Ikuzo ry’abakristu ryarigaragaje

Inyigisho yo ku wa kabiri w’Icyumweru cya VII cya Pasika, Ku ya 10 Gicurasi 2016

Amasomo: Intumwa 20,17-27; Za 67; Ivanjili: Yoh 17, 1-11ª

Yohani Intumwa, akaba n’umwanditsi w’Ivanjili, aratugezaho isengesho Yezu yatuye Imana Se nyuma y’isangira rya nyuma. Iri sengesho risabira abe kunga ubumwe na We nk’uko abanye mu bumwe na Se, nitwo risoza rya sangira rya nyuma ari ryo Yezu yaremyemo Ukaristiya.

Muri ryo Yezu aratwereka ahashingiye ikuzo ry’abamwemeye. Yezu yasubiye mu Ijuru atihunza ubukene bwacu ahubwo agira ngo twebwe imyanya y’umubiri we tuzamusangeyo. Bityo ikuzo ry’abakristu rishingiye ku kuba Yezu abasabira aho yicaye iburyo bwa Se. Yezu asabira iki abe? Abasabira mbere na mbere kubaho nka We. Yezu azi neza ko abamwemeye bakiri ku isi bahura na byinshi bishaka kubigarurira. Aragira ati: Dawe, nibo nsabira; sinsabira isi. Ese Yezu udusabira kubaho nka we, adushakira icyiza ubwo? Mu yandi magambo, twakwibaza tuti: abayeho ate ku buryo byatuma dushamadukira kubaho nka We nk’uko ubwe abidusabira kuri Se? Aho ntitwaba twibereyeho neza tutamufite, none akaba ashaka kutuvutsa umudendezo wacu adusabira kubaho nka We?

Mbere na mbereYezu aduhamirije ko abayeho yitwa Mwana. Ni we wiyizi bwite nk’Umwana w’Imana. Aradusabira ko natwe twaba abana b’Imana. Mwana arahamya yeruye ko kwa Se yakujijwe, ko ntaho ahezwa, byongeye ko afite ububasha ku kitwa ikiremwa cyose. Ku bw’ibyo aradusabira ko twasangira umurage, ntitugire aho dukumirwa mu nzu y’Imana, kandi tugacunga mu izina ry’Imana ibyaremwe byose. Mwana aremeza ko ari we weguriwe guha abamwemeye ubugingo bw’iteka. Ibi bihabwa n’abamwemeye aho abo babohoye mu nsi no mu ijuru baba babohowe. Aha ni ho hakomoka ubutumwa bw’abakristu bwo gusabira abandi kandi bigafata, bikagera ku Mana. Iri ni ishema rwose. Kuryivutsa ni ubugwari!

Pawulo ni umuhanga, nako ni umutagatifu: yavumbuye hakiri kare ibanga riri mu kunga ubumwe na Kristu no kugira uruhare ku mibereho ye nka Mwana. None turamubona asezera ku bakristu b’i Efezi kuko azi ko ari hafi gusezera ku isi kubera itotezwa azagirirwa. Arishimye kuko azi ko yageze ku ntego: yarangije neza isiganwa mu murimo wo guhamya inkuru nziza ya Kristu. Azi neza ko ikamba ritagira uko risa rimutegereje mu ijuru, aho azakuzwa burundu hamwe na Mwana yakoreye.

Roho Mutagatifu atwiyoborere, aduhuze na Mwana, tuzashobore kugira uruhare ku ikuzo n’izuka rye. Nta kintu kindi twagombye kwifuza hano ku isi gisumbye kubaho nka Mwana no muri We. Bikira Mariya aduhakirwe: icyo atubwira kuri Mwana tugikore.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho