Ijwi rivuga inkuru nziza y’ihumurizwa

Inyigisho yo kuwa kabiri w’Icyumweru cya kabiri cya Adventi, 10/12/2019

Iz 40, 1-11; Zab 96 (95), 1-3.10-13; Mt 18, 12-14

Bavandimwe, Kristu Yezu akuzwe!

Dukomeje urugendo rwacu rwa Adventi, twumva uyu munsi Ijambo ry’Imana ritugezaho ubutumwa bw’ihumurizwa; ihumurizwa ku muryango w’Imana muri rusange n’ihumurizwa ku banyabyaha ku buryo bw’umwihariko.

  1. Mu Isomo rya mbere, turahumva urusobe rw’amajwi yamamaza inkuru nziza y’ihumure ku muryango w’Imana wari mu mibabaro y’ijyanwa bunyago n’iy’ubucakara i Babiloni.

Ijwi rya mbere (Iz 40, 1-2): Ni ijwi ry’Imana ubwayo, ifata iya mbere igahamagarira guhumuriza umuryango wayo: “Nimuhumurize umuryango wanjye, nimukomeze Yeruzalemu…” Impamvu z’ihumurizwa Imana ubwayo itanga ni uko “ubucakara bwayo burangiye, igihano cyayo kibaba gihanaguwe”. Ni igihe cyo kubohorwa n’imbabazi z’Imana ubwayo: Imana yari yarahannye umuryango wayo kubera amakosa yawo, none irawubabariye.

Ijwi rya kabiri (Iz 40, 3-5): Iri ni ijwi rihamagarira gutegura mu butayu inzira y’Uhoraho. Iyo nzira igomba kuba iringaniye neza. Ni yo mpamvu akabande kose kagomba gusibanganywa, imizozi n’akanunga bigasizwa n’imanga igahindurwa ikibaya. Ibyo bizatuma ikuzo ry’Uhoraho ryigaragaza, ibinyamubiri byose bizaribone, maze bimenye ko Uhoraho yavuze.

Ijwi rya gatatu (Iz 40, 6-8): Ni ijwi ryibutsa ko imiterere n’imikorere ya bene muntu itandukanye n’imiterere n’imikorere y’Imana. Mbese imbaga y’abantu ni nk’icyatsi: icyatsi kiruma; imikorere yabo n’ink’iy’ururabo mu murima: ururabo rurarabirana iyo umwuka w’Uhoraho ibinyuzeho. Ibi bigereranyo birashaka kutwumvisha ko abantu barangwa n’intege nke, ntibakomeye, ntibaramba kandi barivuguruza. Ijambo ry’Imana ryo rizahoraho iteka. Ni ukuvuga ko Imana itivuguruza, icyo ivuze iragisohoza.

Ijwi rya kane (Iz 40, 9-11): Iri ni ijwi ry’ugomba kuzamuka ku musozi muremure, akarangurura ijwi, akamamaza hose inkuru nziza y’ukuza kwa Nyagasani. Ubutumwa bwe ni ubu: “Dore Imana yanyu!” Uwo ni Nyagasani Imana utabaye umuryango we, akawuvana mu bucakara n’imbaraga n’ububasha bwinshi. Ni We ubwe Umwami w’umuryango we; afite ubutegetsi mu biganza bye. Ariko si ubutegetsi bukangaranya cyangwa se buhutaza, kuko ari n’Umushumba mwiza, wuje impuhwe, ubuntu n’urukundo: abana b’intama abatwara mu gituza cye, na ho intama z’imbyeyi akazemera mu rwuri rutoshye

  1. Mu Ivanjili turumva ijwi rya Nyagasani Yezu uduhumuriza twebwe abanyabyaha. Aragaruka ku kigereranyo cy’umushumba kugira ngo atwumvishe impuhwe n’urukundo Imana Data agirira abanyabyaha. Ntashaka ko hari n’umwe muri twe wazimira. Uko umuntu ufite intama ijana, iyo imwe izimiye, asiga mirongo urwenda n’icyenda ku musozi, akajya gushaka iyazimiye, ni ko na Nyagasani Umushumba mwiza, ashakashaka umunyabyaha kugira ngo amuhunde impuhwe ze, amugarure mu nzira y’ubutungane. Uko nyir’intama yazimiye, iyo ayibonye, imutera ibyishimo biruta ibyo aterwa na za zindi mirongo urwenda n’icyenda zitazimiye, ni ko “umunyabyaha umwe wisubiraho azatera ibyishimo mu ijuru, birenze iby’intungane mirongo urwenda n’icyenda zidakeneye kwisubiraho” (Lk 15, 7).
  2. Bavandimwe, muri iki gihe cya Adventi, nitwakire iyo nkuru nziza y’ihumurizwa. Nyagasani Imana ntiyadutereranye, ari kumwe natwe. Nguyu araje. Nitumutegurire inzira mu mitima yacu no mu buzima bwacu. Yiteguye kutubohora, kuko azi ibituboshye. Yiteguye kudutabara, kuko azi ibyatugize abacakara. Yiteguye kuturuhura kuko azi ibiturushya n’ibidushikamiye. Yiteguye kudukiza ibyaha, kuko adashaka ko hari umwe muri twe uzimira. Nitumwegerane rero ukwemera, ukwizera n’urukundo, kuko ijambo rye rihoraho iteka. Ni Umushumba mwiza uzi intege nke zacu; yiteguye kudutwara mu gituza cye gitera impuhwe n’imbabazi. Ni Umushumba mwiza utwemera mu rwuri rutoshye. Rwose ntacyo tuzamuburana! Habe na kimwe!

Muri iki gihe cya Adventi, natwe nitube amajwi ageza ku bavandimwe bacu inkuru nziza y’ihumurizwa. Hari benshi bakeneye koko guhumurizwa: abanyabyaha bihebye, abarwayi, abakene, imfungwa, abadafite akazi, imfubyi, abapfakazi, incike, impunzi, ababuze ababo, ababuze urubyaro, abafite agahinda kubera impamvu zinyuranye… Nitubabe hafi, aho kubatera umugongo. Nitubahumurize, aho kubahahamura. Nitube abantu bakomeza abandi, aho kubaca intege. Ijambo ryacu nirivuge ineza, aho kuvuga inabi.

Muri iki gihe cya Adventi kandi, nitube abanyampuhwe, nk’uko Data wo mu ijuru ari umunyampuhwe (reba Lk 6, 36). Nitube intumwa z’impuhwe n’imbabazi by’Imana. Nk’uko Nyagasani atubabarira, natwe nitubabarire bagenzi bacu. Uko twumva duhora dukeneye imbabazi z’Imana, natwe twumve abadukeneyeho imbabazi. Nitube abakungahaye ku mbabazi kandi tube abanyabuntu b’imbabazi!

Mukomeze kugira Adventi nziza.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho