Inyigisho yo kuwa gatatu w’icya 1 cy’Igisibo.Umwaka C. 17 Gashyantare 2016
AMASOMO : Yon 3, 1-10; Lk 11,29-32
Bavandimwe ntidukwiye kugerageza Uhoraho Imana yacu. Igihe Abayisiraheli bari mu butayu bifuje cyane kubona ibimenyetso n’ibitangaza binyuranye by’Imana birengagije ibyo bari barabonye mbere y’aho; mu gihe bari mu bucakara mu gihugu cya Misiri, mu gihe bari bagiye kuva mu gihugu cy’ubucakara no mu kwambuka inyanja itukura. Nyamara Uhoraho Imana akomeza kubitaho, basaba ibindi bimenyetso by’Imana bakabibona; kubona Manu, inyama z’inkware ( Iyim 16) n’amazi avubutse mu rutare ( Iyim 17) ndetse n’ibindi byinshi binyuranye Imana yabakoreye kugeza ibagejeje mu gihugu cy’Isezerano. Muri uru rugendo Imana yihanganira bikomeye umuryango wayo kandi iniyemeza gukomeza kuwurinda.
– Uyu munsi twumvise ukuntu Imana yo ubwayo ariyo ifata iya mbere yohereza umuhanuzi wayo Yonasi i Ninivi kugira ngo ababwire ko bagomba kwisubiraho bakagororokera Imana, bakareka ibyaha byabo, Imana nayo ikabababarira. Barangajwe imbere n’umwami, ubwabo bakora ikimenyetso gikomeye mu kwisubiraho kwabo kuko biyemeza kwereka Imana ko bicishije bugufi kandi ko bicujije ibyaha byabo babikuye ku mutima nuko bakambara ibigunira, bakisiga ivu nk’ikintu gifite agaciro gake, bashaka kwereka Imana ko imbere yayo bafite nabo agaciro gake; ko ariyo ikwiye gukuzwa muri byose no muri bose. Uyu mugenzo mwiza w’abanyaninivi ni wo natwe dukora ku munsi wa gatatu w’ivu dutangira Igisibo, twisiga ivu kugira ngo twereke Imana ko duciye bugufi imbere yayo, tukaba twanze n’ibyaha byacu byose tukemera kuba abakristu buzuye. Tuboneraho umwanya wo gutangirana na Yezu urugendo rw’iminsi mirongo ine n’amajoro mirongo ine mu butayu twigomwa, dusenga kandi twicuza ibyaha byacu.
-Ikimenyetso gikomeye Nyagasani akomeza ku twereka ni nk’iki yeretse abanyaninivi yanga kubarimbura ahubwo akemera kubana nabo kuko bari bicujije ibyaha byabo. Nyagasani agira Impuhwe nyinshi! Aratubabarira kandi akadusaba natwe kubabarirana amakosa yacu (Soma Mt 6,14-15). Muri iki gihe cy’Igisibo turimo, turasabwa kugera ikirenge mu cy’aba banyaninivi dusaba Nyagasani imbabazi z’ibyaha byacu tubikuye ku mutima, tugatanga icyiru cy’ibyaha byacu kandi tugaca bugufi, tworoherana nk’abavandimwe ngo Nyagasani natwe atubabarire amakosa yacu! Mbega urukundo Imana idukunda! Imana ntiyifuza ko hari n’umwe muri twe wapfa, ahubwo iduha umwanya uhagije wo kwisubiraho, iduha Abasaseridoti bayo ku bushake bwayo ngo baduhuze nayo mu Isakaramentu rya Penetensiya. Turasabwa rwose kwegera izo Ntumwa z’Imana zidahwema kudusabira imbabazi ku Mana ngo twakire kuri uru rukundo n’Impuhwe by’igisagirane bya Nyagasani. Mu by’ukuri ntakindi gitangaza twagasabye muri iki gihe kuko Nyagasani byose yarabyujuje, byuzurizwa muri Yezu Kristu Umwana wayo wigize umuntu, igihe yemeye kudupfira ku musaraba, bikuzurizwa mu izuka rye ava mu bapfuye maze akazukira kudukiza twese abamwemera! “Niba Imana turi kumwe ni nde waduhangara? Yo itimanye ndetse n’Umwana wayo ahubwo ikamudutangira twese, yabura ite kandi kutugabira byose kumwe na We?” (Soma Rom 8,31-32).
Bavandimwe, mu ivanjili y’uyu munsi Nyagasani Yezu aranenga abantu bubu, ab’iki gihe! Bahora bashaka ibimenyetso kandi n’ibindi byabakorewemo batarabibonye! Turasabwa kwemera, kwizera no gukunda Yezu Kristu waje kudukiza tukamwakira neza mu ijambo rye ritanga ubugingo. Icyamuzanye mu isi ni ukudukiza! Iki ni cyo kimenyetso gikomeye twahawe kandi kiruta ibindi byose. Nitwemere dukizwe nawe kugira ngo tutazacirirwa urubanza rukaze! Tube nk’aba baduhayeho ingero maze twemere Umwami w’abami adukize, twakire neza Intumwa ze yaduhaye maze twemere kwakira Umugisha aduha!
Mbifurije gukomeza kugira Igisibo gishimisha Imana dusabirana! Nyagasani Yezu nabane namwe!
Padiri Thaddée NKURUNZIZA.