Ijwi rya Bikira Mariya ribiba ibyishimo

Inyigisho yo ku munsi mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu Ijuru: Asomusiyo, 2014

Ku ya 15 Kanama 2014

Mbaye ncyumva ijwi ryawe umwana ntwite yisimbizanya ibyishimo”

Turahimbaza umwe mu minsi mikuru ikomeye yagenewe Umubyeyi Bikira Mariya. Uyu munsi uvana igisobanuro cyawo mu Izuka rya Yezu Kristu. Pasika, twese yadukinguriye amarembo y’Ingoma y’Imana. Ingoma itangirira hano ku isi igihe duhuye na Kristu ikuzuzwa iyo dutashye ku Mana.

Abakristu duhamagariwe gukurikira inzira Kristu yanyuzemo kugera ku Mana Data. Turi ingingo za Kiliziya abereye umutwe, Bikira Mariya akaba urugingo rukomeye rwa Kiliziya umubiri wa Kristu. Kuri uyu munsi tugashishikarizwa gukurikiza urugero rwe.

  1. Bikira Mariya afite umwanya w‘ibanze

Bikira Mariya ni urugingo rukomeye rwa Kiliziya kuko ari nyina wa Yezu. Ni iyobera rikomeye ryatangiranye no kwemera kuyoborwa na Roho w’Imana wagombaga kumumanukiraho kugira ngo imigambi yayo yuzurizwe muri we.

Bikira Mariya na none ariko afite umwanya w’ibanze kuko yakurikiye Kristu, akamubera umwigishwa w’indahemuka kugera ku ndunduro. Niwe wa mbere wateze amatwi Inkuru Nziza. Uwa mbere mu kuyikurikiza mu mibereho ye. Ni we “ mukristu“ wa mbere. Ibi bintu bibiri ni ingenzi kugira ngo ajyanwe mu Ijuru.

Yakurikiye Umwigisha kugeza ku byishimo by’Izuka. Urupfu rwaratsinzwe, ntabwo rwaherana ubugingo bw’uwabwiye Imana ati “Ndi umuja wawe“, kandi agakurikiza ugushaka kw’Imana mu mibereho ye yose, akaba igikoresho cy’Imana mu gucungura bene muntu.

Uko Bikira Mariya ameze iruhande rw‘Imana niko natwe tuzamera tumaze kunyura mu rupfu. Ukujyanwa mu Ijuru kwa Bikira Mariya kuri twe ni inkuru nziza kuko aho Yezu yatubanjirije Umubyeyi Bikira Mariya akamusangayo natwe tuzabasanga uko Yezu yabidusezeranije.

Ivanjili ya none iratwereka Bikira Mariya ajya gusura mubyara we Elizabeti. Bikira Mariya kujya kureba Elizabeti kubera ibyo yari amaze kumuhishurirwaho na Malayika bigatuma yumva ko akeneye umuba hafi ni urugero rw’abakristu twese duhamagariwe kugana abakeneye ko tubaba hafi. Kugana abakeneye ubufasha bwacu. Biri mu bigize ubukristu. Ni ukuvuga ngo ubukristu butagana abakeneye ko tubaba hafi , butagana abababaye buba burwaye mu mizi yabwo. Nk’uko isuka idahinga nta busuka bwayo ibiyigira isuka ari uguhinga niko n’ubukristu bunoga bugakura, iyo bwuzuza iyo nshingano-muzi yabwo.Turi abakristu kuko twemera Kristu tukamubera abahamya. Ubukristu butagana abandi, babandi bakeneye ko tubashyira ibyishimo n’amahoro ya Kristu kugira ngo ubuzima bwabo bugarure icyanga, bwaba nk’isuka ibitse yaguye umugese.

  1. Umubyeyi Bikira Mariya urugero rwo kwamamaza Inkuru Nziza.

Kubera byinshi biduhihibikanya hari ubwo twakwibwirako umwanya wabuze. Rimwe na rimwe bikaba byamera nkaho abagerageza gusanga abandi ari imbura mukoro. Guhihibikana bishobora kutubuza uwo mugisha wo gushyira abandi Kristu.

Bikira Mariya ni urugero rw’abogezabutumwa. Ntabwo Umubyeyi Bikira Mariya yitwaje inyigisho cyangwa ngo afate ijambo asobanure uko Malayika yamugendereye. Ubutumwa bwe ni urukundo ni Imna yifitemo , ibindi bikikora. Urukundo rwatumye yibwira ko mubyara we akeneye umufasha.

Kubere urukundo n’ubushake Bikira Mariya yuzuye, Imana imurimo irigaragaza, kugera no ku bana bari munda. Ubutungane burahumura, uri kumwe n’Imana ahumurira buri wese. Ubanze ngo abagore batwite hari ibyo bahurwa ku buryo n’impumuro yabyo ituma bamererwa nabi. Ariko ngo hari n’ibyo batwarira ku buryo na none kubihumurirwa byonyine bibatera kugubwa neza (ababyeyi bazadusobanurira). Umubyeyi Bikira Mariya arahumura ubutungane bw’Imana yamumanukiyeho muri Roho Mutagatifu. Nk’uko nabivuze rero ubutungane burahumura, ubutagatifu burahumura. Elizabeti watwariye Imana, kumva Imana hafi ye, kwiyumva mu Mana bitumye agubwa neza n’uwatwite ahumuriwe n’ubutungane bwa Bikira Mariya.

  1. Ijwi rya Bikira Mariya ribiba ibyishimo

Ubutungane bwa Bikira Mariya bukagera no mu ijwi rye. Ijwi bumva rigatera ibyishimo kugera ku mwana uri mu nda ya nyina.

Ni byinshi twakwigira kuri Bikira Mariya muri iyi vanjili ya none. Indamutso yacu, ijwi ryacu nk’abakristu bigatera ibyishimo kugera no kubataravuka. Tuvuga dute? Ntibikabe ko indamutso y’abakristu igira abo ikura umutima ngo ibahahamure. Hari indirimboyo ha mbere mu gihe cyacu, ntibuka neza yose ariko baravugaga, babwira umubyeyi ,umuntu ukuze ngo: “ Iyo udahari turasuhererwa waba utashye tugasusuruka….” . Hari ababyeyi cyangwa abakuriye abandi babicurika umuntu akaba yaririmba ngo : “ Iyo udahari turasusuruka waba utashye tugasuhererwa…”. Umukristu utera umususuru mu bo ashinzwe , mu muryango we si uwa Bikira Mariya. Umukristu ugera imbere y’abo ashinzwe ntihagire n’ukorora guseka byo bikaba umugani, n’iyo mu nda ntijorore, Yezu aba arimo amushiramo. Umukristu ugera imuhira n’amatungo kugera ku mbeba ntakome, Yezu aba arimo amushiramo.

Ibyishimo by’aba bagore ntibivanyeho ko nta ngorane n’impungenge bari bafite. Bikira Mariya yari atwite nta mugabo. Ibi ntibyari byoroshye kubisobanurira ababyeyi be, abaturanyi, cyane cyane kubisobanurira uwo bari kuzarushingana. Twibukeko gutwita nta mugabo cyari icyaha gikomeye cyashoboraga no kuvamo kwicishwa amabuye. Elizabeti umukecuru utwite, twese turumva ko bitari bimworoheye. Yego yari afite ibyishimo byo kuzagira umwana ariko mu bukecuru ntibyoroshye gutwita. Gusa aba bagore bombi kuko bari kumwe n’Imana barishimye.

Ibi byishimo by’aba bagore bombi biratwereka neza, ibyishimo byagombye kuranga utwaye Imana muri we, utwaye amabanga y’Imana. Imana yacu n’Imana y’ibyishimo. Ntabwo gukurikira Kristu, gutwara Kristu bishobora kuba umubabaro n’agahinda. Yezu yaje kugira ngo tugire ibyishimo bisendereye.

Uyu munsi duhimbazaho Ijyanwa mu Ijuru ry’Umubyeyi Bikira Mariya utubere uwo kongera ibyishimo mu mibereho yacu ku rugero rwa bariya bagore babiri. Agahinda, amaganya, n’amarira si iby’abana ba Mariya. Uyu munsi twongere twibukeko tugomba gushyira abandi ibyishimo twifitemo kubera Kristu dutwaye, twifitemo. Nka bakristu dushyire abandi ibyo byishimo dukomora kuri Kristu Yezu.

Mugire umunsi mukuru mwiza Umubyeyi Bikira Mariya akomeza adusabire kugira ibyishimo bikomoka kuri Kristu Yezu.

Padiri Charles HAKORIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho