Ikivunge cy’abantu kimaze iki?

Inyigisho y’Icyumweru cya 13 gisanzwe giharwe, B, ku wa 27 Kamena 2021

Amasomo: Ubuh1, 13-15; 2, 23-24; Zab29; 2Kor8, 7.9.13-15; Mk5, 21-43

“Twirinde ikivunge cy’abantu gituma tutabona umukiro

Bavandimwe, urupfu, si igitekerezo. Abe umukuru cyangwa umwana, uwashatse n’utarashatse bose ntawe rutinya. Uyu munsi uyu twumva ibirori by’abizihiza isabukuru y’amavuko, nyamara bwacya tukumva bari mu byago n’agahinda batewe n’urupfu. Urupfu ruriho, turubona rudutwara abacu ari ko natwe ni ho tugana… Nyamara Imana yari yararemeye umuntu kudapfa, kugira ngo azabeho iteka ryose, yibanire na Yo. Urupfu rero ingaruka z’icyaha nk’uko tubisanga mu gitabo cy’Intangiriro. Ni icyaha cyaremye urupfu, kirwinjiza mu isi, maze kiraruhatuza. Ntibishidikanywaho: umuntu wese Imana yaremye akabaho igihe kiragera akarangiza ubuzima bwe hano ku isi, ahubwo akarangamira ubuzima buzima kandi buzahoraho iteka hamwe n’Imana Data, kuko ari yo mugenga w’ubuzima. Amahirwe yacu, ari muri Kristu honyine. Muri Kristu gusa, ni ho muntu abasha kurokoka urupfu, akazuka, akongera gusingira bwa Bugingo bw’iteka yari yararemewe. Ibi turabisanga mu Ivanjili ya none, aho Yezu Kristu akiza umukobwa wa Yayiro, akamuzura, akamukura mu rupfu, akamutuza mu buzima. Dukwiye guhora dusingiza Imana Data kuko muri Kristu, yadusangije ubukungu bw’ijuru burimo ukudapfa. Natwe kandi abarokotse urupfu rwa burundu tubikesha Batisimu twahawe, duhamagariwe kurokora benshi bakomeje kwinjira mu rupfu bivuruguta mu byaha n’ingeso mbi z’isi nk’uko Paulo Mutagatifu yabitwibukije mu isomo rya Kabiri.

Urupfu ntawe rutinya: Abe akomeye cyangwa yoroheje, akize cyangwa akennye

Umuntu yaba akomeye nka wa mutware w’isengero witwa Yayiro, yaba se akennye nka Razaro, … buri wese ruramugenderera. Nta cyo waha urupfu ngo rutagutwara. N’iyo muntu yiyemeje kuba umugaragu warwo, akica abandi, na we ntirumurebera izuba, rugera aho rukamuhitana! Ntirunyurwa, ntiruhaga kandi ntirumenyerwa! Abahanga b’iyi si n’abaherwe bayirimo babuze ibyo baruha ngo nibura rubace kure, biturire ubuziraherezo mu byiza by’iyi si baganjemo by’akanya gato! Aho runabera akaga, urupfu runakoresha ibyo bihangange by’iyi si bikarubera abagaragu bangiza ubuzima bw’abandi. Ayo mafranga, ubwo bwenge, iyo myanya y’ibyubahiro bicayemo, bamwe babikoresha batora amategeko asakaza urupfu hirya no hino nko gukuramo inda, kubana kw’abahuje ibitsina, inzangano, igitugu, iterabwoba n’ibindi byaha.

Twaremewe tuzajya mu ijuru kubana n’Imana

Iyo tugana ku musozo w’indangakwemera ya Kiliziya Gatolika, duhamya dushize amanga ko “ twemera izuka ry’abapfuye n’ubugingo bwo mu gihe kizaza”. Iyo duhamya ibi, ntabwo tuba tugamije kwiremamo akanyamuneza imbere y’icyago cy’urupfu kidutera ubwoba, ahubwo ni ko kuri. Isubira mu ijuru rya Yezu Kristu ryazamuye kamere muntu yacu, maze tugira uruhare mu ngoma y’ijuru. Imana ni urukundo. Si yo yaremye urupfu nk’uko ijambo ry’Imana ribitubwira riti “Uhoraho ntabwo yifuza urupfu rw’umunyabyaha, ahubwo ashaka ko yisubiraho akanakira”. Yaturemeye kubaho no gutanga ubuzima. Uwitwa umuntu wese afite umuhamagaro karemano kandi ntavuguruzwa: ahamagariwe kubaho no gufasha abandi babaho. Iyo muntu ashatse kubaho, ariko we avutsa abandi ubuzima, na we bituma atakaza ubwe. Imana yaremeye muntu kudashanguka kuko yaremwe mu ishusho ryayo bwite. Nyamara kubera icyaha, muntu yugururiye amarembo urupfu rwinjira mu isi, rwigarurira abayobotse umutware w’urupfu ari we Sekibi. Uru rupfu tuvuga ni urupfu rwa roho, rutwambura ubuzima bw’iteka twaremewe. Icyaha ni cyo kidukururira uru rupfu rwa burundu cyangwa se urupfu rwa kabiri, urupfu rwa roho.

Urupfu rw’umubiri rwo nta cyo rwari rutwaye: iyo muntu adacumura, n’ubundi yari kunyura mu rupfu rw’umubiri, nko gusinzira cyangwa guhumbya gato, ntiyigere ashanguka, agahita “yicura” yinjira mu ikuzo rihoraho ry’Imana. Icyaha cyatumye n’urupfu rw’umubiri rutari rugize icyo rutwaye kuko rwari inzira, cyatumye uru rupfu na rwo ruba umuzigo kuri twe. Iyo ruje, ruzana n’ububabare bw’umubiri, byongeye runyura no mu byo twibwiraga ko ari ubukungu bwacu.

Ni hehe twanyura ngo turokoke urupfu duture mu buzima ?

Hari ikivunge cy’abantu biyemeje guhomboka kuri Yezu Kristu kuko muri we babonamo icyanzu nyabuzima cyo guhonoka urupfu. Mu yandi magambo abahuye nawe, bagize bati: twasanga nde wundi Nyagasani ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka (Yoh6, 68). Abazarokoka urupfu rwa burundu bakabaho iteka ni abemera kwegera, gusanga Yezu, bagatura muri we kandi bakabeshwaho na we. Abazarokoka, ni abakora nka Yayiro, bakitsa imirimo yabo, bakajya gusenga, bagaca bugufi, bagasiga amakuzo y’iyi si bagapfukamira Yezu, bakamushengerera batakamba. Abazarokoka, ni abibuka gutakambira abandi, bakabahuza n’Imana nka Yayiro wiyibagiwe, agatakambira kandi agatabariza umukobwa we.

Ari urupfu na Yezu ni nde ufite ububasha? Yezu yararutsinze, yacagaguye ingoyi zarwo, maze igihe azutse mu bapfuye, atangariza isi yose ubuzima buzira kuzima. Yezu ni we wenyine uca mu miborogo yacu, akadusubiza ubuzima. Iyaba twagiraga ukwemera n’ ubudacogora mu isengesho.

Ukwemera dusabwa kugira ntabwo ari ukw’ikivunge

Urugedo rw’ukwemera ntabwo ari intambwe umuntu atera rimwe rizima, Ni urugendo rwa buri munsi dukorana na Yezu Kristu. Iyaba twarengaga ukwemera kw’ikivunge cyangwa ikigare, maze ukwemera kwa Kiliziya tukakugira ukwacu bwite. Iyaba twemeraga Yezu tukihurira na we koko, tukamwemera, tukamukoraho nk’uriya mugore Ivanjili yatubwiye. Iyaba twarengaga ikivunge kidukingiriza ntitubone Yezu, twagakize burundu maze isoko iturimo y’ubukozi bw’ibibi, ubugizi bwa nabi, y’urwango, y’ishyari, …  igakama burundu.

Bavandimwe dusabe Imana iturinde kubera abandi cya kivunge kibi gikingiriza abandi kikababuza kubona Yezu, kumukoraho no kwakira ubuzima atanga ku buntu. Tumusabe kandi ngo tubashe kumenya ibivunge byateye bigamije kudutandukanya na We. Nitubimenya, tubashe kubyirinda ndetse bigere n’aho ibyo bivunge tubihindura na byo bikamenya umukiro ukomoka kuri Yezu Kristu.

Nyagasani Yezu abane namwe !

Padiri Prosper NIYONAGIRA

GITARAMA-KABGAYI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho