Ikibazo cy’ukwemera

Inyigisho yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya XVIII/A, 08/08/2020.

“AHO NATWE NTIDUFITE UKWEMERA GUKE”

Amasomo: Hab 1,12-2,4; Zab 9, 8-9, 10-11, 12-13; Mt 17,14-20

Yezu naganze iteka.

Abanyarwanda bakundaga kureba ibintu bagasubira ibindi, bikarangira babonye imvugo ngufi isobanura ibintu neza, kandi mu magambo avunaguye. Aha twafata urugero: “Utabusya abwita ubumera”. Na Yezu igihe intumwa ze zigeragereje kwirukana roho mbi, yari yarigaruriye umwana wari usanzwe arwara igicuri ikabananira, baje kumubaza impamvu bo batabashije kuyimwirukanamo, yabashubije mu mvugo ngufi kandi ivuze byinshi ati: “Ni uko mufite ukwemera guke”. Ese twe duhagaze he mu kwemera? Ese kungana iki?

Bavandimwe, nk’uko nabivuze hejuru, dushobora kugira igishuko cyo kuba twanenga intumwa za Yezu, kuko zitabashije kwirukana iyo roho mbi nk’uko umubyeyi w’umwana yabivuze, igihe apfukamiye Yezu, akamutakambira amusaba kumukiriza umwana, kuko intumwa ze zabinaniwe. Yabivuze muri aya magambo: “Namuzaniye abigishwa bawe ntibashobora kumukiza”.

Amagambo y’uyu mubyeyi araduhamiriza ko abigishwa ba Yezu, hari ibitangaza bari barakoze cyangwa bakoraga nk’uko Matayo ubwe abitwibwirira igihe yaboherezaga mu butumwa: “Aho munyura muvuge ko ingoma y’ijuru yegereje. Mukize abarwayi, muzure abapfuye, ababembe mubakize, mwirukane roho mbi.” (Mt 10,7-8). Ari na ho yahereye abasanga akabasaba ko bamukiriza umwana. Nyamara uwo munsi intumwa zaragerageje birangira zitsinzwe. Byarabatunguye kandi birabatangaza, bahitamo kubaza Yezu impamvu. Yezu yahise ababwira ko nta yindi mpamvu uretse kuba bafite ukwemera guke. Kuko iyo baza kugira ukwemera kungana n’impeke y’ururo, ko nta cyashobora kubananira.

Iyi Nkuru Nziza twumvise, uwayisesengura birambuye yasangamo isomo rikomeye, mu buzima bwacu bwa buri munsi. Ni koko mu isi yacu, hari indwara abaganga bavura zigakira, abahanga bagakora imashini zihinga imisozi ikavaho pe. Ariko burya hari ubumuga cyangwa uburwayi butavurwa n’abaganga n’abahanga bikarangira babonye ko ibyo bibwiraga bidashoboka. Ibyo biratwibutsa ko mu buzima cyangwa mu mutima w’umuntu hari ingeso cyangwa akageso katavurwa n’abaganga cyangwa se ngo abahanga bakamurimburemo. Aha buri wese ariyizi bihagije, ingeso yamunaniye cyangwa se arwana na yo ariko bikarangira yongeye kuyigwamo. Ni na ho nashakaga kwerekeza wa mugani ngo: “Utabusya abwita ubumera”. Ni kenshi twibwira ko ibintu iyo bitworoheye, iyo bidukundiye, usanga tutumva impamvu abandi bo batagerageje. Tujye twitonda, tugenze make kuko na bo bafite ibyo bashoboye kandi twe byaratwihishe.

Iyo ngeso cyangwa ubwo burwayi butavurwa n’abaganga kandi abahanga ntibabashe kubuhigika, tubukizwa n’umukiro dukesha Yezu Kirisitu Umucunguzi wacu. Nyamara icyo tugomba kumenya, ni uko uwo mukiro utatugwaho nk’imvura tutazi aho iturutse, tugomba kubigiramo uruhare rwacu, ari byo kubigiramo ubushake. Inema y’Imana iyo tutayunganiye, ntacyo tugeraho. Tugomba gushyiraho akacu, ari na byo abakuru bavuze ngo: Imana ifasha uwifashije. Kugira ukwemera rero kungana n’impeke y’ururo, bivuga kugira amizero mu bubasha bwa ROHO Mutagatifu, ari zo mbaraga Imana iduha, twashyiraho akacu zikabyara umusaruro. Mbese nk’uko impeke y’ururo yifitemo ubuzima, maze ku bubasha bw’Imana ikabasha kwera izindi mpeke nyinshi.

Ikindi dukwiye kuzirikana ni uko isomo Yezu ashaka kuduha, atari ukugira ukwemera gukiza indwara zose, kandi kukimura imisozi. Ahubwo arashaka ko ukwemera dufite kwadufasha kurandura muri twe roho mbi y’ urwango n’ikibi, imisozi y’ubugome, ubwirasi n’ubwibone, ubwikunde no gusuzugura abandi, maze kugahindura imitima yacu tukarangwa n’urukundo, ubwubahane, ubuntu, ubumuntu n’ubupfura buzira ubwiko n’ubwikanyize.

Kugira ukwemera ni ukwigiramo impinduka nziza, umuntu akava mu bikorwa by’umwijima (bibi) akarangwa n’ibikorwa by’urumuri (byiza). Ni ukwemera amateka yanjye y’ejo hashize, nkihatira gukosora ibyari bikocamye, kugira ngo ndusheho kuba umuntu unyuze Imana yandemye, dore ko yandemye mu ishusho ryayo, ikaba ibabazwa n’ikintu cyose cyahindanya iryo shusho.

Kugira ukwemera gushyitse nk’impeke y’ururo ni ukwemera ko iyo niringiye imbaraga n’ububasha Imana impa nanjye ngashyiramo ubushake, bingeza ku bintu abantu babona ko ntajyaga kuzashobora. Ukwemera guha imbaraga ugufite, kukamurinda gucika intege maze agahorana amizero ko azagera ku cyo aharanira. Ni na cyo kiranga abatagatifu, ntibatangira urugamba kubera ko biyumvamo imbaraga zidasanzwe, ahubwo arareba akumva hari icyo yakora, yarangiza akishyira mu biganza by’Imana agira ati: “Reka nkore ibyo nshoboye gukora, ubundi nambaze Yezu ampore hafi ntazananirwa nkiheba nkabireka, ibyo ntashoboye azabyikorera ku buryo bwe”. Uko ni ko kuri, kugomba kuranga uwa Kirisitu wese: kora icyo ubasha, ibindi Yezu azirwariza.

Nyamara kugira ngo ibyo bishoboke ni ngombwa kwizera Imana. Ukemera ko Ikibi kitazigera gitsimbura cyangwa kiganza Icyiza. Ahubwo ko icyiza buri gihe cyegukana umutsindo na ho ikibi kikamaganirwa kure ndetse n’ugikokoze ntiyigorore bikarangira kimwe.

Ni na byo umuhanuzi Habakuki yavuze ati: “Uhoraho, kuva mu ntangiriro se si wowe Mana yanjye (…) Nyamara se, ko amaso yawe azira inenge, washobora ute kwitegereza ikibi no kwihanganira akarengane?” Umuhanuzi yatakambiye Uhoraho, Imana ayereka akarengane kose, maze asoza avuga ko azakomera ku izamu rye, akore umurimo we uko abisabwa ubundi ategereze icyo Uhoraho azamubwira ku magambo ye (Igisubizo). Imana ntiyatinze kumusubiza ko isezerano ryayo rifite igihe rigomba gusohorezwa maze hakuzuzwa iri jambo twese dukwiye kuzirikana buri munsi: “Ni koko azarimbuka umuntu wese wuzuye ubwirasi (Ikibi) na ho intungane izabeshwaho n’ubutungane bwayo (Icyiza)

Nyagasani Dawe Nyirubutagatifu, duhe ukwemera gushyitse, umutima n’imbaraga ziharanira icyiza kuko kibeshaho maze udufashe dutsinde ikitwa ikibi kandi tucyamaganire kure kuko gishora abantu mu rupfu. Amina.

Padiri Anselimi Musafiri

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho