Iki gisekuru ntikizahita ibyo byose bitabaye

Inyigisho yo ku cyumweru cya 33 gisanzwe, B: 15 Ugushyingo 2015.

AMASOMO: 1º. Dan 12, 1-3; 2º. Heb 10, 11-14.18; 3º. Mk 13, 24-32

1. Umwaka ugiye kurangira

Umwaka wa liturujiya urarangira ku cyumweru gitaha. Mu mpera z’umwaka, amasomo tuzirikana adufasha gutekereza ku ndunduro y’ibiriho byose kuri iyi si. Dutekereza ku buzima bwacu kuko umwaka wose Kiliziya idutoza kubona ishingiro ryabwo mu byo Imana Data Ushoborabyose yaduteganyirije. Tubwirwa byinshi by’ingenzi byatuma tubaho neza bishingiye ku cyubahiro tugirira Umubyeyi wacu. Imana ubwayo yaje muri iyi si mu Mwana wayo YEZU KIRISITU ahamagarira abantu kumwemera no kuyoborwa n’Ijambo rye. Muri We mwene muntu abona amahoro nyayo kandi akanamenya ibimutegereje mu ijuru. Ubusabane agirana na YEZU bunamufasha kumva indunduro y’ibindi biremwa byose.

2. Ijuru n’isi na byo bizashira

Byose bizashira birundurirwe mu Ikuzo ry’Imana ridashira. Ijuru n’isi bizashira: ni ibyo tubasha kubonesha amaso byose hejuru mu kirere no hasi ku butaka, byose bizashira. Kuri buri wese muri twe, ibyo ni ukuri, nta we uzarenza iki gisekuru (kinyejana) akibireba. Azashiramo umwuka amaso y’umutima yibonere hirya y’ubu buzima ashimishwe n’ubudahemuka bwamuranze. Mu Ivanjili, YEZU atubwira ko byose bizashira ahereye ku ngoro ihebuje abayahudi barataga ubwiza nyamara bakanga gutega amatwi Umwana w’Imana: Ntureba ariya mazu ukuntu asa? Nkubwiye ko nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, yose azasenyuka (Mk 13, 2). YEZU KIRISITU yababuriye ko iyo ngoro y’akataraboneka izasenyuka (byarabaye) ariko kandi ananababwiriramo ko isi n’ijuru na byo bizashira ariko ko amagambo ye atazashira. Iyo havuzwe ishira ry’isi cyangwa umunsi w’imperuka, hari abakuka umutima. Nyamara ntawe ukwiye guhahamurwa n’ibyo mu igihe yigishijwe neza.

3. Twigishijwe ineza

Twibande ku masomo ya none. Twigishijwe guharanira ineza n’amahoro byanditse mu cyo twita Itegeko karemano (la Loi naturelle) Imana yanditse mu byo yaremye. Ibyaremwe byose bifite umurongo bigenderaho ku buryo iyo dushatse kubifata uko twishakiye, byanze bikunze biratugaruka ya mahoro tukayabura.

Uwanditse igitabo cy’umuhanuzi Daniyeli adusobanurira uko ibintu bizagenda mu bihe by’indunduro, ko inabi izatsindwa utoteza abavandimwe be azahanwe maze uwabaye indahemuka azarokoke urupfu. Inyigisho zigana muri icyo cyerekezo, ni zo zatubuganijemo icyizere n’amiringiro bikomeye mu bihe bitoroshye tunyuramo. Twigishijwe ko mu gukurikira inzira z’Imana, dukwiye kwitandukanya n’inabi iyo ari yo yose n’aho yaturuka hose kuko amaherezo iganisha ku rupfu.

4. Twigishijwe urupfu n’izuka

Inyigisho zitangwa, zigaruka kenshi ku Kuri k’uko icyitwa urupfu gikangaranya abantu Umwana w’Imana yagitsinze. Yaratsinze, natwe abamwemera tuzazuka. Nitumara gupfa tuzinjira mu ikuzo rye. Tuzamenya ijuru icyo ari cyo maze dukurikije amatwara twagaragaje mu isi, tugane ahazaba hadukwiye. Ni benshi cyane banyura muri Purugatori. Aho rero roho zirahashavurira cyane, cyane cyane izifite umucafu munini kubera umutima zitakinguriye bihagje YEZU KIRISITU. Ibyaha tuticujije bizadutinza aho hantu na ho h’amarira menshi. Mu kwezi kwa cumi na kumwe dusabira Roho zo muri Purugaori. Ni ngombwa gukomeza gusabira abapfuye bose, isengesho rihumuriza rikanaherekeza abari muri Purugatori.

Roho iva muri Purugatori yinjira mu byishimo by’ijuru yishimira inategereje izuka ry’abapfuye no kubaho mu bugingo bw’iteka. Ni ngombwa kwitondera iby’iyi si kugira ngo duharanire kuzatunga ubwo buzima bw’iteka. Mu isomo rya mbere twumvise amagambo ashobora ku dutera ubwoba. Ngo hari abazazukira guhabwa ubugingo buhoraho, abandi bazukire gukozwa isoni n’ubucibwe bw’iteka ryose.

Ntawe ukwiye gukeka ko ibyo bizaba kera cyane. Buri wese uko arangije igihe cye hano ku isi, nta gushidikanya, mu buzima buroho yinjiramo, abona neza icyo yagombaga gukora n’Urumuri rw’iteka roho zinjizwamo. N’ubwo iyi si turiho igandiyemo ibishuko byinshi kandi bikaze, twahawe uburyo buhanitse kugira ngo dutsinde. Kwakira neza Ijambo ry’Imana Kiliziya itugezaho bidutera imbaraga maze twahabwa na YEZU muri Ukarisitiya tugasogongera dutyo ibyiza by’ijuru.

Imbaraga duhabwa muri Ukarisitiya, zituma tubaho duhanze amaso ijuru kandi tugafasha abandi kutirangaraho: iyo twitandukanya n’amariganya yo ku isi, iyo twitoza kuba abanyakuri, iyo twirinda inabi yose, iyo tugirira impuhwe tukavuganira abazahajwe n’akarengane ko ku isi, nta kabuza tuba turi mu nzira yo gutsinda ku munsi w’urubanza. Ibyo byose ntitwabigeraho ku mbaraga zacu zonyine.

5. Twigishijwe guhongerera ibyaha

Isomo rya kabiri ryatwibukije ko KIRISITU ari We wahongereye ibyaha byacu maze turakizwa. Igitambo yitanzeho, ni igitambo cy’Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka. Ni We wa mbere ukwiye kumurikira ubuzima n’imibereho byacu byose. Muri We tubabarirwa ibyaha tukizera kuzinjira mu Ijuru tudatinze muri Purugatori. Iki gisekuru ntikizahita ibyo byose bitabaye.

YEZU KIRISITU asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu bose badusabire. Roho ziri muri Purugatori, Imana nizigirire impuhwe ziruhukire mu mahoro.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho