Ikintu gitagatifu ntimukakigabize imbwa

Inyigisho yo ku wa kabiri, taliki 26 Kamena 2018. Icyumweru cya 12 gisanzwe, Umwaka B.

Yezu ati: “ Ikintu gitagatifu ntimukakigabize imbwa”

AMASOMO: 1º. Intg 13, 25-1; 2º. Mt 7, 6.12-14

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

Dukomeje kuzirikana inyigisho Yezu Kristu yatangiye hejuru y’umusozi. Ni inyigisho yuje ukuri, aho Yezu atugira inama y’uko tugomba kubaho tunogeye Imana n’abantu. Uyu munsi aratugira inama ikomeye yo kwitondera ibitagatifu tukabyubaha kandi tukabyubahisha : “ ikintu gitagatifu ntimukakijugunyire imbwa.” Ibi nyagasani arabitubwira twese ababatijwe aho atwibutsa ko ubukrisitu twaronkewe na batisimu twahawe ari isaro ryagaciro gakomeye tugomba kubaha kandi tukaryubahiriza. Ntirigomba kujugunywa imbere y’ingurube, kuko iyo bibaye ibyo zirariribata zigasoza natwe zitwangije.

Hari umusaserdoti wajyaga yihaniza abo amaze kubatiza, akabibutsa impamvu basizwe amavuta, umubavu uhumura neza. Yagira ati: “ munyumve neza impamvu maze kubasiga amavuta. Aya mavuta muyasigwa kugira ngo guhera ubu muzirinde gucukura ibijumba, kuko ntibikwiye ko umuntu umaze gusigwa amavuta y’agaciro kanini nk’aya mbasize ahindukira agacukura ibijumba.” Uko gucukura ibijumba yavugaga yaragusobanuraga. Akavuga ko bidakwiye umukristu wambaye Kristu, akitirirwa izina rye, agaragara mu ngeso mbi. Ngaho ni nde wasinze? Ni nde wiba? Ni nde ufatwa asambana? Ni nde uroga? Ni nde ugira ishyari? Ni nde ubarizwa mu gaco k’abagizi ba nabi n’inkozi z’ibibi? Ni nde ukora ibizira? Ugasanga ari umukristu. Ibyo ntaho bitaniye no gufata rya saro ry’agaciro ukarijugunyira ingurube kandi ntaho bitaniye no gucukura ibijumba wari wasizwe neza wakeshejwe. Ni ukwirinda rero kugira ngo inama Yezu atugiriye itadupfira ubusa.

Ikindi nyagasani Yezu atwigisha none, kirarebana cyane n’isi ya none turimo yuzuyemo ibitekerezo birwanya inyigisho n’imico myiza ya gikristu. Yezu Kristu, aratubuza kujya impaka za ngo turwane n’abo bose bashaka kudutsindagira ibitekereza byabo bihabanya n’ukuri twahishuriwe n’Inkuru nziza twakiriye. Kujya mu mpaka n’amakimbirane n’abo, nabyo ni ukujugunyira isaro ryawe ingurube. Ubutumwa Yezu aduha burasobanutse n’aho adutuma si urujijo : “ Nimujye mu isi hose, mwamaze Inkuru nziza mu biremwa byose. Uzemera akabatizwa azakira; utazemera azacibwa” ( Mk16,15-16). Ntabwo Yezu yigeze yohereza intumwa ze kwemeza abantu ku gahato, niyo mpamvu none atubuza kujya impaka n’abadasha kwakira Inkuru nziza bitewe no gutsimbarara ku bitekerezo byabo birwanya Imana.

Yezu arakomeza atwigisha kubana neza n’abavandimwe bacu tumenya ko umuntu ari nk’undi. Arabivuga mu magambo meza ko icyiza wifuza kugirirwa na we ugomba mbere na mbere kukibanza abandi. Mu yandi magambo n’ikibi utifuza na we ukaba uwa mbere mu kukirinda abandi. Iyo mvugo si benshi bayumva, niyo mpamvu akomeza atubwira kudatomera aho abandi bagana kuko inzira ya gihogera igana aho umwanzi ashaka, inyurwamo na benshi. Aratugira inama yo kunyura mu kayira gafunganye, kuko azi neza ko inzira iganisha mu kibi yoroshye kuyinyura, birahagije ko wirekura gato ugatomera. Ariko ikiza cyo kiraharanirwa.

Bavandimwe, dukomeze gusabirana kuba maso, maze tumurikiwe n’inyigisho za Yezu Kristu tubashe kwigobotora ibishuko bya sekibi bitworeka mu mwijima. Buri wese azi neza ingusho ze. Nasenge kugira ngo ahore amenya ibintu by’agaciro atagomba kujugunyira imbwa, akomere kuri Yezu Kristu azabane na We ubuziraherezo.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Inyigisho yateguwe na Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho