Iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye

Inyigisho yo ku wa gatanu, icyumweru cya 34 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 29 Ugushyingo 2013 – Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Dan 7, 2-14; 2º. Lk 21, 29-33

Tugeze ku ndunduro y’Umwaka wa Liturujiya. Uyu mwaka ni agatangaza cyane kuko wabaye by’umwihariko Umwaka w’Ukwemera. Papa Benedigito wa XVI awutangiza, yatugejejeho urwandiko yise Irembo ry’ukwemera. Yashatse ko buri muyoboke wa YEZU KRISTU yongera kuzikana bihagije ku ngabire yahawe muri Kiliziya kuva ubwo ayinjijwemo ku bwa Batisimu yamugize urugingo ruzima rw’Umubiri wa KRISTU. Ubusanzwe tuzi ko inyigisho zose duhabwa muri Kiliziya, zigamije kurushaho kudusanisha n’Umukiza wacu. Isano dufitanye na We ituma tuba abantu bashya bakwiza hose ineza n’amahoro. Ibyiza tumukesha ntitubyihererana. Iyo byaducengeye, twiyumvamo inshingano yo gusohoka tukabisangira n’abandi batarabimenya. Tubamenyesha Inkuru Nziza ya YEZU KRISTU maze na bo bagaserukana ibyishimo muri ubu buzima.

Mu gusoza Umwaka w’Ukwemera, Papa Fransisiko na we yashimiye Benedigito wa XVI maze yuzuza ibitekerezo by’uwo mubyeyi atugezaho inyandiko nziza cyane yise Ibyishimo by’Inkuru Nziza (Evangelii Gaudium). Papa ashaka ko Inkuru Nziza twakiriye ikatubuganizamo ibyishimo bihebuje ikwira hose. Ntibihwitse kuyihererana. Si byiza kwigumira mu byo twamenyereye tudashaka guhindura. Ni ngombwa ko duhindura imikorere kugira ngo ubukristu bwacu buhuze n’bihe turimo bubigeze ku Byishimo tuvoma ku mushyikirano tugirana na YEZU KRISTU. Icyo Papa ashaka, si ukudurumbanya ingingo ndahindurwa z’ukwemera, ikimuraje ishinga, ni ukudushishikariza kwihatira kwamamaza Inkuru Nziza ku buryo umuntu wa none ayimenya akayishimira ikamukiza.

Mu ncamake, inyigisho zose duhabwa kuva kuri YEZU waraze Kiliziya ye Petero intumwa kugera ku musimbura we wa none, nta kindi zigamije usibye kutwinjiza mu byiza by’ijuru dutangira gusogongera twiyemeza gukunda YEZU KRISTU tugifite uyu mubiri. Ibyo byiza by’ijuru, si ibintu bidashoboka cyangwa se bishobora kumvikana ijana ku ijana ku isi: turiho dusa n’abari mu rugendo rugana ijuru aho tuzarangamira n’amaso yacu Nyir’ubutagatifu. Igihe buri wese ahabwa cyo kuba ku isi kiba gihagije kugira ngo akiyivaho yinjire mu ihirwe ry’ijuru. Ijambo ry’Imana rikunze kutubwira ibijyanye n’ibihe bya nyuma, umunsi wa Nyagasani…YEZU KRISTU yagize icyo avuga ku bihe bya nyuma ahereye ku Ngoro ya Yeruzalemu yavugaga ko izasenyuka ku buryo nta buye rizasigara rigeretse ku rindi! Nyuma y’iryo senyuka, yavuze ku maza y’Umwana w’umuntu n’ibimenyetso bizayabanziriza igihe nyine byose bizuzuzwa agarutse mu ikuzo nk’uko byahanuwe na Daniyeli uko twabyumvishe mu isomo rya mbere (Dan 7, 13-14).

Daniyeli akoresha imvugo yihariye asiganura amaza y’Umwana w’umuntu yeretswe. Iyo mvugo ihishe ikoresha ibimenyetso, amashusho n’amagambo afite ibyo ashushanya. Byose ariko bigamije kuvuga ko ibintu byose byo ku isi bizasozwa n’ukuza k’Umucunguzi w’abantu igihe ubukana bw’ibikoko byose byo ku isi buzaba burangiye. Ku murongo wa 11 w’umutwe wa karindwi, yavuze ko yeretswe igikoko cyishwe: aha yashakaga kuvuga wa mwami w’umugome witwaga Antiyokusi wari warabushabushe Abayahudi atoteza umuryango w’Imana. Daniyeli yeretswe ko uwo mubisha yari agiye gupfa no kuzimira buheriheri. Ku murongo wa cumi n’itatu, yeretswe umwana w’umuntu waje mu bubasha bukomeye: ni umuryango w’Abayahudi igihe uzaba umaze kwigobotora ababisha no guhanagurwaho ibyaha byawo. Uruhererekane rw’abakristu rumurikiwe na Roho Mutagatifu rwumvishe ko uwo Mwana w’Umuntu ari YEZU KRISTU dore ko na we ubwe yiyise atyo.

Inyigisho umukristu ahabwa mu mwaka wa Liturujiya, zimugeza ku cyizere gihamye cy’uko bitamutindiye kubona uwo Mwana w’Umuntu ari we Mukiza we: “Iki gisekuru ntikizashira ibyo byose bitabaye”. Ni byo koko kandi, ni nde ushobora kurenza igisekuru atabonye iby’ijuru yaharaniye? Imyaka umuntu amara ku isi muri rusange ntirenga ijana. Nguko uko twakumva iryo sezerano.

Twishimire muri YEZU KRISTU inyigisho z’Inkuru Nziza duhabwa. Nagirire impuhwe roho z’abacu batabarutse, roho nyinshi ziri muri Purugatori tumaze uku kwezi kose dusabira. Twishimire Kiliziya Umubyeyi wacu ukomeza kudusindagiza mu bihe tunyuramo byuzuye ingorane akadufasha kuzagera mu ihirwe ry’ijuru. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe, abatagatifu badusabire ubu n’iteka ryose, Amina.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho