Ikimenyetso cy’ubuyoboke

Inyigisho yo kuwa 4, icyumweru cya 25 Gisanzwe, Igiharwe

Ku wa 26 Nzeri 2019

Amasomo: Hag 1, 1-8; Zab 149, 1-2, 3-4, 5-6a. 9b; LK 9, 7-9

Bakristu Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Bavandimwe, muri iyi minsi mu isomo rya mbere ry’imibyizi, turi kuzirikana ijambo ry’Imana ritwereka bimwe mu byarangaga iyobokamana rya kiyahudi mu gihe cya nyuma y’ijyanwabunyago i Babiloni. Mu Ivanjili turazirikana ku butumwa bwa Yezu n’uko yagiye Yohereza abo yatoye ndetse n’uko ubwo butumwa bwagiye butangarirwa na benshi kuko bumvaga kandi bakibonera ibyo batari barigeze batekereza.

Mu isomo rya mbere ryo kuri uyu wa kane turabwirwamo ingingo y’iyobokamana rishingiye ku kubakira Uhoraho Ingoro izajya iturirwamo igitambo. Turazirikana umuhate n’ishyaka ryaranze Abakurambere bacu mu kwemera-Abayahudi, mu kongera kubakira Uhoraho Ingoro i Yeruzalemu nyuma y’itahuka bavuye mu bunyago.

Bavandimwe, kubaka ingoro y’Imana ari yo Kiliziya ni ikimenyetso cy’ubuyoboke, bigasobanura ko Imana twayimitse iwacu twiyemeza kuyubakira ingoro ikwiye. Duhamagariwe kugira ishyaka ryo kubaka ingoro y’Imana, kuyikoresha icyo yagenewe (kuyisengeramo), no kuyifata neza.

Ingoro y’imana irubahwa, ikaba n’ahantu abantu basengera, kandi nk’uko Pawulo Mutagatifu abitwigisha, imibiri yacu ni ingoro ya Roho Mutagatifu (reba 1Kor 3,16-17). Bityo rero, duhamagariwe kutandavuza iyo mibiri yacu, ahubwo tukayitaho kandi tukayikoresha mu gusingiza Imana.

Mu Ivanjili turabwira ukuntu ubutumwa bwa Yezu bwo kogeza Ingoma y’Imana yabwitangiye atiziganya.

Kubona Umwami Herodi atangarira inyigisho n’ibikorwa bya Yezu, ni ikimenyetso cy’uko Imana irenze icyitwa ubwenge n’ubutegetsi cyose. Ni koko Yezu yabaye ikimenyetso bagiriyeho impaka kubera ko iby’Imana biturenze. Icyo Herodi yari abuze ni ukwemera; kandi burya ukwemera gusaba ko nyirubwite aca bugufi, bityo akirinda gushidikanya. Nta kwemera, iby’Imana bitubera inshoberamahanga nk’uko Herodi byamugendekeye. Utemera Yezu n’Inyigisho ze, ntashobora gusobanukirwa na busa amabanga y’ingoma y’ijuru. Ahera mu rujijo no gushidikanya.

Bavandimwe, natwe ntabwo turatera intambwe ishinguye cyane mu nzira y’ukwemera, dusabe Imana kutwongera ukwemera no gukomera ku ntego yo kumva ko umuntu udafite Imana aba asa n’uwapfuye. Ukwemera kwacu nikugaragarire mubikorwa byiza bya buri munsi, kugira ngo ababonye uko tubanye n’uburyo tubayeho bajye bemera, maze twese dukurizeho gusingiza Imana. Gukunda Imana bijyana no kuyubahisha, cyane cyane mu mvugo no mu ngiro. Dusabe Imana kudukomereza ukwemera, kandi natwe tuyereke imitima yacu iyisukure kandi iyituremo, maze nk’uko imibiri yacu na yo ari ingoro y’Imana, iduturemo kandi tuyigeze no kubatarayimenya. Dusabirane umuhate n’ishyaka ryo kogeza Inkuru Nziza nk’ibyarangaga Kristu kugeza aho bitangaza bose.

Nyagasani Yezu nabane namwe.

Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Diyosezi ya Butare.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho