Ikimenyetso: Umwari asamye inda

ICYA KANE CYA ADIVENTI, A. 22/12/2019

Nimukomere mwoye gutinya

AMASOMO: 1º. Iz 7, 10-14;Zab 24 (23), 1-6; . Rm 1,1-7; 3º. Mt 1, 18-24.

1.Izayi, Akhazi n’abanzi ba Yeruzalemu

Mu gihe umwami witwa Akhazi yari aganje muri Yudeya (736-716), ingoma ikomoka kuri Dawudi yasaga n’aho iri mu marembera. I Bwami ubwoba bwari bwose. Ariko nyamara Isezerano Uhoraho yari yaragiriye umuryango we ryahamyaga ko ingoma ya Dawudi izayobora ubuziraherezo. Yagombaga kugeza umuryango wose ku ivuka ry’Umukiza. Muri iyo myaka y’amage n’imidugararo, amahanga yari aturanye na Yuda yendaga kuyitera no kuyitsiratsiza. Uhoraho Imana Ishoborabyose yibukije Akhazi ko Isezerano ryayo ritazacibwamo.

Akhazi uwo yabonaga byamukomeranye kandi nta n’umwana yari yakagize washoboraga kuzamusimbura. Rasoni umwami wa Aramu na Peka umwami wa Isiraheli bateye Yeruzalemu bagamije kuyigarurira. Abo mu muryango wa Dawudi babimenye bakuka umutima barahahamuka rwose. Uhoraho yabakomeyeho atuma Izayi guhumuriza Akhazi agira ati: “Humura! Witinya kandi ntugire ubwoba. Wihagarika umutima kubera buriya busa busa bw’amafumba abiri acumbeka, cyangwa se kubera uburakari bwa Rasoni umwami wa Aramu na mwene Remaliyahu” (Iz 7, 4). Iryo jambo ryakomeje Akhazi ariko Rasoni ntiyagiraga isoni, yagambanye na Peka umwami wa Isiraheli buzuza inama zabo mbi bati: “Tuzamuke dutere igihugu cya Yuda, tubakure umutima, tukinjiremo maze tukigarurire, twimike mwene Tebeyeli ahabere umwami” (Iz 7, 6).

Ibya kera n’iby’ubu

Iyo twumva ayo makimbirane yo mu bihe bya kera cyane, dutangara tugira tuti: “Burya inyokomuntu uwayiroze ntiyakarabye…Na n’ubu amahanga aracyashyamirana akarwana agatikiza inzirakarengane zitabarika…”. Nyamara Uhoraho akoresheje abahanuzi be akomeza kuburira abagome ko ibyo bakora bitazagira icyiza bibagezaho. Abahanuzi babwiriza bose ko bagomba kureka imigambi mibisha yabo mbese nk’uko Izayi yagize icyo asubiza acubya imigambi ya Rasoni na Peka ati: “Nyamara Nyagasani Imana avuze atya: Ibyo ntibiteze guhama, ntibizigera bibaho…Nimudakomera ku Mana, ntimuzakomera” (Iz 7, 7-9). Guhumuriza Akhazi burundu, yabivuze muri aya magambo: “Dore ngaha umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, maze akazamwita Emanuweli”. Abacengeye imisobanurire y’aka gace ka Bibiliya, bavuga ko uriya mwari Izayi yavugaga ari umwe mu bagore ba Akhazi wari utwite umuhungu maze ubuhanuzi bukerekana ko yari we mwana uzasimbura Akhazi ku ngoma bityo ibyo Rasoni na Peka bibwiraga bikabapfana biryo. Uwo muhungu wasamwe agasimbura Akhazi ni we wabaye umwami Ezekiyasi (716-687).

Ariko nk’uko tubizi, Isezerano rya Kera ryuzurizwa mu Rishya rinagenura. Uhoraho yashakiraga Umuryango ubutabera, Urukundo n’Amahoro. Ikimenyetso cyagaragariye umwami Akhazi cyagombaga no kuzagaragara mu Isezerano Rishya ryo ndunduro y’ineza Imana yasesekaje ku bantu.

2.Indunduro y’ibyahanuwe

Ibyo Ivanjili ya none yatubwiye, ngo byabereye kugira ngo huzuzwe ibyo Nyagasani yavugishije Umuhanuzi Izayi byerekeye umukobwa w’isugi wari ugiye kubyara umwana uzitwa Emmanuweli bivuga Imana-turi-kumwe. Ibya Izayi na Akhazi byavuzwe hasigaye imyaka nka magana arindwi ngo Isezerano ry’Imana ryuzuzwe mu ivuka ry’Umwana wayo Yezu Kirisitu. Ni uko rero byujujwe mu mateka ya Yozefu na Mariya biteguraga kubana ariko Mariya agasama ari isugi: Imana muri twe yanyuze mu nda y’isugi Bikira Mariya. Za ntambara Rasoni yashoje kuri Akhazi nyamara agatsindwa, ya mahoro make yateje, rwa Rukundo mu bantu yononnye ariko nyine agatsindwa, byose bidushushanyiriza ko igihe cyageze kugira ngo Umukiza muri twe abe ari we utwereka icyerekezo nyacyo cy’ubuzima. Yezu wavutse ku bwa Roho Mutagatifu uko na Yozefu yabyemeye, ni we uzagenga amahanga yose. Abazamwumvira bazagira amahoro, urukundo n’ubutabera. Abazamusuzugura bazihimbira amayira y’ibinyoma n’ubukocanyi bizabagusha ruhabo. Ni yo mpamvu muri iyi si ibimenyetso by’ijwi ry’Imana ituma abahanuzi bikomeje kuba byinshi. Hari icyizere ko abantu bazagenda biyemeza kureka ubugome n’ubugomeramana byabo bakagira amahoro bagatanga ihumure bityo bakazabona Imana, Yezu akazabagororera mu Ngoma ye izahoraho.

3.Ni ibyo duhamagariwe

Abagize amahirwe bakabatizwa mu Izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, twatorewe kuba intumwa z’Inkuru Nziza y’Umukiro. Pawulo intumwa yaduhaye ubuhamya bwe mu isomo rya kabiri. Yasomye ibyanditswe n’ibyavuzwe n’abahanuzi yiyumvisha ko Imana yateguje abantu ku buryo buhagije. Igihe turimo ni icyo kwemera Umwana wayo no kwamamaza Inkuru Nziza ye. Dore icyo duhamagariwe kwamamaza ducyaha ibihabanye na cyo: ni ukubwira abantu bose ubutitsa tuti: “Nimugire ineza n’amahoro bituruka ku Mana Umubyeyi wacu, no kuri Nyagasani Yezu Kristu”. Pawulo Intumwa aho ahindukiye uwa Kirisitu, yamaze ubuzima bwe bwose ahamagarira abantu bose kwemera Yezu Kirisitu, gukurikiza inyigisho ze zose zituganisha mu ijuru no kuburira abantu ngo batazabura byose nk’ingata imennye. Ni ukubahamagarira gushaka amahoro no kuyabiba birinda kumena amaraso ya mwene muntu.

Twitegure neza Noheli. Dukomeze kureba ibimenyetso bituyobora mu mizero y’ukuri n’amahoro. Urugero rwiza turusanga muri Bikira Mariya, abahanuzi n’intumwa. Yakiriye Yezu mu nda ye, nadusabire ature mu mitima yacu igihe cyose.

Padiri Cyprien Bizimana            

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho