yaribagiranye. Amagambo ya Yezu yo ntazashira ni amagambo y’ubuzima, dukwiye kuyagarukaho kenshi ngo tuvomemo ihumure mu bidukura umutima muri ibi bihe. No mu byishimo byacu dukwiye kuyagarukaho kuko yadufasha kumva umunezero nyawo atari uw’akanya gato umwe isi idushukisha.

Bavandimwe twihe umugambi udakuka wo kwigobotora ku bucakara bw’ibizashira kabone n’ubwo tubona benshi byarabagize imbata. Twizirike kuri Nyagasani we uhoraho kandi amagambo ye atubere urumuri n’itara muri iyi si yacu. Tunazirikane amagambo meza ya Mutagatifu Tereza w’Avila wagiraga ati :  ‘‘Ntugakangarane,ntukagire ubwoba byose birahita Imana yonyine igasigara. Imana yonyine irahagije’’.

Bikira Mariya Nyina wa Jambo nadusabire kwizirika ku magambo ya Nyagasani dukunde tubeho.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho