Inyigisho yo ku wa Mbere w’icyumweru cya 17 gisanzwe, Mbangikane
Ku wa 28 Nyakanga 2014
Amasomo: Yer 13, 1-11; Ivug 32, 18-21; Mt 13, 31-35
Muri iyi minsi mu Ivanjili ya Matayo, Yezu ari kutwigisha akoresheje imigani igamije kudusobanurira iby’ingoma y’Imana: uko iteye n’uko tugomba kuyibamo. Biri mahire kuko mu muco wacu wa kinyarwanda kuvuga mu mugani ari ibisanzwe. Umuntu ufite umutima kandi w’umunyabwenge azirikana umugani kandi akawuvomamo inyigisho. Kimwe mu byiza by’umugani ku muntu uzirikana ni uko ari nk’isoko idakama. Kimwe n’Ijambo ry’Imana uzirikana umugani buri gihe awuvumburamo urumuri rushya, maze ugacengera ubwenge kandi ugahindura ubuzima ku buryo umuntu adashobora gusobanura, bityo akarushaho kuvumburamo byinshi no gukunda kuvoma kuri iyo soko idakama. Ni cyo Yezu asobanura na none mu magambo ajimije agira ati abafite bazongererwa, abadafite bamburwe na duke baririragaho.
Imigani ibiri iri mu ivanjili ya none, uw’imbuto ya sinapisi n’uw’umusemburo, ihuriye ku gitekerezo kimwe cy’ingenzi: Imana ikoresha ibikorwa byiza byacu bisanzwe kugira ngo ikize kandi ibeshaho abantu. Akenshi iyo twumvise amateka y’intwari zatubanjirije mu kwemera usanga dukunze gushakisha ibintu by’akataraboneka n’ibitangaza, tukibagirwa ko iyo ibitangaza byahawe agaciro n’ubuzima bwa buri munsi bwaranzwe n’ubusabaniramana no kubana neza n’abandi. Iyo bitaba ibyo Kiliziya ntiyari kwirirwa itekereza ku bitangaza. Ubutagatifu ntibushakirwa mu bikorwa by’impangare. Umuntu ufite ubutungane umubwirwa n’uko akunda kandi agashimishwa n’ibintu bisanzwe kandi byoroheje, n’abantu basanzwe kandi boroheje.
Rwagati muri twe bene abo bantu barahari, ariko kubabona ni ingabire itangwa na Roho Mutagatifu. Akenshi dushakira ubutungane k’uwakoze igikorwa bigaragara neza ko kidasanzwe, noneho na bamwe bagashaka ubutungane bashakisha uburyo bakora ibidasanzwe, kugeza ubwo bateshuka ku nshingano zabo z’ibanze, ugasanga nk’umubyeyi yananiwe kwita ku rubyaro kubera gushaka ubutungane! Imyifatire nk’iyo ntabwo yubaka ingoma y’Imana. Icyo Yezu atubwira mu Ivanjili ya none ni uko Ingoma y’Imana yubakwa na ba bandi b’intamenyekana: ba bana bumvira, ba babyeyi bitanga, ba bagabo biyuha akuya bakarinda abo Imana yabashinze kwandagara, ba basore n’abari b’umutima,… Bene abo ntabwo amaso yacu ababona kuko nta kidasanzwe bakora, n’iyo tubabonye tukabashima ntitugera aho twumva ko ari bo batuma Ingoma y’Imana ikomera mu bantu kurusha ababaye “ibyamamare mu bintu by’Imana”. Bene abo baciye bugufi ni bo bubaka Umubiri wa Kristu Kiliziya cyane cyane iyo bigaragara ko imyifatire yabo ivuye ku mutima wahinduwe n’Ijambo ry’Imana. Ibitangaza ntabwo byerekana byanze bikunze ko ikintu giturutse ku Mana. Ariko urukundo n’umubano mu bantu ntibijya bituruka kuri sekibi bibaho.
Mu isomo rya mbere naho harimo imvugo ijimije idakoresheje amagambo ahubwo ibikorwa. Nk’uko hari ijambo umuntu avuga rikagira igisobanuro kirirenze kandi kiriruta, hari n’igikorwa akora bikamera bityo. Umakandara wa hariri ni umukandara ukoze mu gitambaro cy’agaciro ariko gishobora kwangirika ubusa iyo umuntu atigengesereye. Uwukenyeye aba yarimbye. Gukenyera kandi ni ikimenyetso cyerekana ko umuntu yiteguye igikorwa gikomeye cyangwa urugendo rwa kure. Akoresheje ibikorwa twumvise mu isomo rya kabiri, umuhanuzi Yeremiya aributsa ko Israheli yibagiwe Isezerano, kandi ryarayihaga agaciro, ubwiza n’imbaraga. Mu kinyarwanda baravuga ngo akabitswe karabora, byatinda na nyirako akabora. Ni ko bizagendekera Israheli nitagaruka ku Isezerano yagiranye n’Imana. Israheli ni twe ababatijwe: ni twe nk’umuryango mugari Kiliziya, ni twe kandi nka buri mukristu ku giti cye. Abahanuzi mu izina ry’Imana akenshi akenshi bagamije kuducyamura. Uyu munsi twumve ijwi ry’Uhoraho, ntitunangire Imitima yacu.
Padiri Jean Colbert NZEYIMANA