Ijuru rirakinguye ku bagiraneza

KUWA 3 W’ICYA 33 GISANZWE,A 18/11/2020                                                

Amasomo:   Hish 4,1-11; Zab 150,1-2,3-4,5-6; Lk19,11-28

Ku bagira neza, Ijuru rirakinguye !

Bakristu bavandimwe, kuri uyu wa gatatu w’Icyumweru cya 33 gisanzwe, amasomo matagatifu araturarikira kumva uburyo Ijuru rikinguye ku bakora n’abagira neza.

Gukora, no kugira, hari ubwo bisobanura kimwe kuko iyo umuntu akubajije ati uragira ute ? Ni nk’aho aba akubajije ngo urakora ibiki ? Gusa rero Kugira bifite igisobanuro cyisumbuye icyo gukora gusa.

Mu isomo rya mbere ryo mu Gitabo cy’Ibyahishuriwe Yohani Intumwa, Ijambo ry’Imana riratubwira  ngo Yohani yabonye irembo ry’Ijuru rikinguye. Kuba Irembo ry’Ijuru ryari rikinguye ni amahirwe ya bene Muntu. Iyo irembo rikinguye riba rikinguriwe abinjira n’abasohoka. Abinjira ni bene muntu nk’uko Yohani yumvise ijwi rimubwira ngo « Zamuka uze hano » (Hish,4,1), abasohoka ni Ab’Ijuru bazaniye Mwene muntu amahirwe n’agakiza kandi badutabara kenshi mu magorwa no mu bindi tuba dukeneyemo ko batuba hafi. Ni Kenshi twabonye Ikiganza cy’Imana mu mibereho yacu cyangwa se iy’Abandi. Uhoraho ajye aturinda kubyibagirwa no kubyibagizwa n’iminsi mibi cyangwa ubundi bushukanyi bwa nyakibi.

Bavandimwe, ni koko Ijuru ryaradukinguriwe muri Yezu Kristu wapfuye akazuka ! Ijuru ryaradukinguriwe kuko twahamagariwe kuzaryinjiramo ! Ijuru ryaradukinguriwe kuko « Impuhwe zisesa urubanza » (Yak 2,13) twari gucirwa…

Turi ab’Ihirwe bavandimwe kuko turi abakandida bashobora gutorwamo abajyanwa mu Ijuru kandi ayo mahirwe nta wuyahejweho. Ibuka ko nawe waba Umutagatifu kandi ubishyiremo umuhate. Ivanjili irasesengura Ubukungu muntu yahawe nk’amwe mu mahirwe twahawe yo kujyanwa mu Ijuru. Ubukungu buvugwa muri iyi Vanjili, buragereranywa n’amafaranga yahawe abagomba kuyabyaza umusaruro. Abayakoresheje neza barashimwe ubwo Umwami yagiraga ati : Ni Uko ni uko, mugaragu mwiza ! (Lk 19,17). Twahawe ubukungu bwinshi bwo kubyaza umusaruro mu buzima bwacu, uhereye ku mpano twahawe, ubwenge, amahirwe aza gacye ntapfe kugaruka, inshuti, abavandimwe….Ibyo twahawe byose bibereyeho kugirira neza abandi kandi nitugira neza ntibizagarukira aho. Bizarangira natwe Umwami atubwiye ati ni uko ni uko mugaragu mwiza.

Umwami arahari kandi arashima, arahemba kandi ntajya yambura nk’uko bene muntu bamwe na bamwe bajya babigenza. Ntidukwiriye gucika intege mu bikorwa byacu byo kugira neza kuko utanga ibihembo arabifite kandi ni intabera. Umuhate wacu Impuhwe ndetse n’ingabire by’Imana ni amahirwe twahawe kandi Imana ntiyatanga itugerera. Kuba tubibwirwa kenshi si uko Imana idashoboye kuducisha mu nzira y’ikosora ahubwo ni uko ikunda urushinze Imizi mu buntu, bwa buntu itubanza igategereza ko tuyisubiza, bwa buntu idutoza ngo tubugire, butugire abagenerwamurage b’ibyiza byayo.

Ubutumire mu Ijuru rikinguye bw’Imana ni amahirwe ku bantu, kandi bugenurwa n’ubutumire tubwirwa kenshi nka cya gihe tubwirwa ngo Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani. Tubikesha iki ngo duhabwe amahirwe yo gusangira Umubiri wa Kristu, tubikesha iki ngo duhabwe amahirwe yo kubona ibitangaza twagiye tubona ? Tubikesha iki ngo tube twarahawe bwa buhamya bwatwubatse ? Tubikesha iki ngo tube dufite abatagatifu n’abandi badufasha kumva ko inzira igana Ijuru ari nyabagendwa kandi ko ishobora kunyurwamo, ibyo dukwiye gutangarira mu buntu bw’Imana ni byinshi.

Dusabe Imana ngo iturinde gupfusha ubusa amahirwe twahawe mu buzima, cyane cyane  aboneka mu bavandimwe, inshuti, ndetse n’abandi Imana yashyize mu nzira y’Urugendo rwacu rugana Ijuru. Tuyisabe kandi ngo iturinde gusinziriza impano n’Ingabire twifitemo kuko burya twanazihawe ngo zigirire abandi akamaro si ku nyungu zacu twaziragijwe.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Jean Damascene HABIMANA M. Gihara/ Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho