Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera agire ubugingo bw’iteka

Ku ya 14 Nzeri 2012: Ikuzwa ry’Umusaraba Mutagatifu

AMASOMO: Ibarura 21, 4b-9 cyangwa Filipi 2, 6-11

Zaburi 78 (77),1-2.34-39 Yohani 3,13-17

Inyigisho yateguwe na Padiri Jérémie Habyarimana

‹‹Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, kugira ngo umwemera agire ubugingo bw’iteka ››

Uyu munsi muri Kiliziya turahimbaza iyobera ry’Ikuzwa ry’Umusaraba Mutagatifu. Nk’uko tubibwirwa, mbere y’uko Kristu Yezu abambwa ku musaraba, icyo gikoresho cy’ubugome bw’abantu cyicirwagaho abacakara kugira ngo ba Shebuja bereke abasigaye urupfu rubi ruhawe uwabasuzuguye. Bityo abacakara basigaye bakomeze kumvira nta kuvumvura. Aho rero Yezu Kristu awubambiweho maze agapfa urw’abacakara (Fil 2, 5-11), umusaraba wahawe agaciro kuva ubwo. Mbese Kristu yawumanitsweho awukurizwaho. Bityo uhinduka Intebe ye ya Cyami kuko ari Umwami. Uhinduka na Alitari yatwitangiyeho kuko ari we Musaseridoti Mukuru.

Bityo Umusaraba uba ikimenyetso gikuru Data Uhoraho yeretse abantu abahanurira ku buryo bufatika ibyerekeranye n’Urukundo yakunze isi. Bityo mu Musaraba Kristu aha isi ikimenyetso cya nyuma cya gihanuzi kandi awuzurizaho ibyo abahanuzi bandi bavuze byose. Kuko ari we Muhanuzi Mukuru.Kubera agaciro n’ikuzwa ry’Umusaraba muri Yezu Kristu, ubu ni wo Byishimo bya Pawulo Intumwa n’aba Kristu. Kandi ni bwo butumwa bwabo ( Ef 6, 14; 1 Kor 1, 18-25). Umusaraba ni wo abantu bahanga amaso bakabona ububi bwabo n’urukundo rwa Kristu. Maze bakikomanga ku gatuza bemera kwisubiraho no gukurikira Uwabakunze nta buryarya (Yh 19,37; Mk 15, 39).

Uyu munsi Yezu Kristu wapfuye akazuka adutungutse rwa gati yitwaje Inkoni y’Ubwami bwe, ari wo Musaraba wuje ikuzo. Aje kuduha amahirwe akomeye yo gukuzwa hamwe na we. Aje kuduha amahirwe ahoraho yo gukurizwa muri we. Aje kuduhumuriza akoresheje Umusaraba we yatsindiyeho icyaha n’icyago. Ubu nta mpungenge, turidegembya turinzwe n’Umusaraba wa Kristu. Arawuzanye ngo dushire impumu n’impungenge kuko tutagishize. Umwanzi Sekibi ntashobora kutumara. Abashaka kumucika bose aho bikinga barahabonye. Ni mu Musaraba wa Yezu wuje ikuzo. Aba Kristu babonye aho babamba umubiri wabo n’ingeso mbi n’irari (Gal 5,24). Ntibikibatsinze kwa Shefu w’amashitani . Umusaraba ni ishema rizishegesha (Gal 6,14).

Mbega Inkuru Nziza y’Umusaraba! Aba Kristu bafite aho bugama amahindu kandi bakahikinga izuba. Ni mu musaraba wa Kristu. Kuko uwo musaraba ni ryo kuzo ryabo. Ntawe ubakangisha ko agiye kubaha ibintu cyangwa kubagiririra Ubuntu. Iyo ashatse kubatandukanya na Kristu ibye barabimutera. Kuko Kristu yabambwe ku musaraba yatswe byose. None se ngaho nihagire umurusha ikuzo turebe? Iyo hagize utera umukristu ubwoba ngo azamwaka ibyo atunze natamutunganyiriza ibi n’ibi. Umusaraba wa Kristu umubera ubuhungiro. Iyo akubise amaso urukundo rwa Kristu wemeye no gutanga ubuzima bwe ngo aducungure; umukristu avuga nka Pawulo Intumwa ati ‹‹ikibateye kurira no kunshengura umutima ni iki? Jye siniteguye kubohwa byonyine, ahubwo niteguye no gupfira i Yeruzalemu, mporwa izina rya Nyagasani Yezu.››

Umubyeyi Bikira Mariya naduhe uyu munsi kwakirana ibyishimo Umusaraba wa Yezu Kristu. Maze rwose twumve ko nta handi tuzakurizwa atari kuri uwo musaraba. Andi makuzo yose ni amanjwe. Twoye gutinya kugawa n’abantu igihe duhererwa ikuzo ku Musaraba wa Kristu. Twoye gukorera gushimwa n’abantu. Ahubwo dushake ishimwe dukesha Umusaraba wa Kristu Yezu wapfuye akazuka, we Byishimo byacu ubu n’iteka ryose.

Singizwa Yezu Kristu wapfuye ukazuka.

Ushaka kuzirikana kurushaho ku Musaraba wa Kristu yareba aha ngaha