Imana ikomeye ku mugambi wayo wo kudukiza

Inyigisho yo ku cyumweru cya 2 cya Adiventi, umwaka A, 2013

Amasomo: Irya 1:Iz11, 1-10 Zaburi 71(72)

Irya 2: Rom15, 4-9

Ivanjili: Mt 3, 1-12

Mwayiteguriwe na Padiri Théophile NIYONSENGA

Imana ku bw’ impuhwe zayo ikomeye ku mugambi wo gukiza abantu. Ntiyihanganiye gukomeza kuduhamagarira kure, idutumaho abaturi kure. Yiyemeje kohereza intumwa zituri bugufi, by’ ikirenga izanatwohereze umwana wayo Yezu Kristu. Abo ituma bose badusaba kwisubiraho, tukanga ikibi tugahitamo kuba abayo muri Yezu Kristu. Twemere kwakira abo Imana idutumyeho muri aya Masomo matagatifu,twakire Ijambo ryayo ibanyuzaho bityo tuzanakere kwakira JAMBO nyirizina Yezu Kristu wigize umuntu akabana natwe ( Yoh1,14).

Mu Isomo rya mbere, umuhanuzi Izayi aratanga ihumuire ku baturage bari mu kaga k’ intambara z’ urudaca. Icyo gihe, abami batwawe n’ umurengwe, bimika imico mibi y’ ubuhakana n’ ubugomera-mana, bakabana gusa n’ abo bafatanyije kwiba imisoro y’ Igihugu, maze rubanda rugufi rukahagorerwa. Buri wese mu bashikamiwe yibazaga ukuntu ako karengane kazashira, akibaza ikizabakiza ingoma mbi iyo kizava! Bakibaza aho amahoro azaturuka! Benshi baroramye bohoka ku bitagira shinge, bacye cyane- agasigisigi-biringira Imana yonyine!

Izayi aratangaza ko ku MANA bitajya birangira. Ikibi nticyatsinze. Arababwira ko, n’ ubwo ibintu byadogereye, akari cyera Imana izagoboka umuryango wayo. Mu izina ry’ ukwemera kwe, Izayi arabadutse, ntiyatinya amaso y’ abantu, yumvira Imana, none atangaje ko Imana ubwayo izoherereza umuryango wayo Umwami w’ ukuri.Umwami utameze nka ba gashoza-ntambara bigometse ku Mana.

Umwami ageze iwacu

Uyu mwami, Izayi avuze ko azavuka ku gasigisigi k’ umuryango wa YESE: uyu akaba se wa Dawudi.Ni ukuvuga ko Imana izibuka umuryangoi wayo, ikawuha umwami umeze nka Dawudi ndetse umusumbije ibigwi. We azaba umukiza w’ abantu bose kandi asenderejwe Roho w’ Imana:roho w’ ubuhanga,ubushishozi,ubujyanama,ubudacogora,ubumenyi, w’ igitinyiro cya Nyagasani n’ ubutabera.Izayi aratangaza ko nta gishobora gusenya cyangwa kuburizamo umugambi w’ Imana.

Bavandimwe,ubu butumwa bwa Izayi buratureba cyane muri iki gihe. Kuri iyi si ya Rurema, hari benshi bateye Imana umugongo, babaho nk’ aho Imana itariho. Hari aho batotezwa bazira ukwemera. Abantu bamwe bayoboye isi bashyize ukwemera, ukwizera n’ urukundo byabo mu masasu no mu mbaraga za kimuntu. Imana ntacyo ivuze kuri bo! Ibihugu bimwe na bimwe byahisemo gutanga urupfu aho gutanga no kurengera ubuzima: ngaho gukuramo inda, kubana nk’ abashakanye ku bahuje ibitsina,gupfobya icyumweru, kwikiza ukubangamiye umukura ku isi, bamwe bigwizaho ubukire buturutse mu gushikamira abandi. Mu gihe bawe ku isi bibaza niba buracya, bwacya bakibaza niba burira kubera inzara, abandi bo bibaza icyo batari barya, banywa ku isi! Bakifurahisha, bakinezeza ku buryo bwose. Abantu barahihibikana ngo bige nyamara ntibige no kumenya Imana, kubanira neza mugenzi wabo no kumwubaha …Ibi byose ni imivumo muntu yikururira, natisubiraho ikazamukururira mu nyenga! Ibi bituma bamwe babaho nk’ ibikange, ibyihebe no guhebera urwaje.

Iri humure rya Izayi rigere kuri bose. Imana ntijya itererana abayo. Agasigisigi kazayikomeraho, kazarokoka.

Ni nabyo intumwa twumvise mu Ivanjili igarukaho. Uwo ni Yohani batisita, umuranga n’ integuza ya Yezu.Ni we wa nyuma mu bahanuzi b’ Isezerano rya kera. Niwe uje gutangaza byeruye ko wa mwami wari utegerejwe,uwo Izayi yavugaga ko ari Ntama w’ Imana ukiza ibyaha by’ abantu: Yezu Kristu.

Yezu ntazarokora agasigisigi k’ Abayisraheli gusa, ahubwo azakiza abazamwemera bose, abazemera ko ababatiza muri Roho Mutagatifu n’ umuriro. Bivuga ko we azasendereza Roho Mutagatifu mu bamwemera bose, maze uwo Roho Mutagatifu akabarema bundi bushya, akababera nk’ umuriro usukura burundu imitima yabo agatwika ikibi cyose cyayaritsemo, akarwanya ubushikamirwe akimika amahoro mu bemera.

Abazakira Yezu Kristu mu kuri, nibo bazabona ya mahoro nyayo Izayi yatubwiye ndetse nabo babe abagabuzi bayo:

Ikirura kizabana n’ umwana w’ intama: ni ikigerenyo kigenura ko uzakira Kristu azisubiraho akareka umutima w’ ikirura, umutima wo kwiyenza no gushotorana.

ingwe iryame iruhande rw’ umwana w’ihene: abari bafite umutima nk’ uw’ ingwe: umutimi wamunzwe n’ inzika (ingwe ibanza guhongesha ibyo irya) bazihana nibakira Kristu koko.

inyana n’ icyana cy’ intare bibane: abantu bazareka ubwirasi no kwikuza (intare:ikimenyetso cy’ ubutegetsi).

inka n’ igicokoma( impyisi): aba Kristu bagomba kureka amahane kuko ari yo aranga ibicokoma.

-bazareka umutima nk’ uw’ ikimasa: gutwarwa n’ irari ry’ umubiri, kwiyandarika mu busambanyi. Bazamenya kwifata, kandi bakomere ku budahemuka.

-abari bafite umutima nk’ uw’ inshira bazahinduka nibakira Kristu: inshira ihagarariye ibyaha byose bijyanye n’ ururimi: kuvugaguzwa, kubeshya, kuvuga no gusebya abandi, kwirarira kurahira hejuru y’ ikinyoma…

-abari bafite umutima nk’ uw’ impiri nabo bazawihana: ubugome n’ inzika.

Maze twese nituba bashya, Kristu asingizwe dutunge amahoro kandi tuyatange.

Ibi si ibiri kure cyangwa mu nzozi: hari abakristu benshi bagaragaza mu mibereho yabo ko bakiriye Kristu koko: abasaba kandi bagahana imbabazi, abafasha abababaye bagiriye Kristu, abitandukanya n’ abambari ba Sekibi bakaba banabizira, abafata isengesho nk’ icy’ ibanze mu buzima bwabo, abiyemeza gusangiza abandi mu mvugo no mu ngiro ibyishimo bakesha Kristu bemeye…

Muri iki gihe cya Adventi twitoze gukomera ku bintu bitatu Pawulo yatubwiye mu ibaruwa yandikiye Abanyaroma:

-Kuzirikana buri gihe Ibyanditswe bitagatifu byo soko y’ ikizere n’ihumure

-Kubaho mu bumwe bw’ abemera nta kwitandukanya na Kiliziya

-Kwakirana,tukarenga bike dutantukaniyeho, tukubakira kuri byinshi biduhuza nk’ abavandimwe, tugiriye ko natwe Kristu yatwakiriye.

Dukomere ku wo twemeye. Ni bwo tuzahimbaza Noheli by’ ukuri,ndetse twaba intwari zabyirukiye gutsinda urugamba rw’ Ubutagatifu ntituzakorwe n’ ikimwaro ku munsi w’ urubanza.

Umubyeyi Bikira Mariya utasamanywe icyaha adusabire, maza ineza ya Yezu Kristu umwana we iduhoreho, natwe ariko amizero yacu amushingireho; bityo naza gucira imanza abazima n’ abapfuye, azadusangane impuhwe nawe adusanganize impuhwe ze.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho