Ikimenyetso gikomeye ni Yezu Kristu

Amasomo matagatifu yo ku wa 20 Ukuboza 2016

Amasomo: Iz 7, 10- 14; Lk 1,26-38

Bavandimwe muri Kristu nidukomeze kurangwa n’ibyishimo byo gutegereza ivuka ry’Umukiza wacu Yezu Kristu, ivuka ryatubereye ikimenyetso gikomeye cyuko dukunzwe n’Imana ikaba itwitayeho. Amasomo turi kuzirikana muri icyi cyumweru  agaruka cyane ku masezerano Imana yagiye igirira abantu bayo kandi ikayuzuza akaba ari amasezerano y’umukiro n’ibyishimo bishingiye ku iyuzuzwa ryayo.

-Ni Nyagasani ubwe uzatwihera ikimenyetso:

Mu mibanire yacu n’abandi hari ubwo dukenera ibimenyetso ngo twemereko umuntu adukunda, ko ari umunyakuri,ko ari umugabo nya mugabo ukwiye kwizerwa. Umwami Akazi wari wagirijwe n’abami mu ntambara yahawe ikimenyetso n’Imana ubwayo cy’umwana w’umuhungu wari ugiye kuzavuka, uwo mwami Hezekiya ngo na mbere yuko azaca akenge ibihugu birwanya umuryango w’Imana bizaba bitakiriho. Ibimenyetso Nyagasani atanga biba buri gihe ari ibimenyetso bikomeye kandi bikwiye kwizerwa. Ku batari impumyi bituma ukwemera kwabo kurushaho gukomera.

Twe abakristu twahawe ikimenyetso gikomeye muri Yezu Kristu wabyawe n’umubyeyi w’isugi Bikira Mariya.Iyo tugeze mu minsi nk’iyi yo gutegereza ivuka ry’umucunguzi mu kizere cyinshi ko ibyo dusonzeye bigiye gusohora dutangarira cyane urwo rukundo rw’Imana y’intungane itihunza abantu kubera ubuhemu bwabo ahubwo ikabasanga ngo ibakize. Nta kimenyetso cy’urukundo rw’Imana kizaruta icy‘ukwigira umuntu kwa Jambo maze wa mugani w’ikinyarwanda uvuga ngo: ‘‘Amaboko atareshya ntaramukanya’’ Yezu akatwerekako ahari urukundo rukomeye nk’urwe byose bishoboka maze Imana ikigira umuntu ikabana n’abantu.

-Azaba umuntu ukomeye kandi bazamwita mwene Nyirijuru:

Imyiteguro ya Noheli ntikwiye kuba ijenjetse. Mu mibanire yacu n’abandi dusurwa na benshi bari mu byiciro bitandukanye kandi buri wese duhamagarirwa kumwakira no kumuha icyubahiro kimukwiye. Amwe mu magambo akomeye Umumalayika Gaburiyeli yabwiye Mariya harimo kumwibutsa uko Yezu wari ugiye kuvuka azaba ameze: ‘‘Azaba umuntu ukomeye kandi bazamwita mwene Nyirijuru’’(Lk1,32).

Mu myiteguro dukora ya Noheli tumenyeko uje atugana asumba bose na byose, ni umuntu ukomeye kandi ni mwene Nyirijuru,ni umutegetsi iteka kandi koko ingoma ye ntizashira. Muri we tubonamo ikimenyetso cy’ubutoneshwe bwa muntu kuko rwose tutari dukwiye kubana n’Imana mu bukuru,ubwiza n’ubutungane bwayo mu gihe turi abantu b’ababanyantege nke batishoboye.

-Twemere icyo Imana idushakaho nka Bikira Mariya umubyeyi wacu:

Bikira Mariya amaze kubwirwa amagambo akomeye na malayika, yabaye nk’uwikanga dore ko kwitwa umutoni w’Imana no kubwirwa ko Nyagasani bari kumwe atari ya magambo Bikira Mariya yari yarigeze kumva mu buzima bwe. Nyamara nubwo yari amenyeshejwe icyo Imana imwifuzaho kitanumvikanaga neza mu bwenge bwa muntu, Bikira Mariya yaremeye by’ukuri maze uwari utorewe kuba Nyina w’umutegetsi usumba abandi bose yibuka ko ari umuja w’Imana, yemera ko Imana imukoresha ibyo yagennye.

Mu buzima bwacu hari aho twumva ubutumwa duhawe bukomeye yewe ikiruta ari ukubuhakana. Nyamara igihe tudashidikanya ko ari ugukorera Imana tuge tureba urugero rwiza rwa Bikira Mariya umubyeyi wacu maze natwe mu bwiyoroshye bwinshi twemere ko ugushako kwa Nyagasani kwakorwa.1

Bikira Mariya we wamenye kwakira neza Umucunguzi kandi akamushyikiriza isi yacu, nadutoze natwe kwitegura neza uyu munsi w’agatangaza wa Noheli. Ntituzawuhimbaze ku buryo bw’imihango itagira icyo idusigira ahubwo tuzatinde cyane ku kimenyetso kiruta ibindi cy’urukundo Imana yadukunze bikaba byaragaragariye bidasubirwaho muri Yezu Kristu wigize umuntu ngo abane natwe.

‘‘Arakabaho uje atugana yoherejwe n’Uhoraho! Arakabaho Nyagasani Imana yacu ituzaniye umucyo n’umukiro’’.

Dukomeze twitegure neza Noheli.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho