Ikuzwa ry’Umusaraba

INYIGISHO YO KU ITARIKI YA 14/09/2019, KU MUNSI MUKURU W’IKUZWA RY’UMUSARABA

AMASOMO: Ibarura 21,4b-9; Zab 78; Abanyafilipi 2,6-11; Yohani 3,13-17

Bakristu bavandimwe, turi ku itariki ya 14/09/2019. Turahimbaza umunsi mukuru w’Ikuzwa ry’Umusaraba mutagatifu wa Yezu. Ni umunsi wo kuzirikana ku cyubahiro Umusaraba ukwiriye mu buzima bwacu. Mbere ya Yezu, umusaraba wari ikimenyetso cy’Umuvumo ku bayahudi. (Ivug 21,22- 23; Gal 3,13), cyari igihano gikakaye cyo kwikangira abagiranabi ngo bahurwe kuzongera gucumura ukundi. Ibintu rero byaje guhindura isura Umusaraba uhinduka ikimenyetso cy’Umutsindo wa Yezu n’abazamwemera bose.

Isomo rya mbere riravuga ku buryo Abayisraheli bahindukiriye ubujyanama bwa Musa bagahanga Amaso aho yaberekaga bityo bakaba bitandukanyije no kwigaragambya ku Mana, ari na byo byabahesheje gukizwa n’Impuhwe z’Imana yo ubwayo. Niba Imana yaratanze ibwiriza ryo kureba ishusho y’Inzoka kuki hariho abatinya kurangamira Ishusho ya Yezu ku giti cy’Umusaraba. Dusabe Imana iturinde Ukwijujuta aho kuva kukagera kuko icyo kwasigiye imbaga mu butayu twacyumvise. Tuyisabe kandi idutsindire ihinyu ryateye benshi mu by’Imana.

Isomo rya kabiri riraturarikira kwigana Yezu tukagira amatwara nk’aye. Ntiwakurikira Yezu ukuyemo Umusaraba kuko ushaka kumukurikira agomba kuwakira akawuheka akamukurikira. Kimwe mu bituma abantu basigaye bacika intege mu rugendo rwa Gikristu cyangwa mu masezerano anyuranye baba barakoze ni uko bashaka kwirukana Umusaraba mu buzima bwabo. Abantu barashaka kuryoherwa gusa kandi kenshi biba ngombwa gushinyiriza no kwihangana ngo tugire abo turokora cyangwa natwe twirokore ubwacu. “Aba Kristu Yezu babambye ku musaraba umubiri wabo n’ingeso mbi ndetse n’irari” (Gal 5,324).

Ivanjiri iratubwira urukundo ruhebuje rw’Imana yo yakunze isi cyane kugeza aho itanga umwana wayo w’Ikinege ngo umwemera wese atazacibwa. Abatura Igitambo cy’Ukaristiya, Dufite amahirwe ko igihe cyose turya Umugati mutagatifu tukanywa kandi ku nkongoro ya Yezu tuba twamamaza urupfu rwa Nyagasani kugeza igihe azazira mu ikuzo (1Kor 11,26). Ikimenyetso cy’Umusaraba kigizwe n’igiti cyangwa umurongo uhagaze ndetse n’igiti cyangwa umurongo utambitse. Igihe cyose tuzakubita amaso umusaraba tuzazirikane ku rukundo rw’Impagarike dufitanye n’Imana iri hejuru, ibyo bikaba bigenurwa n’ikimenyeto gihagaze na ho igitambitse kikagenura urukundo rwanjye n’abavandimwe kuko bo turareshya imbere y’Imana.

Iyo ubonye Umusaraba ugomba kwibuka kwibaza ngo urukundo rwanjye n’Umusumbabyose ruhagaze gute kandi ukibaza ngo urw’abavandimwe se rwo rwifashe gute? Ni ikimenyetso kidukangura tukazirikana ku nzira ikomeye tugomba kunyura kuko inzira igana ku bugingo si igihogere (Mt 7,13).

Mu nzira y’Umusaraba hari aho tugera tukavuga ngo Turagusenga Yezu turagushima, y’Uko wadukirishije Umusaraba wawe mutagatifu. Kuvuga ko Yezu yadukirishije Umusaraba we mutagatifu ni kimwe no kuvuga ko yadukirishije Urupfu rwe n’Izuka rye. Ni kimwe no kuvuga kandi ko mu kumurangamira mu nzira y’Umusaraba dukirizwamo impagarara zose duterwa n’Ubuzima busa n’ubwo yanyuzemo butari bworoshye muri icyo gihe.

Twahimbaza dute umusaraba wa Yezu wuje ikuzo? Ibisubizo ni byinshi:

Ni ngombwa kuwakira nk’ibanga rikuru kandi rihatse Impuhwe z’Imana. Yezu yarabambwe koko kandi yapfiriye ku musaraba. Hari benshi bamubwiraga ngo Manuka ku musaraba tukwemere (Mt 27,40). Nyamara ibyo byari kuba binyuranyije n’umugambi w’Icyamuzanye. Na n’ubu hari ababona umuntu hari ubuzima bwa gikristu arimo kurwana na bwo ugasanga baramubwira bati urarwana n’ibiki? Manuka, va muri ibyo uze tukwereke uko tubigenza twe. Iyambure ibyo biguhangayikisha tukwemere kandi tukwereke uko abandi babikemura. Va mu bya gikristu tukwereke uko abandi babyitwaramo kandi bigatungana. Komeza inzira watangiye niba Nyagasani muri kumwe.

Yezu yanze kwemera kumanuka ku Musaraba ahubwo arawakira arawemera kugeza ku ndunduro.

Yezu aradusaba natwe muri iki gihe kubaho twemera gukomera ku byiza twiyemeje kugera ku ndunduro cyane cyane ko hari benshi basigaye babangukirwa no kurekura imigambi myiza cyangwa bakivuguruza ku byo basezeraniye Imana, abandi cyangwa ibyo biyemeje bo ubwabo bataranarenga umutaru ngo barabona bibabereye umusaraba. Byari bitangaje kubona Yezu yemera abantu arusha ububasha bakamutwara uko biboneye. Na n’ubu hari abibaza bati bishoboka gute ko umuntu yareka bakamugenza uko bashaka kandi yari ashoboye na we kubagirira nabi akabikangarira cyangwa na we akareba uko abigenza akirwanaho adategereje Imana n’amategeko yayo? Iyo si yo nzira y’Umukristu, si yo nzira Yezu yahisemo kandi n’abahisemo kumukurikira isi ntibumva (1Pet 4,1-6).

Ni ngombwa kwamamaza Umusaraba wa Kristu mu mvugo, kuwuha agaciro hamwe n’ibindi bimenyetso bitagatifu bijyana na wo, haba kuri wowe ubwawe cyangwa n’aho uba, utuye cyangwa ukorera. Si byiza rwose ko usanga inzu y’Umukristu yambaye ubusa buriburi ku buryo nta na hamwe wabona ikimenyetso cy’Umusaraba cyangwa ikindi gihamya ko yemera Yezu wabambwe kandi akazuka. Kwamamaza Umusaraba wa Yezu ntibitana no kwemera kuwuheka gufasha abandi kuwuheka kubera ikuzo ry’Imana no kubaho mu rukundo rwitangira abandi, kandi ruvoma imbaraga mu nzira y’Umusaraba Yezu yadukirishije.

Dusabirane kwakira Imisaraba yacu, kuyakirana mu gihe gikwiriye kandi tube abahamya ko gukunda nka Yezu no mu Izina rya Yezu bishoboka kandi bigashoboka ubutivuguruza kuzageza ku ndunduro y’Ubuzima bwacu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Jean Damascène HABIMANA M.

Paruwasi Gihara-Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho