Inyigisho yo kuwa 3 w’icyumweru cya 5 Gisanzwe/C
Amasomo: Intangiriro 2,4b-9.15-17 Mariko 7, 14-23
Bavandimwe, Yezu naganze iteka.
Uyu munsi Yezu araduhamagarira kwirinda uburyarya, kwiyerekana uko tutari aribyo abato basigaye bita kwishushanya, ahubwo tukamenya aho ikibi giherereye ngo tubone uko tucyamagana kandi tukakirinda tunakirinda n’abavandimwe bacu. Mu bantu hari ubwo usanga dutinda kubidafite akamaro, ugasanga twabihaye agaciro bidafite, nyamara ibigomba kwitabwaho tugasa n’aho ntacyo bivuze.
Reka duhere ku nyigisho Yezu yaduhaye: “Nimutege amatwi mwese, kandi munyumve neza! Nta kintu kijya mu muntu giturutse inyuma kimuhumanya, ahubwo, ikivuye mu muntu ni cyo kimuhumanya”. Mu gihe cya Yezu wasangaga hari imiziro n’imiziririzo byinshi ariko ugasanga aho kugira ngo bifashe umuntu kurushaho gukunda no kubaha Imana n’abo yaremye, ahubwo bisa n’ibimushyira kure yayo, kuko ibyo bitagaho atari byo byari ngombwa. Twibuke ukuntu ejo Yezu yibutsaga ubuyobe abantu baguyemo, bwo kubaha no gusingiza Imana ku buryo budakwiye, kuko babikoraga by’umuhango nta mutima babishyizeho. Si mu gihe cye gusa natwe muri iki gihe biratureba. Yarateruye ati: “Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa, naho imitima yabo indi kure. Icyubahiro bampa ni amanjwe: inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa”. Ese twe duhagaze dute, aho byose ntitubikora ku rurimi gusa ariko umutima ukaba wibereye mu bindi?
Tugaruke ku IJAMBO rya Yezu. Yatubwiye ko igihumanya umuntu ari ikimutuyemo, ni ikimuvamo si ikimwinjiramo. Yezu yibukije abamwumvaga n’abazamwumva aribo twe ndetse n’abazamwumva nyuma yacu, ko tugomba kugaruka ku isoko tukamenya gushishoza kugira ngo tumenye icyo Imana idushakaho. Dusubiye inyuma gato, twibuke ko Abafarizayi bari abantu bihatira kwigisha no kwereka umuryango w’Imana icyo bakwiye gukora no kwirinda, ngo bahore mu busabaniramana. Bihatiraga gushyira mu bikorwa amategeko y’Imana kandi bakiyerekana nk’abayoboke b’Uhoraho. Nubwo bihataga mu murimo wabo, ariko bari bafite inenge ikomeye cyane, ariyo gutinda ku bintu by’inyuma, ibigaragarira amaso y’ababareba kurusha uko babayeho mu mitima yabo. Yezu amaze kubona ko, batinda kubigaragarira amaso, yareruye abakosorera mu ruhame, yemeza ko ibintu byangiza umuntu, bikamushyira mu kaga ari ibimuvamo, ibimutuyemo, atari ibyo yariye cyangwa se ibiturutse hanze yabo. Yezu icyo ashaka kutwigisha kurushaho ni ukudatinda mu kubaha ibwiriza ku ibwiriza, cyangwa itegeko ku itegeko ahubwo tugomba kwibanda mu kumenya impamvu idutera gukora iki n’iki. Hano twafata urugero, tukibaza tuti: Kuki ngomba kujya mu Misa? Kuki ngomba gusenga? Kuki ngomba gukora icyiza? Ese mbikora kugira ngo bimfashe gukunda Imana n’abayo kurushaho cyangwa mbikora byo kurangiza umuhango cyangwa se kuko ari itegeko.
Intumwa zibaza Yezu ibirebana ni uwo mugani, bashakaga kurushaho gucengera Inyigisho ze. Natwe ni uko twagombye kwitwara. Ntibihagije gusoma no kumva Ijambo ry’Imana. Ni ngombwa kuricengera ukamenya icyo ritubwira kugira ngo tutarifata uko ritari cyangwa ngo turivugishe ibihuje n’ubukirigitwa bw’amatwi yacu (ibyifuzo byacu). Dusabwa rero, kurizirikana, gusaba ibisobanuro kubaricengeye kuturusha ngo tubashe kumenya icyo Imana idushakaho. Kuko iyo dufashe akanya tukarizirikana, tukariheraho dusingiza kandi dusenga Imana, Roho Mutagatifu, araza akatumurikira, bityo tukabasha kumenya icyo dukwiye gukora, tumurikiwe na ryo. Duhereye ku nyigisho Yezu yaduhaye, hari ikintu dukwiye kwitaho: ni ngombwa ko tugomba kwihatira buri munsi gutega amatwi no gusoma Ijambo ry’Imana, kuriheraho rikaba isengesho ryacu, no kurishyira mu bikorwa rikamurikira intambwe n’ibikorwa byacu bya buri munsi ni yo nzira, izadufasha kubaho tunyuze Imana n’abavandimwe bacu.
Ikindi uyu munsi tugomba kuzirikana cyane ni umutima wacu. Hano iyo bavuze umutima si ya rwa rugingo rw’umubiri wacu rufite inshingano yo gukwirakwiza amaraso mu mubiri wacu wose. Ahubwo hano umutima ni umuntu nyirizina hamwe hagerwa n’Imana n’uwo wemeye ko ahashyika dore ko abanyarwanda bagize bati: “ Nta muzindutsi wa kare watashye ku mutima w’undi”. Intekerezo yacu rero cyangwa imibereho yacu (ibyifuzo) bigomba kuba bigororotse. Ari byo twita kugira umutima muzima, umutima mwiza uharanira icyiza nkuko buri wese yifuza icyiza muri we no ku muryango we. Ibyemezo dufata, icyerecyezo duha ubuzima bwacu, biterwa ni uko twiyinjiyemo, ni uko tugahitamo kureba icyadufasha kugira ejo heza.
Ubwo rero abantu bibazaga ibihumanya cyangwa ibigirira umuntu nabi, dore ko bibwiraga kandi n’ubu hari abibwira ko ibiribwa bihumanya umuntu. Twese tuzi ko hari abantu bagira impaka za ngo turwane, bapfa ibiribwa n’ibinyobwa. Ingero bamwe bati: kirazira kurya ingurube. Ni bibi kunywa inzoga. Nyamara nk’uko Yezu yabivuze. Ibyo turiye n’ibyo tunyoye nta kanya bimara mu mubiri. Iyo umubiri umaze gukuramo ibyo ukeneye, ibindi urabisohora, bigatabwa ahabugenewe. Yezu aratubwira ko buri wese ashatse yakwirira akanywa ibyo abasha kubona, kuko nta ngaruka zabyo mu mubiri.
Nyamara kubera ko muntu akunda kwirebera inyungu ze yatweretse ibituma tubaba abagome, ababisha bigahumanya ubuzima bwacu butaretse n’ubwa bagenzi babo. Yabivuze neza muri aya magambo nifuzaga ko buri wese yafata akanya akayazirikana, bitari uyu munsi gusa ahubwo buri munsi, maze tugafata ingamba zo kwirinda no kurinda abacu. Yateruye ati: “Kuko mu mutima w’abantu ariho haturuka imigambi mibi: ubusambanyi, ubujura, ubwicanyi, ubuhabara, umururumba, ubugome, uburyarya, ingeso mbi, ishyari, gutukana, ubwirasi n’amafuti” ibyo byose ntabwo biva cyangwa ngo biterwe n’ibyo twariye n’ibyo twanyoye. Ahubwo n’ibidutuyemo bisohoka muri twe.
Bavandimwe rero, dutakambire Roho Mutagatifu aduhe urumuri rwo kumenya ibibi biturimo, tubashe kubyirinda kuko biduhumanya kandi adufashe kwirinda gushakira Yezu aho atari. Mubyeyi Bikira Mariya, wowe wamenye kandi ugahora ukora igihuje n’ugushaka kw’Imana, udusabire twe abanyantege nke tubashe kumenya gukunda Imana no kwirinda icyatuma duhemukira abavandimwe bacu.
Padiri Anselme Musafiri. Espanye