Imana igize iti: “Uri he ?” – Wasubiza ngo iki?

Inyigisho yo ku wa kane tariki ya 8 Ukuboza 2016, umunsi mukuru wa Bikira Mariya utasamanywe icyaha.

Amasomo: Intg 3, 9-15.20; Zab: 97, 1, 2-3ab, 3c-4; Ef 1, 3-6.11-12; Lk 1, 26-38.

Bavandimwe, Ivanjili y’uyu munsi iratwibutsa kongera kuzirikana ku buziranenge n’uruhare Bikira Mariya afite mu gucungurwa kwacu. Yemeye atazuyaje isezerano ry’Umusumbabyose maze aba Nyina wa Jambo, aba Eva mushya. Ni utarasamanywe icyaha (Lk 1, 28). Iri somo rya mbere (Intg 3, 9-15. 20) ryo riratwumvisha ukuntu umuntu wa mbere, Eva, yahungabanyije umubano utaragiraga inenge twari dufitanye n’Imana. Inzoka ivugwaho gushuka umugore ishushanya uburyo igishuko kinjira mu mutima w’umuntu. Ni uburyo bwo kuvuga umwanzi w’Imana n’abantu, ari we sekibi.

Ariko rero bavandimwe, inenge ikomeye umuntu yagize ikaba iyo kutumva ijwi ry’umutimanama nyawo umubuza gukora icyo Uhoraho yanga, ikibujijwe, bityo yemera gushukwa, maze ingaruka iba mbere na mbere iyo guhunga Imana, Yo yamushyize mu busitani ku neza yayo (Intg 3, 10) igira ngo abeho neza. Mu busitani, umugabo n’umugore bagize ubwoba, bagira isoni, bitana ba mwana, umwe asiga undi icyaha, umwe yihisha undi, yihisha n’Imana; bityo ubumwe bwahuzaga umugabo n’umugore, umuntu n’Imana, buba burahungabanye. Ubu se muvandimwe, wowe wumva iri jambo ry’Imana, ukumva ingaruka zo gusuzugura Imana, ukuyemo irihe somo? Ubu se Imana iguhamagaye ikakubaza iti: “uri he?” Wasubiza ngo iki? Wavuga ko uri he? Wayihagarara imbere wemye nk’umuziranenge cyangwa se wakwihisha kugeza igihe itakuboneye? Waburanya nde? Mbese icyaha wagishyira kuri nde? Yego ni byiza guterwa isoni n’ikibi wakoze, ariko se kugira isoni maze ntiwisubireho, byo bimaze iki mu buzima bw’umuntu wamenye Imana n’amategeko yayo?

Bavandimwe, kuva aho umuntu akoreye icyaha, ikibi gihora gihanganye n’icyiza, ari mu isi ari no mu mutima wa buri muntu. Ariko rero ikibi si cyo kizatsinda kuko Imana ihora ihangarije kudukiza ingoyi y’icyaha kandi ikadusezeranya umukiro w’iteka. Uwo mukiro wuzurizwa mu isezerano rishya, aho Mariya yatubereye umuyoboro muhire w’ugucungurwa kwacu. Uyu munsi by’umwihariko turahimbaza ubutarasamanywe icyaha bwa Bikira Mariya, we ngoro ikwiye koko Imana yihitiyemo ngo tumukeshe gusangira kameremana n’uwishakiye gusangira natwe kameremuntu uretse icyaha. Imana yamurinze ubusembwa bwose ataranavuka, ahabwa ingabire arusha abandi yo kubyara Yezu”Imana turi kumwe”. Ku mukobwa w’isugi witwa Mariya, wari waranasabwe na Yozefu, Malayika atumwa n’Imana kumumenyesha ibitangaza bimuteganyirijwe. Mariya yarikanze kuko nyine aka muntu katabura, ariko kuko yari amurikiwe na Roho w’Imana mu kwemera, asobanuza neza yitonze icyo ubwo butumwa buvuze n’uko bizagenda; bityo akatubera urugero ruboneye rwo kwakira neza ubutumwa Imana iduha muri Kiliziya.

Mariya ntiyashidikanyije ko ibyo Malayika amubwiye bizabaho koko, ariko arasobanuza kugira ngo arusheho kumenya neza icyo Imana imushakaho. Dore ijambo Malayika w’Imana yabwiye Mariya rikaba ari ijambo rikwiye kwizerwa rwose: “koko nta kinanira Imana” (Lk 1, 37). Kubera ko Mariya yari afite ukwemera guhamye, ntiyashidikanyije, ahubwo yemeye ko Umukiza amunyuraho kugira ngo arokore imbaga itabarika y’abantu kandi ngo akomeze uwo mugambi kuri iyi si icumba inabi nyinshi, n’urugomo, n’intambara, n’urwango, n’ubujura, n’ubusambanyi, n’ubuhakanyi bukabije hirya no hino. “Murashishoze igishimisha Imana Nyagasani.”

N’ubwo ariko ibibi byinshi bidutera ubwoba  muri iki gihe, dufite Umukiza, Umwami w’amahoro, w’urukundo n’ineza kandi twizera ko byose azabihanagura maze akazatugeza mu bwami bw’ijuru. Ni we Yezu, “Hakizimana”, ari we Malayika yahanuriye Mariya; ari we kandi twitegura guhimbariza ivuka kuri Noheli, umunsi dukesha nyine kugira uruhare kuri kameremana y’uwishakiye gusangira natwe kamaremuntu akabyarwa na Bikira Mariya. Turasabwa rero gusobanukirwa n’ibihe maze tukemera tudashidikanya kuko ukwemera ari ko kutubyarira umukiro muri Yezu Kristu wuzuza isezerano ry’Imana ryo gukiza abantu bose bamwiringira.

Turusheho kwisunga umubyeyi Bikira Mariya, we nzira ngufi itugeza ku Mana akaba n’urugero nyarwo rwo kwemera no kwicisha bugufi. Tumunyuzeho rero ibyifuzo byacu ku Mana kuko ntacyo asubiza inyuma, gusa bipfa kuba bitanyuranije n’ugushaka kw’Imana. Twifitiye umubyeyi udukunda, umuziranenge, nimuze tumugane twishimye.

Mbifurije umunsi mukuru mwiza.

Diyakoni Sixbert BYINGINGO

Iseminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho