Ikinyoma cy’abatware n’abigishamategeko

Ku wa mbere wa Pasika, 02/04/2018:

Isomo rya 1: Intu 2, 14.22-32

Zab 16 (15), 1-2.11

Ivanjili: Mt 28, 8-15

Ibinyoma by’abatware n’abigishamategeko

Yezu Kirisitu yishwe ku munsi ubanziriza Sabato. Ku wa mbere wa Sabato mu museso, Madalina na Salome bazindutse bajya ku mva. Bibwiraga ko babona ubunganira mu kwigizayo ibuye kugira ngo babone uko batamirizamo imibavu. Nyamara ubwo umumarayika waje nk’umurabyo yari yamaze guhigika ibuye. Abasirikare bo bari baharaye babonye uwo mumalayika bagwa igihumure bamera nk’abapfuye rwose.

Kurinda imva ya Yezu bwari uburyo bwo kugira ngo bahinyuze ibyo Yezu yari yaremeje ko azapfa ariko akazuka ku munsi wa gatatu. Abasirikare b’inkazi rero boherejwe kuharinda no guhangana n’undi wese waza agamije gutwara umurambo wa Yezu. Nyamara se n’ubwo baharaye n’ubukana bwinshi, abagore ntibahingutse bagasanga bahundagaye kubera ubwoba bagize igihe umumalayika aje nk’umurabyo yererana bitangaje! Abagore bo bashyikiranye n’umumalayika bishimira ibyo yababwiye ati: “Mwebweho mwitinya! Nzi ko mushaka Yezu wabambwe ku musaraba”. Yakomeje ababwira ati: “Yazutse nk’uko yari yabivuze”. Yanabatumye kujya kubwira abigishwa iyo Nkuru.

Yezu Kirisitu yarazutse koko. Kimwe mu bimenyetso bikomeye ni uko nta murambo we bongeye kubona. Abatware n’abaherezabitambo. Ni bo bari barasabye Pilato kubaha abasirikare bashobora kurinda imva. Bakekaga ko abakunda Yezu bashobora gushimuta umurambo kugira ngo nyuma bazabeshye ko yazutse mu bapfuye. Ibyo bikomerezwa byose byari bafitiye ubwoba bukabije Yezu Wazuka kurusha uko byamutinyaga akiriho. Ingamba zabo ntacyo zagezeho. Ibintu byarangiye ari bo bahindutse abanyabinyoma. Aho bamwariye, bahimbye ikinyoma cyogeye mu bayahudi kugeza n’ubu: Babeshye ko abigishwa ba Yezu babibye umugono basinziriye ngo bagatwara umurambo. Ayo ni amateshwa kuko abari babohereje kurinda imva bifuzaga ko batarangara na gato.

N’uyu munsi hari ibinyoma byinshi bigamije kwangisha Abantu Yezu Kirisitu. Nta bisobanuro bindi twabona ku byerekeye ubuhakanyi bwa none. No mu bihe turimo hari abatari bake bavuga ko Imana Se wa Yezu Kirisitu itabaho. Bavuga ko gusenga atari ngombwa. Hari n’abatinyatinya kuvuga izina rya Yezu hirya no hino. Azamenyekana abantu kakirizwe muri we igihe uwabatijwe azitangira kwamamaza Inkuru Nziza y’umukiro.

Yezu Kirisitu wapfuye akazukira kudukiza, natwinjize mu Kuri kwe maze tukumenye, dutsinde ibinyoma mu by’Imana ndetse n’ibinyoma byo mu buzima busanzwe tubikizwe. Dutsinde ubwoba, tugaragare nk’incuti za Yezu Kirisitu muri iyi si.

Padiri Cyprien Bizimana  

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho