Imana ikoresha uburyo bwinshi ngo ikize umuntu

Inyigisho yo ku wa 5, Icyumweru cya 5 Gisanzwe C

Amasomo : Intg 3,1-8 // Mk 7,31-37

    Bavandimwe, ubuzima bwa muntu n’imiterere y’isi ni urusobe runyuranamo ibyiza n’ibibi, umugisha n’ibyago, ubuzima busagambye n’uburwayi n’ibindi byose bisobanurwa bigaruka ku ngaruka z’icyaha cy’abakurambere bacu cyangwa se n’izindi mpamvu Nyagasani wenyine yasobanura mu buryo bwuzuye. Tugiye kubigarukaho tuzirikana ikizwa ry’igipfamatwi kidedemanga ndetse n’icumura rya Adamu na Eva.

  1. Umushukanyi ni umuhanga mu guhindanya iby’Imana n’abantu

    Turimo kuzirikana igitabo cy’Intangiriro kigaragaza uburyo ibiriho byaremwe n’Imana, icyaha mu bantu ndetse n’isezerano ry’uburyo bazakizwa n’Imana izigira umuntu. Mu kuzirikana ku icumura ry’ababyaye inyokomuntu, tubonamo ibimenyetso (nk’inzoka, ibiti, imbuto) n’imvugo nshamarenga y’inkomoko n’igisobanuro cy’icyaha bakoze. Iki cyaha abantu bamwe bagisobanura uko bashaka, n’ubuyobe butabuzemo, bagihuza n’ikigirwamanakazi cy’inzoka cyatanganga uburumbuke mu muco w’iburasirazuba bwo hagati maze bakagihuza n’imibonano mpuzabitsina. Hari abandi bibwira ko bagendera ku migezi ivugwa muri iyi nkuru y’iremwa ry’ibiriho maze bakagera muri Edeni (Intg 2,10-14) ngo bamenye neza imbuto zariwe cyangwa bakazihimba uko bashoboye. Gusesengura ibyo byose byaba ikiganiro kirekire tutinjiramo muri iyi nyigisho kuko bisaba kugaruka no gusobanura uko igitabo cy’Intangiriro kigaragaza iremwa rya muntu mu buryo bubiri (Intg 1, 27 ; 2,7.22) n’indi myumvire yashamikiyeho. Ariko hejuru y’ibyo byose, ni byiza kugendera ku bisobanuro bitandukanye bijyana n’ukwemera uko tubihabwa mu nyigisho zicukumbuye za Kiliziya.

     Ikigaragara mu byanditswe bitagatifu ni uko ababyaye inyokomuntu bacumuye ndetse bakaba baracumujwe n’umushukanyi. Aho uyu mushukanyi akura ububi ndetse n’icyaha cye ntibigaragazwa mu buryo bweruye muri Bibiliya ariko ubwo bubi ntibuva ku Mana kuko ari Bwiza. Tubonamo gusa uburyo habaye intambara mu ijuru maze abamalayika babi bagasukwa ku isi (Iz 14, 12-15, Hish 12, 7-9) n’uburyo Sekibi ari umwanzi w’abantu n’Imana (Yobu 1,6-12 ; Yh 12,9 ; 20,2) ndetse n’uburyo ari Sekibi watumye urupfu ruza mu bantu (Ubuh 2,24) mu gihe Yezu Kristu yaje akabasubiza ubugingo buhoraho iteka. Hari n’abandi basobanura icyaha cy’abamalayika bigometse bagihuza n’iremwa ry’umuntu mw’ishusho n’imisurire y’Imana ariko akaza kuremanywa umubiri uvuye mu gitaka maze, nka roho nsa, abo bamalayika bakanga kuzagaragira umuntu ukozwe mu gitaka. Ibyo byose bisaba ibisobanuro birambuye tutabonera umwanya n’impapuro hano.

    Reka twigarukire ku cyo iri jambo ry’Imana ritubwira. Ni uko icyaha cyakozwe gishingiye ku kwirengagiza nkana amasezerano, amabwiriza cyangwa amategeko umuntu yahawe n’Imana abitewe no kwikuza. Ariko umuntu abirengaho ngo abe nk’Imana nyamara ntacyo Imana itamuhaye imurema no mu misusire yayo. Sekibi rero ni gateranya kandi ni inyaryenge kuko amenya no kuzibiranya umuntu ku buryo umuntu abona ikintu cyari kibi gishashagirana kandi gikwiye gukorwa cyangwa kuvugwa. Byongeye ari uriya Nyiramuntu ari na Sekibi bose amagambo y’Uhoraho barayacuranguye maze umuntu agwa ubwa mpene yibona yambaye ubusa kuko yiyambuye imisusire y’ubutungane yaremanywe n’Imana. Umushukanyi yeretse Nyiramuntu ko Imana itabakunda, ko ndacyo itanga ndetse ifitiye ishyari umuntu n’urwikekwe nyamara ari yo yamuremye ikamugira n’umugenga w’ibindi biremwa. Umushukanyi aba ahereye ku nda cyangwa ibijyanye n’ibinezeza umubiri byose n’ibiwuramira avuga ngo « koko Imana yababujije kurya ku biti byose ». Mu gusobanura, Nyiramuntu yiyongereraho ko Imana yababujije no gukora ku giti cyo hagati mu busitani ngo badapfa. Aba bombi nta n’umwe wagaragaje ko byibura hari n’ibyo Uhoraho yabahaye kandi ko yabonaga bibadabagije. Nyuma y’impungege z’inda, iyo hiyongeyeho impirita yo gupfa, umuntu ata umutwe. Maze umushukanyi ahumurije Nyiramuntu ko atagipfuye ndetse ko no guhangayikishwa ko yahanwa n’Imana bivanwaho no gucumura no kuba inyaryenge, bituma byose bihindura isura : ngo amaso arahumuka nyamara mu by’ukuri yahumye ku mubiri, mu mutima no kuri roho maze akabona ikibi ari cyiza rwose. Aracumura maze acumuza na muntu maze birangira icyaha kiswe icya Adamu kuko ari we wahawe kutarya kuri icyo giti (Intg 2,16-17) ndetse umugabo akaba ari we wafatwaga nk’umutwe w’umubiri umwe asangiye n’umugore we. Bivuga ko Sekibi akoresha uburyo bwinshi ngo yigarurire abantu ku buryo yakoresha n’ibyo dukunda, abadukunda cyangwa ibyo dufite nk’impano. Ni ukuba maso no gusenga cyane.

  1. Nta nyungu n’ibyiza umuntu abonera mu bugomeramana

    Akaga kakurikiye icumura ry’ababyaye inyokomuntu uko tuzabisobanurirwa mu nyigisho zizakurikiraho biragaragaza ko nta cyiza n’inyungu tubona twitandukanya n’Imana. Kuzirikana icyaha cyo kwikuza, kwifuza bikabije, inyota yo kwigwizaho ububasha n’ubushobozi no kwirinda gupfa, biri mu bibazo bihangayikisha umuntu wo mu bihe byose. Byagera mu bihe bishya tukabona uburyo koko ibitekerezo nyimikamuntu n’ibindi bishingiye ku ikoranabuhanga ndimburamuntu bigaragaza rwose uburyo bibangamiwe n’Imana ndetse n’inyigisho zirengera abantu bose. Imana igafatwa nk’umukeba wa muntu bityo bagasaba kuyituza mu kiliziya kandi bagashishikariza abantu no kutayisangayo ngo bayiyoboke ndetse n’uyiyobotse akamburwa ijambo ngo adahamya ukwemera kwe. Ariko amaherezo ingaruka zikarangira zitsikamiye umuntu n’isi kandi bimwe bitakigira igaruriro kuko ubuzima butagira kirazira n’indagagaciro bihamye burangira burindimuye abantu. Ibi byose bigahuma umuntu amaso cyangwa bikamuziba amatwi kubera kutanyurwa uko yaremwe, ibyo yahawe, ibyo yagezeho n’ibyo yishyikiraho maze agahora atewe agahinda n’ibyo atahawe, ibyo adafite n’ibyo atarageraho, ibyo atemerewe n’ibitamufitiye akamaro. Icyakora amahirwe ya muntu ni uko Imana ihora yiteguye kumugirira neza no kumukiza.

  1. Yezu akoreshya uburyo bwinshi mu gukiza abantu

    Mu gihe Muntu na Nyiramuntu banze kumvira Uhoraho, Yezu Kristu yaje yumvira Se muri byose maze mu bigeragezo yahuye na byo mu butayu atsinda ibyo abakurambere batsindiwemo (Lk 4,1-13). Bityo aba Adamu mushya ukiza Adamu watsinzwe. Yezu rero, nk’umukiza w’abantu bose, uyu munsi arakiza igipfamatwi kidedemanga akoresheje ibimenyetso: ikiganza cye, amacandwe ye ndetse n’ijambo rizibura amatwi y’ubwenge, umutima n’ukwemera. Yezu azi ipfunwe umuntu aterwa no kugira ubusembwa n’ubumuga budutandukanya n’abandi. Turibuka neza ko imihango ya “Efata” (Zibuka) ikorerwa ku bigishwa bitegura batisimu ngo bazibuke bahugukire kumva no kumvira Imana, kumvira umutimana wabo mwiza ndetse no kumva abandi bazabagira inama zibubaka byuzuye. Koko byose Nyagasani yabikoze neza kandi n’ubu aracyabikora neza. Tumukomereho kandi dukomezanye mu kwemera nka bariya bantu bazaniye Yezu kiriya gipfamatwi gifite n’ubumuga bwo kutavuga neza. Amen.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho