Imana ikomeje kutwihanganira, twipfusha ubusa ayo mahirwe

Inyigisho yo ku Cyumweru cya 16 Gisanzwe, A,
Ku wa 19 Nyakanga 2020.

Amasomo: Buh 12, 13.16-19; Zab 86 (85), 5-6, 9ab.10, 15-16ab; Rom 8, 26-27; Mt 13, 24-43.

Muri byinshi bibera kuri iyi si ya Rurema, ni bake batinda ku byiza ngo babe babitangarira ndetse bakurizeho kubishimira Imana. Ahubwo ikibi kibaye ni cyo gituma abatari bake bacika ururondogoro. Biba bibi cyane iyo icyo kibi kigeze aho gisa n’ikiharira urubuga, kigatwara ubuzima bw’abantu, cyigatsikamira abandi ndetse bikagera aho wagira ngo na cyo kitorera abambari n’abagaragu bakiyegurira. Ibi bituma abatari bake bibaza niba koko Imana ibaho; bati niba se koko ibaho kandi ikaba ishobora-byose kuki itigaragaza ngo ikore akantu itsembe ikibi ku mugaragaro, yerekane ko ari Imana, bose babireba! Hari n’abategereza ko igaragaraza ububasha bw’amaboko yayo itsemba burundu ababi n’abanyarugomo, bagategereza ko ibikora bagaheba, ahubwo uko bukeye n’uko bwije ikibi n’abambari ba nyakibi bigakomeza gusagamba. Hari n’ubwo umuntu yagera aho yifuza ati: “uwantiza ubwo bushoborabyose bw’Imana nibura nk’iminota ibiri ngo urebe ngo isi ndayisukura, nkayikuburamo ikibi n’abambari bacyo, maze isi nkayirema bushyashya, hagasigaramo abeza gusa! Nyamara umunyabuhanga ati: muntu aramutse abaye Imana atari mu bumwe na Yo, ubwe yakwirimbura ku isi, kuko yakwigira  nk’ikirura kihiga”.

Imana ntihutiraho, irihangana, irigenga, itinda kurakara kandi igira urugwiro. Irategereza. Ntirambirwa. Ntihaniraho. Ntiyifuza urupfu cyangwa irimbuka ry’abanyabyaha, imamfu, ahubwo yifuza ko buri wese yihana, akisubiraho, akabaho. Mu Ivanjili, Yezu Kristu araduhishurira neza imiterere y’ayo matwara y’Imana, Yo yemera ko ikibi n’icyiza biturana ariko bibangikanye, kugeza igihe izatsinsurira burundu ikibi n’abazakinambaho. Imana irakicaye ku ntebe y’imbabazi no kwihanganira muntu kandi ikomeje kubahiriza ubwigende n’amahitamo byacu. Ni uko ingoma y’Imana iteye.

Yezu, Umwigisha mwiza uzi imibereho ya muntu

Mu Ivanjili ya Matayo, Yezu Kristu akomeje guhugura abe ku miterere y’ingoma y’ijuru. Nk’umwarimu mwiza, arahugura abe akoresheje imigani n’ibigereranyo bishingiye ku mibereho ya buri munsi y’abantu: ubuhinzi, gukora imigati. Inyigisho ya Yezu irafatika kandi ishinze imizi mu mibereho ya buri munsi ya muntu. Ku cyumweru cyashize twazirikanye umugani w’Umubibyi buri gihe ubiba imbuto nziza ikaba yakwera cyangwa ikarumba bitewe n’uko igitaka ibibwemo kimeze. Kuri iki cyumweru cya 16 gisanzwe, Yezu akomeje kutubuganizamo amabanga y’ingoma y’ijuru akoresheje n’ubundi imigani.

Ingoma y’Imana mu bantu imeze nk’umurima mwiza kandi utunganyije neza. Umubibyi yabibyemo imbuto nziza y’ingano maze akawuragiza abantu. Nyamara, bo baje kwirara, basinzirizwa na byinshi, maze umwanzi araza abiba umugono, abiba imbuto mbi igereranywa n’urumapfu. Imana Umubibyi, si yo soko y’ikibi! Ikibi cyabibwe mu isi na shitani umwanzi w’ineza.

Mu bushishozi bw’umubibyi ndetse no mu kwihangana kwe, ntiyemera ko abantu ubwabo batandukanya urumapfu n’ingano. Ibi bimera byombi, birasa cyane iyo bikiri bito: bigaragara neza ko burya bitandukanye iyo igiye yo kweza (ubwerezwa) kigeze. Umubibyi ni umunyabuhanga kandi arigengesera. Ntiyemera ko abantu bakwikorera icagura cyangwa ihitamo rya nyuma ku buzima bw’ababi n’abeza. Azabyikorera igihe nikigera. N’ubwo abarinzi bakwizerwa bikomeye n’umubibyi, ntibazighera bagira uburenganzira mu kwemeza ubaho n’ugomba gupfa, ukira n’ukeneshwa, urimbuka n’urokorwa! Nta kuvogera urubuga rwa nyezamu: nta n’umwe ufite uburenganzira bwo gushyira iherezo ku buzima bwa muntu kabone n’aho yaba ari ruharwa. Muntu yaba mwiza cyangwa mubi, niyubahwe kuva agisamwa kandi abeho kugeza apfuye urupfu rusanzwe nabwo kandi aherekezwe bikwiye muntu.

Niba ananiranye akigira nk’imbuto mbi, urumamfu rwahungabanya abandi, nashyirwe ahantu akomeza kubaho ariko arindirwe aho atabasha kwiyangiza no kwangiza abandi n’ibyabo; ashyirwe aho abasha kugororwa no gufashwa kugaruka mu nzira nziza.

Ikuzo ry’Imana ryuzuye iyi isi ku buryo bubonwa gusa n’abemera

N’ubwo muri iyi si ababi n’abeza babana kandi baturanye; n’ubwo ikibi kinyaruka bwangu, kigasakara vuba ndetse ukaba wagira ngo nta neza ikibaho, nyamara ingoma y’Imana iri mu isi kandi irakura ndetse ntihwema gukomera. Umuntu yabona abataye ukwemera, abataye Kiliziya, ingo zigenda zisenyuka buri munsi, bamwe mu bihayimana babivanga, ubugome buri ku isi, umuco wa nyamwigendaho ugenda wimikwa, n’ibindi byinshi bibi…umuntu akaba yakwemeza ko nta Mana ikiri ku isi, ko isigaye iba ahandi hatari ku isi, kandi ikigumirayo. Ibi nyamara si byo: Yezu Kristu ni muzima ku isi kandi arakora.

Yezu yabitubwiye neza aho agereranya ingoma y’Imana mu bantu n’akabuto gatoya cyane kitwa sinapisi. Mu butaka, aka kabuto ntikagaragara, nyamara ntibikabuza gukura nta n’ukareba, nta n’ubyitayeho ku buryo gatangaza abantu kavutsemo igiti kinini gitanga umutekano, ubwugamo n’icumbi ku nyoni zo mu kirere zikaruta kure mu bunini. Ibi ni ukuri kandi ingero ni nyinshi: none se ntitubona abatari bake batanafite igihagararo gikanganye muri société nyamara bayobora mu by’ukwemera abakire n’intyoza mu by’isi!

Uzasanga hari abayaminuje kandi bafite konti zuzuye imari batabasha gutangariza abandi Ijambo ry’Imana mu Kiliziya, muri Remezo no muri Agisiyo Gatolika, nyamara ucungira gusa kuri abanza cyangwa ayisumbuye ariko wahuye na Yezu akaribasomera kandi akaribasangiza bagafashwa. Uzasanga hari umukire nyamara uca bugufi akabanira neza Imana n’abayo; usange ku ruhande hari undi wakize ku bintu nyamara wiberaho nk’umutindi nako yarigize umubura-mana! Uzasanga hari umukene ku bintu nyamara atunze Imana, na Yo imutunze. Uyu rwose ingoma y’Imana imurimo. Ku ruhande rwe uzahasanga undi wabuze byose nk’ingata imennye: ibintu nta byo, ni umutindi n’Imana yarayirukanye. Arababaje! Abure ibintu, yibuze koko n’Imana kandi yaratwiyeretse ikatwiha muri Yezu Kristu!

Ingoma y’Imana iriho kandi iragaragara

N’ubwo yo itabomborana ngo yiyamamaze muri byacitse nk’uko ikibi kibigenza, nyamara ingoma y’Imana iriho kandi irakora muri iyi si. Isomo ryo mu gitabo cy’Ubuhanga twumvise rihamya ko Imana ari Umuremyi kandi ko yita kuri bose. Ni yo iha abayumvira guca bugufi no kworoshya, ikigira inshuti y’abantu kandi igaha abacumuye kwisubiraho no kwiyunga nabo ndetse no hagati yabo. Waba uzi abagarukiye Imana? Abiyunze bari bashwanye? Abasangiye neza nk’uko bivugwa ngo izishotse neza zikuka neza? Waba uzi abagikomeye ku burere bwa gikristu, bakabana akaramata nk’abashakanye, bagasenyera umugozi umwe, bagasangira ubuzima haba mu mahoro cyangwa mu makuba? Waba uzi ababyeyi bihambira maze mu mvune nyinshi n’imibabaro bakarera abana babo neza kandi gikristu? Waba uzi abihayimana bafasha abakristu gusenga no kwitagatifuza, bagasenyera umugozi umwe bubaka Kiliziya kandi bakihatira umunsi ku wundi kuba abahamya nyabo ba Kristu? Niba ubazi kandi ubona neza n’izindi ngero zerekana ineza Imana ikoresha abayo, menya neza udashidikanya ko iyo ari ingoma y’Imana ishinze imizi mu bantu.

Ingoma y’Imana koko ikora nka wa musemburo utigaragaza cyane nyamara ugatutumbya ifu. Ineza ntiba ntoya. Agashirira gato kirukana umwijima wuzuye salle! Umwijima urakangata: biroroshye gucika intege wumvise urugo rwasenyutse, uwihayimana wabirambitse, umukristu wakoze icyaha cy’urukozasoni…koko bica intege…Nyamara ikibi nta na rimwe kizasumba icyiza; ndetse ahubwo aho ikibi kiyimitse ku ntebe, byatinda byabanguka iyo ineza ije cya kibi kiramururwa!

Ingoma y’Imana yaratsinze kandi izatsinda

Mu isomo rya 2, Pawulo mutagatifu ahamya ko ingoma y’Imana mu bantu yatsinze kandi izatsinda kuko Roho Nyirukuri agenda iteka atabara intege nke zacu. Abakristu twuhiwe Roho Mutagatifu, We utubwiriza ibinyura Imana, akaduha guhamya ibirindiro muri Kristu twitwaye nk’ingano, imbuto nziza. Roho uwo ni we ukora igitangaza maze uwitwaye nk’urumamfu cyangwa umwambari wa nyakibi akagarukira Imana akongera kwitwa ingano, imbuto nziza.

Dukoreshe neza aka gahe k’ukwihangana kw’Imana

Roho w’Imana ni we ukomeje kuturera twe abemera, akaturerera mu murima w’Imana ari wo Kiliziya. Turi mu gihe cyo kwihangana kw’Imana aho yemera ko ikibi n’icyiza biturana; abeza n’ababi bikaba uko. Ariko ntibizahora gutyo iteka ryose. Isarura rizaza. Yezu ubwe arabyemeza: “Nk’uko rero batoranya urumamfu bakarujugunya mu muriro, ni ko bizagenda mu iherezo ry’isi. Umwana w’umuntu azohereza abamalayika be, bavangure mu Ngoma ye abateye abandi kugwa mu cyaha bose, n’inkozi z’ibibi zose, maze babarohe mu nyenga y’umuriro, aho bazaririra kandi bagahekenya amenyo. Ubwo intungane zizabengerana nk’izuba mu Ngoma ya Se. Ufite amatwi niyumve !”.

Ibi nta kindi twabyongeraho uretse gukanguka, tukagarukira Imana, tukanga sekibi n’ibyayo byose maze tukemera Yezu Kristu kandi tukamwamamaza. Ibyo nitubikangukira, nibwo tuzaterwa ishema no kuvuga tuti: Nyagasani Yezu umunsi uzatoranya abawe, ubatandukanya burundu n’ababi, urumamfu, uzatubabarire.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho