Inyigisho: Imana iduhamagarira kwiyunga n’abavandimwe bidatinze

Inyigisho yo ku wa Kane w’icyumweru cya 10 gisanzwe, Imbangikane, A

Ku ya 12 Kamena 2014

Amasomo: 1Bami 18,41-46;Mt 5,20-26

Bavandimwe muri Kristu dukomeje kuzirikana amagambo y’ubuzima Yezu yavugiye ku musozi. Ni amagambo akwiye kwakiranwa ubwuzu kandi dukwiye kwemera gucengerwa nayo, kwikebuka no kureba niba ibyo Yezu atubwira hari aho bituvana naho bitujyana.

  1. Ese ubutungane bwacu ntibwaba bumeze nk’ubw’abigishamategeko n’abafarizayi?

Iri jambo Yezu atubwira agira ati : ‘’Niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi ntabwo muzinjira mu ngoma y’ijuru’’(Mt 5,20) ryadutera kwibaza uko ubutungane bwacu buteye ndetse no kwiyibutsa uko ubw’abo bigishamategeko n’abafarizayi Yezu adashima na gato bwari buteye. Inshuro nyinshi Yezu yashinje abafarizayi kuba indyarya. Mu bigaragarira amaso y’abantu abafarizayi bari barakataje. Bari bazi amategeko kandi banayakurikiza nyamara bakaba umuryango wubahisha Imana akarimi gusa imitima yabo iyiri kure. Niba ubutungane nya butungane ari ubw’umutima mbere na mbere hanyuma ibigaragarira amaso y’abantu bikabona kuza nyuma, benshi twasanga twihishwemo n’agafarizayi gato cyangwa igifarizayi kinini. Na ba bantu twita inyangamugayo tunifuza ko baba benshi, hari ubwo usanga icyo atinya ari amaso y’abantu atari ay’Imana. Ni kenshi abo bantu bashobora kuvuga bati : ‘’ Ibi mbikoze bikamenyekana abantu bagira ngo iki ?’’ Nyamara umuntu urangamiye ubutungane ni utinya Imana kandi uwo muntu arahirwa nkuko n’Ijambo rya Nyagasani ribitwibutsa : ‘ ‘Hahirwa umuntu wese utinya Uhoraho’’(Z 128,1). Uwo muntu utinya Imana kandi utari kure y’ubutungane ndetse uri mu nzira nziza igana ijuru ari nawo murage Yezu yifuriza abe, mu byo atekereza, avuga, ateganya, akora, aravuga ati : ‘ ‘Nyagasani yagira ngo iki ?’’ Ibyo akabivuga atitaye ku kuba hari abandi bazi ibye. Uwo muntu aba arangwa n’ukwemera guhamye kumwumvisha ko ntacyo twakinga Imana.

  1. Yezu Kristu adusaba gukurikiza amategeko tutajenjetse

Rimwe mu itandukanyirizo rikomeye dusanga mu bahanuzi b’ukuri n’abahanurabinyoma ni uko abahanuzi b’ukuri ntawe babwiraga bamubyinirira bamuryoshyaryoshya mu gihe abahanurabinyoma birindaga kwiteranya ngo hato badatangaza ukuri maze bakaba bakuzira doreko kuva cyera na kare ngo ‘‘ukuri kuryana’’.

Yezu Kristu mu nyigisho ze ntiyigeze aca ukuri iruhande ngo aha arashimisha abantu. N’ubundi unyurwa n’ukuri wese anyurwa no kumva Ijambo rye uko ryaza rimeze kose.

Itegeko ry’Imana ntirivuga ibintu ribica ku ruhande ni nuko inyigisho za Yezu zabaga ziteye. Akenshi iyo duhemukira Imana n’abavandimwe bacu dusanga nta gikomeye nta n’igikabije dukoze. Icyakora Yezu uduhamagarira kunonosora amategeko ngo tugere ku butungane nyabwo butari nk’ubw’abafarizayi n’abigisha mategeko .

Yezu ari nawe ubwe utwihera urugero mu gutunganya amategeko, aduhamagarira kudasuzugura ibyavuzwe cyera mu mategeko ariko akifuza ko tubitunganya ari nako tubirenga twumva icyo we atubwira : ‘’ Mwumvise ko…Jyewe mbabwiye ko’’. Yezu ntasenya ibya cyera ndetse twanavugako aha ngaha yerekana aho Isezerano rya cyera rihurira n’Isezerano rishya bikuzuzanya. Icyakora mu bwuzuzanye bw’amasezerano yombi tukabona ko irya cyera rivuga ibintu rica amarenga mu gihe irishya ribivuga ryeruye.

Yezu ntashaka ko twishimira kuvugako tutica ahubwo anarenga aho akatwereka n’ibindi bifitanye isano n’icyo cyaha dukora kenshi kandi tukabifata nk’ibintu bisanzwe. Uburakari budutsinda kenshi, ibitutsi bya hato na hato nabyo bifite aho bihurira no kwica kuko bibuza muntu kwisanzura mu buzima. ‘ ‘Nta cyo bitwaye’’ , ‘‘ ntibikabije’’, ‘‘ ni ibisanzwe’’, ‘‘ ntawe utabikora’’ n’andi magambo nk’ayo dukwiye kuyitwararikaho twe aba Kristu.

  1. Imana iduhamagarira kwiyunga n’abavandimwe bidatinze.

Muri Yezu Kristu Imana yiyunze n’abantu, nubwo ari bo bayihemukiye yafashe iya mbere mu kubasanga ngo yiyunge nabo, ibakize. Natwe abakristu tugomba kwiyunga n’abavandimwe bacu. Yezu ati : ‘‘Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana’’ (Mt5,25). Ku bwa Yezu ntitugomba gutinza igikorwa cyo kwiyunga n’abo dufitanye ibibazo.

Ubuzima bwacu ni urugendo rugana Imana, duhuriramo na byinshi byatuma tutumvikana n’abavandimwe bacu uko byakagombye ariko kandi iyo byagenze biryo ni ngombwa kwiyunga. Guhemukirana turabikora kenshi, biratworohera cyane, nyamara ni ngombwa kuzirikana ku Mana y’indahemuka iduhamagarira gusa nayo bityo tukabana mu mahoro nta mahane ashingiye ku buhemu.

Uwahemutse n’uwahemukiwe bamurikiwe kandi bafashijwe n’Imana bakwiye kwiyumvisha ubwiza bwo kwiyunga maze buri wese agasaba Nyagasani imbaraga ngo adatambamira umugambi w’Imana wo kunga abantu no kwiyunga na Nyagasani. Nyamara ku mpande zombi ntibyoroha kuko hari ubwo buri wese usanga atsimbaraye. Ku ruhande rumwe kubera ubwirasi budatuma umuntu aca bugufi ngo asabe imbabazi uwo yahemukiye cyangwa se uwahemukiwe kubera agahinda kenshi yatewe ntiyigiremo imbaraga zituma atangaza imbabazi zimuvuye ku mutima. Byose abantu babishobozwa n’Imana. Iyo kwiyunga n’umuvandimwe ari ubwiyunge nyabwo, nta wabura kuvugako ari Imana yikoreye ibyayo ariko n’abifuza kwiyunga bakayemerera. Pawulo Mutagatifu ati : ‘‘ Nimureke Imana ibigarurire’’(2 Kor 5,20). Abigaruriwe n’Imana ntibabura kubana n’iyo bagira icyo bapfa, isano yo kuba abana b’Umubyeyi umwe yabibutsako nta mpamvu yo kutabana.

Mu kutwumvisha ko ari ngombwa kwigorora n’abavandimwe bigishoboka ,Yezu anatubwira ko ituro twashyikiriza Imana ariko dufitanye akantu n’umuvandimwe ntacyo riba ritumariye mu kwereka Nyagasani ubuyoboke bwacu.

Iyo tuvuga ibyaha byiganje muri iki gihe cya none usanga dutinda ku bakobwa babyara nta bagabo bazwi mu mategeko, ababana bahuje ibitsina, abatandukana barahanye isakramentu ry’ugushyingirwa,abakuramo inda,….ibi byose ni ibyaha dukwiye kurwanya. Ariko se ni kangahe twibaza ku bantu batura igitambo cy’Ukaristiya bahanganye mu nkiko, bafitanye inzangano zikomeye zizwi na benshi barimo n’abatazi Imana ba bandi baduseka kuko tugenza nkabo muri ibyo bibazo byacu ?

Hari ikibazo twagombye kwibaza nk’abakristu : Ni gute umuntu yatura igitambo cy’Ukaristiya ,agahabwa Yezu Soko y’urukundo n’umubano agakomeza gushaya mu rwango rw’abavandimwe no kuryana na bo ?

Dusabe Imana idutsindire inzangano, tubane na yo nta buryarya maze tubane mu rukundo rwa kivandimwe.

Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana n’uwacu abidusabire.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho