Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 cy’Igisibo, C
Ku ya 24 Gashyantare 2013
Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Ikuzo rya Yezu Umwana w’Imana
Bavandimwe, Ivanjili y’iki cyumweru cya kabiri cy’igisibo, iratwereka Yezu agaragariza ikuzo rye intumwa ze Petero, Yohani na Yakobo mu mpinga y’umusozi. Ari hafi kuzamuka ajya i Yeruzalemu. Isaha ye iri hafi kugera, isaha yo kutwitangira, agapfira ku musaraba, akazukana ikuzo ku munsi wa gatatu. Kugira ngo intumwa ze zitazahungabana zimureba abambye ku musaraba, Yezu ubwe arazitegura. Ubuzima bwe ntawe ubumwaka, yitanga ku bwende bwe, kubera urukundo adukunda. Turebe uko Luka atwereka Yezu agaragaza ikuzo rye.
-
Turebe mbere na mbere abo ivanjili itubwira:
-
Yezu: atereye umusozi agiye gusenga nk’uko bisanzwe. Mu gihe asenga mu maso ye harahinduka ukundi n’imyamabaro ye yakirane nk’umurabyo. Araganira na Musa na Eliya ibyerekeye urupfu rwe. Ijwi rirahamya ko ari Umwana w’Imana.
-
Intumwa Petero, Yohani na Yakobo. Bajyanye na Yezu ahitaruye mu mpinga y’umusozi. Yezu agiye gusenga bo batwarwa n’ibitotsi. Bakangutse babona ikuzo rya Yezu aganira na Musa na Eliya. Petero atazi ibyo avuga, arasaba Yezu kuhaca ibiraro bitatu, kimwe cya Yezu, icya Musa n’ikindi cya Eliya. Yanyuzwe arabona kwibera kuri uriya musozi ntako bisa. Nk’umugaragu w’indahemuka kandi wiyoroshya ariyibagirwa we na bagenzi be. Imana niyo ibacira ikiraro ikoresheje igicu kiza kikababundikira. Barumva ijwi rihamya ko Yezu ari Umwana w’Imana ko bagomba kumwumva nu kumwumvira. Muri iyo minsi ntawe bazabwira ibyo bumvise n’ibyo babonye. Bazabitangaza Yezu amaze kuzuka, nyuma ya Pentekosti
-
Musa na Eliya: bari mu ikuzo kubera ko baranzwe no gusohoza ubutumwa mu mugambi w’Imana wo gukiza abantu. Bajyanywe mu ijuru ku buryo bw’amayobera. Baravugana na Yezu iby’urupfu rwe i Yeruzalemu, Umurwa w’amateka y’icungurwa ry’abantu.
-
Ijwi: Riraturuka mu gihu riti “Uyu ni umwana wanjye niyitiyemo; mujye mumwumva!”. Nta gushidikanya ko ari Ijwi ry’Imana Data.
-
Inyigisho twakuramo: Yezu ni Umwana w’Imana
Nk’andi mavanjiri, ivanjiri y’uyu munsi iragerageza kutubwira Yezu ko ari Imana rwose n’umuntu rwose. Luka, umwanditsi w’iyi vanjili akunda kutwereka Yezu asenga. Yezu akunda gusenga. Hari ubwo yibeta abigishwa be akajya ku musozi gusenga. Hari ubwo asabana na Se bukamukeraho. Uyu munsi yajyanye na batatu mu nkoramutima ari bo Petero, Yohani na Yakobo. Bazaba abahamya b’ibyo babonye n’ibyo bumvise. Igihe asenga mu maso ye harahinduka ukundi n’imyambaro ye yakirane nk’umurabyo.
Iriya myambaro ya Yezu inyibukije amagambo Nataliya (umwe mu bakobwa batatu babonekewe na Bikira Mariya i Kibeho) yatubwiye najyanye n’abanyeshuri mu rugendo nyobokamana i Kibeho mu 2000. Ubundi ntakunda kuvuga ngo ni itegeko yahawe na Myr Misago. Uwo munsi yari yasetse yemera ko abanyeshuri bamubaza ibibazo dore ko bamwe bari abo mu gihugu cy’u Burundi. Dore bimwe mu bibazo abanyeshuri bo mu Ishuri Rikuru ry’Inderabarezi na Gatigisimu bamubajije n’ibisubizo yabahaye.
– Bikira Mariya asa ate?
– Afite ubwiza butangaje. Si inzobe, si igikara, si umuzungu, si umwirabura, ni hagati aho.
– Areshya ate ?
– Si muremure, si mugufi, araringaniye.
– Yambaye iki ?
– Yambaye ikanzu y’umweru mwiza cyane. Uwo mweru narawushakishije mu maduka, narawubuze. Yitwikiriye igishura cy’ubururu. Ubwo bururu nabwo ntaho ndabubona. Iyo agenda ntatera intambwe, agenda asa n’unyerera ku bicu…
Mbese twavuga ko Petero, Yohani na Yakobo nabo bari bameze nk’ababonekewe. Babonye Yezu mu ikuzo rye nk’Umwana w’Imana. Araganira na Musa na Eliya ibyerekeye urupfu rwe. Ni ukuvuga ko urupfu rwa Yezu rwari rwarahanuwe mu Iezerano rya kera (Amategeko ya Musa n’abahanuzi). Yezu yuzuza Isezerano rya Kera. Nk’igihe abatizwa na Yohani mu mazi ya Yorudani, ijwi ry’Imana Data rirahamya ko Yezu ari Umwana wayo, mbese ko ari Imana. Twe icyo dusabwa ni ukumwumvira kugira ngo natwe tuzagere mu ikuzo nka we.
Bavandimwe,
Ngira ngo abenshi mukunda kuvuga ishapule. Mu byiza byinshi Papa Yohani-Pawulo wa kabiri yadusigiye, harimo amibukiro y’urumuri. Ayo mibukiro uko ari atanu, adufasha kuzirikana ku buzima bwa Yezu mu butumwa bwe. Iyibukiro rya kane rigira riti: Yezu yihindura ukundi: dusabe inema yo kumurangamira no kumwumvira. Ndumva ari wo mugambi twatahana kuri iki cyumweru. Dusabirane kugira ngo tumenye kurangamira Yezu mu masakramentu (burya yose ni ibikorwa bya Yezu muri Kiliziya ye), by’umwihariko mu isakramentu ry’Ukaristiya. Gushengerera Yezu mu Ukaristiya ni umugenzo mwiza udukiza ibikomere ukaduha imbaraga dukeneye mu buzima no mu butumwa dukora. Ijambo ry’Imana tujye turisoma kandi turishyire mu bikorwa ni bwo buryo bwo kumvira Yezu muri iki gihe. Ikindi ni uko Yezu akorera mu buyobozi bwa Kiliziya. Igisibo kibere buri wese umwanya wo gutera agatambwe mu kurangamira Yezu no kumwumvira.