Ikimenyetso cy’urukundo no kwiyoroshya

Inyigisho yo ku wa mbere mutagatifu, Umwaka C, 2013

Ku ya 25 Werurwe 2013

Padiri Alexandre UWIZEYE

Yezu asigwa amavuta ku birenge : ikimenyetso cy’urukundo no kwiyoroshya (Jh 12, 1-11)

Bakristu bavandimwe, ejo hashize twahimbaje umunsi mukuru wa Mashami bityo dutangira icyumweru kiruta ibindi byose, Icyumweru gitagatifu. Nk’uko twabihimbaje, imbaga y’abantu yasingije Yezu yinjira muri Yeruzalemu ; kuwa gatanu izamusabira kubambwa ku musaraba. Ejo Yezu yemeye kwakira ibyubahiro byo kuri iyi si ; ku wa gatanu azemera gutukwa, gukubitwa no kwambikwa ikamba ry’amahwa, azemera kwicwa urw’abagome. Umwana w’Imana azemera gupfa, ariko ntazaheranwa n’urupfu. Azazuka ku munsi wa gatatu, asohoke mu mva abengerana ikuzo.

Amasomo y’uyu munsi aratwinjiza buhoro buhoro mu iyobera ry’urupfu rwa Kristu. Hasigaye iminsi itandatu ngo Pasika ibe. Ngira ngo muribuka ko Yezu bamwishe kuwa gatanu ubanziriza isabato yahuriranye n’umunsi mukuru wa pasika y’abayahudi. Hari mu mwaka wa 30. Mbese ibyo ivanjili itubwira byabaye ku wa mbere Yezu azatwitangira ku wa gatanu. Yezu arasa n’usezera ku nshuti ze. Agaruka kwa Lazaro musaza wa Marita na Mariya baramwakira. Hari abantu babiri nagira ngo dutindeho gatoya: Mariya na Yuda.

  • Mariya

Mariya mushiki wa Lazaaro akunda Yezu byahebuje. Arabimugaragariza. « Areba incuro y’amavuta y’umubavu w’ukuri kandi uhenda cyane, ayasiga ibirenge bya Yezu, abihanaguza umusatsi we, maze umubavu utama mu nzu yose ». Mu muco w’abayahudi, kugira ngo bereke umushyitsi icyubahiro bamufitiye, bamusukaga umubavu ku mutwe kandi bakamwoza ibirenge. Mariya arabikora uko umutima we ubimubwirije kubera ukwiyoroshya kwe n’urukundo afitiye Yezu. Mbese arakora ibirenze ibyo abantu bateganya mu mibare yabo. Muti ese ku buhe buryo ?

Ubwinshi bw’uriya mubavu. Yafashe incuro yose. Ubwiza bwawo: ni umubavu w’ukuri, utari umwiganano (ni original ntabwo ari dubayi). Igiciro cyawo: ntiyashatse umubavu wa make, yashatse umubavu uhenda cyane. Aho awusiga: ku birenge. N’ubwo ari umubavu w’agaciro, ku bwa Mariya mushiki wa Lazaro ntukwiriye gusigwa ku mutwe wa Yezu. Mariya azi Yezu uwo ari we, ko ari Umwana w’Imana. Afite ukwemera.

Ukwiyoroshya kwe se kugaragara gute? Muzi ukuntu abagore n’abakobwa bakomera ku misatsi yabo. Hari ubwo tujya mu bukwe umugeni agakererwa yanyuze muri “salon de coiffure” gutunganya imisatsi ye. Mariya yari afite imisatsi myiza kandi miremire. Ayihanaguza ibirenge bya Yezu kubera urukundo amukunda. Nka Pawulo, kuva yamenya Yezu, ibindi byose yihambiragaho yasanze bifite agaciro gake, abigereranyije n’ibyiza Yezu yamugejejeho.

Ese twe tugaragaza urukundo dukunda Yezu dute? Kino gikorwa cya Mariya kiradusaba kwivugurura mu bukristu bwacu. Mu Misa haba igihe cyo gutura. Ukabona umuntu akoze mu mufuka, haza igiceri cy’ijana, akagisubizamo. Haza icya 50 akagisubizamo bityo bityo…

Kwiha Imana nabyo hari abo bijya bitera ibibazo. Bakibaza ukuntu umusore mwiza, uzi ubwenge, witonda, ajya kwiha Imana. Muri Kaminuza i Butare bigeze gutora umukobwa urusha abandi ubwiza (Nyampinga). Hari umubikira wahigaga aza kuba mu ba mbere mu bwiza. ‘Abasaro’ bamuhimba « Bayakwinshi ». Bakumva kujya kwiha Imana na buriya bwiza ari ukwaya. Bumva umukobwa wumva atazabona umugabo ariwe wajya kwihisha mu kigo cy’abihayimana. Ese urwo nirwo rukundo dukunda Imana ?

Niga mu mashuri abanza hari agatabo papa yampaye kitwa « Amagambo y’umusogongero wa Bibiliya », mbese ni nka Bibiliya y’abana. Muri Bibiliya, mu gitabo cy’Intangiriro, batubwira ko Uhoraho yashimye Abeli n’amaturo ye, ariko ntiyashima Kayini n’amaturo ye  (Intg 4,4-5). Muri Bibiliya ntibatubwira impamvu ituro rya Kayini ritakiriwe. Muri ako gatabo ho bavuga ko Abeli yashatse amatungo meza y’imishishe akaba ariyo atura ho igitambo. Naho Kayini afata ibishyimbo by’injonjorerwa aba ari byo atura Imana. Dukwiriye kwisuzuma tukareba ituro tugenera Imana yaduhaye byose. Iyo urebye ibyo abakristu batubanjirije bakoze, za Kiliziya nziza bubatse, ubona koko ko bari bafite ukwemera. Ukwemera n’urukundo nibyo byatumye Mariya akora kiriya gikorwa. Mu ivanjili y’uyu munsi, hari undi muntu batubwira ukunda amafaranga kurusha uko akunda Yezu: Yuda.

  • Yuda Isikariyoti

Ari mu migambi yo kugambanira Yezu. Yarebye kiriya gikorwa cyiza cya Mariya kimurya mu nda, ntiyabyihanganira. Amenyereye gukora imibare, wagira ngo ni umucuruzi. « Nk’uriya mubavu wajyaga kugurwa amadenari magana atatu, agahabwa abakennye upfuye iki ? » Ivanjili irakomeza itubwira ko ibyo atabivuze kubera urukundo rw ‘abakene. Ahubwo yari afite akageso ko kwiha ku byo bamubikije. Gukunda amafaranga bizamuta ku gasi.

Yezu arashima ituro rya Mariya, agasobanura n’uko ari incamarenga y’urupfu rwe. Namara gupfa, umurambo we bazawusiga mbere y’uko bawushyingura.

  • Umwanzuro

Mariya atubere urugero rwo gukunda Yezu no kurangwa n’ubwiyoroshye. Muri iki cyumweru gitagatifu, tuzagerageze kwitabira gahunda amaparuwasi ateganya. Wenda nta mubavu w’agaciro dufite, ariko buri wese afite uko yakira Yezu n’ibyo yamwakiriza. Uriya Mariya mwibuke ko ari wa wundi wari wicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani yumva amagambo ye (Lk 10,18-42). Nyagasani arashaka ko tumuha igihe akabona uko atuvura ibikomere byose dufite, ari ibyo tuzi, ari ibyo tutazi. Kuwa kane azatwoza ibirenge, amaze kuduha itegeko ry’urukundo. Ku wa gatanu azatwuhagiza amaraso ye yameneye ku musaraba kandi ayadutungishe. Ku wa gatandatu azazuka abengerana ikuzo.

Turusheho kunga ubumwe na we muri uru rugendo rw’ugucungurwa kwacu. 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho