Ijuru rirakinguye kuri buri wese

        Inyigisho yo ku wa kabiri, 05 Mutarama 2015, Igihe cya Noheli

Amasomo: 1 Yh 3, 11-21; Zab. 99, 2-5; Yh 1, 43-51

  1. Yezu Kristu yahishuriye abo yatoye mu ikubitiro ko uko bazamukurikira bazibonera ijuru rikinguye n’abamalayika b’Imana bazamuka kandi bamanuka hejuru y’Umwana w’Umuntu. Uwitwa Natanayeli ari  we Barutolomayo, yabanje gushidikanya igihe Filipo amubwiye ko bari babonye Uwavuzwe na Musa n’abahanuzi, ko nta gushidikanya ari Yezu w’i Nazareti. Igihe Natanayeli yiboneye ko Yezu azi byose yanamumenye batarahura, yahise yemezwa.
  2. Kwemera Yezu Kristu ni ugutangira urugendo ruhire rugeza mu ijuru. Hari igihe intangiriro y’ukwemera ikomoka ku bitangaza cyangwa ku bimenyetso bihanitse bigaragaye. N’ubundi ukwemera guhamye guhesha ububasha bwo kubaho ku buryo ab’isi badashobora kumva ariko abiyoroheje bagahumuka kubera ibyo bimenyetso barakira kandi bagenda bagera ku byiza bitangaje kugeza ubwo basobanukirwa n’iby’ijuru rwose.

  1. Ijuru rirakinguye kuri buri wese: kwakira Yezu ni ko kwinjira. Twibuke ibaruwa Papa yatugejejeho igihe twahimbazaga umwaka w’ukwemera: Irembo ry’ukwemera. Icyo gihe twasobanukiwe ko irembo ry’ijuru ari Yezu Kirisitu. Uwumvishe abamamaza Yezu akemera akagendana na bo, bamugeza aho Yezu atuye bakabana iteka. Nta muntu n’umwe uhejwe. N’iyo waba warakoze ibyaha bingana iki, iyo wumvishe inyigisho ugahagurukira gushakisha uwo bakubwira, murahura akakubabarira ukagana ijuru. Akaga ni ukurangiza ubu buzima bwo ku isi umuntu akiri mu icuraburindi. Umwijima w’iteka, urupfu rw’iteka, ibyo biragatsindwa. Ijuru rirakinguye twinjire, gufunga umuryango w’umuriro utazima cyangwa kuwuca kure, birashoboka.
  2. Ibanga rihanitse rituma umuntu abona Yezu n’abamalayika batuye ijuru, ni iryerekeye Urukundo. Yohani intumwa ni yo nyigisho yibandaho. Uko tugenda tugana ijuru hamwe na Yezu Kirisitu, ni ko tugenda tuvugurura umubano wacu n’Imana Data ushoboranyose, ni ko imanga yadutandukanyaga isibangana. Ikizatubwira ko ibyo byiza tugenda tubigeramo, ni uko amatwara ahuje n’aya Kayini tugenda tuyatsinda mu mutima wacu:Ishyari n’amatiku n’inzangano tubishyira ku ruhande tukarushaho kuzirikana Urukundo Yezu Kirisitu yadukunze. N’aho isi yatwanga kuko yabanje kwanga Yezu Kirisitu, dukomeza kwiyoroshya no kurangamira ijuru. Tugendera kure amatwara y’ubwicanyi, akarengane no gukandamiza abandi kuko twamenyeshejwe ko umuntu wese wanga umuvandimwe we ari umwicanyi kandi ko umwicanyi uwo ari we wese atagira ubugingo buhoraho.
  3. Dusabire cyane abantu na n’ubu bataramenya aho ijuru riherereye ariko twisabire kugira ngo imbuto y’ijuru yatubibwemo itazononekara bitewe no gucibwa intege n’iby’iyi si bigoye. Twumve ko Impuhwe za Nyagasani ashaka kudusenderezamo zitagomba kudupfira ubusa.

Yezu Kirisitu akuzwe mu mitima yacu. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe.

Abatagatifu Deogratias, Yohani Nepomuseni Newumani, Emiliyana  n’umuhire Karoli Hubeni badusabire.

Padiri Cyprien Bizimana

Guadalajara/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho