Imana imwe mu Batatu

Umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu

Amasomo matagatifu: Imigani 8,22-31; Z 8; Rom 5,1-5; Yoh 16,12-15

Ubutatu Butagatifu ni iyobera ry’ukwemera. Iyobera ni iki?

Ku cyumweru gikurikira Pentekositi, hahimbazwa muri Kiliziya umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu: Imana imwe mu batatu ari bo Data, Mwana na Roho Mutagatifu. Uyu munsi mukuru ni wo uhatse kandi ukuriye ingingo zose z’ukwemera kuko ibyo twemera byose bituruka ku Mana imwe: Data, Mwana na Roho Mutagatifu kandi akaba ari yo biganaho. Iri ni iyobera nyamukuru ry’ukwemera kw’abakristu. Iyobera ntibisobanuye ikintu cyayoberanye cyangwa se kitumvikana cyangwa giteye urujijo! Abashaka gusebya Kiliziya ni uko  bavuga: bati ibya Kiliziya byose ni amayobera.

Bakristu bavandimwe, icyo twita iyobera ritagatifu (mystère mu gifaransa) ni iki? Iyobera ritagatifu ni ibanga ry’umukiro wacu twebwe abantu, twahishuriwe cyangwa se tweretswe n’Imana Rukundo rwahebuje; iryo banga rikaba nta muntu n’umwe wari kubasha kurivumbura no kurigeraho iyo Imana itaza kuritwibwirira yo ubwayo. Ubutatu Butagatifu rero ni iyobera cyangwa ibanga ry’imiterere n’imimerere bwite y’Imana twemera. Turebe imwe mu mirongo ya Bibiliya iduhishurira kamere nyayo y’Imana twe abakristu twemera, ari yo Mana twahishuriwe na Yezu Kristu.

Ubutatu Butagatifu muri Bibiliya

Mu ikubitiro ry’iremwa ry’ibiriho byose, ubonamo ko mu kurema Muntu, habaye ikimeze nk’ubufatanye. Uhoraho yabaye nk’uhuza abo bahuje Ubugenga n’Ubushoborabyose ati: Noneho duhange muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu (Intg 1,26). Mu gitabo cy’Imigani, tubwirwa ibyerekeye Ubuhanga na kamere yabwo. Ubuhanga bw’Imana bukomoka nyine kuri yo. Ubuhanga ntibuturuka ku bwenge bw’abantu kandi ni bwo Imana yifashishije irema ibiriho byose; cyakora kubera Ubuntu bwayo, Imana yahaye n’abantu kubugiraho uruhare (Imigani 8,31). Ubuhanga usanga wagira ngo ni “umuntu” wahozeho, uriho kandi uzahoraho wihoranira iteka ryose n’Imana kandi bakaba bahuje kamere. Iyi ni imvugo ncamarenga ishushanya iyobera rikomeye rizahishurirwa abantu, ari ryo rya Yezu Kristu, Umwana w’Imana (soma Mt 11,19; Lk 11,49; 1 Kor 1,24. Yezu Kristu ni We Jambo wabanaga n’Imana kuva mu ntangiriro itagira intangiriro n’iherezo, ahorana n’Imana kandi ni we byose bikesha kubaho (Yh 1,1-10).

Yezu ubwe ahamya ko Imana ari imwe mu Baperisona batatu. Turebe zimwe mu ngero z’ibyo Yezu aduhishurira ku miterere na kamere y’Imana. Yezu ati: Nta wigeze abona Imana na Rimwe (hano aba avuga Imana Data); Umwana w’ikinege uba muri Se, ni We wayimenyekanishije (Yh 1,18). Imana Data yagennye kuva kera na kere ko buri gihe ari Mwana, Kristu uzayimenyekanisha. Ni ukuvuga ngo nta wagera ku Mana Data, nta n’uwayimenya atanyuze kuri Kristu. Ati: Koko, Dawe, ni ko wabyishakiye. Byose nabyeguriwe na Data, kandi nta we uzi Mwana keretse Data, nta n’uzi Data, kereka Mwana n’uwo Mwana ashatse kumuhishurira (Mt 11,27). Mu yandi magambo, Yezu Kristu Umwana w’Imana ni we Nzira igeza kuri Data, akaba Ukuri kwuzuye kwa Data ndetse n’ikitegererezo cyangwa urugero rwa muntu utunganye akaba kandi n’Ubugingo busendereye bw’Imana bwahawe abantu ngo bakire kandi bigiremo ubugingo nyakuri busagambye (Soma Yoh 14,6; 10.10). Yezu Kristu agera aho akerura agahishurira abe ibanga risendereye kandi ritagatifu ry’uko yunze ubumwe na Se. Ati: Jye na Data turi umwe (Yh 10,30). Iri ni ibanga cyangwa iyobera twahishuriwe ry’ubumwe budasumbwa Yezu yunze na Se. Yahamirije abe kandi ubu bumwe aho yagize ati: nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi, byose nabyeguriwe na Data, kugeza ubwo n’abantu bose basanzwe ari ab’Imana Data yabanyeguriye kugira ngo mbatoze kunga ubumwe nk’uko jye na We Dawe turi umwe (soma Mt 28,16-20; Yh 17). Inema yose n’imigisha yose Imana Data itanga, iyinyuza kuri Yezu Kristu. Igituruka ku Mana Data cyose kitugenewe cyeguriwe Yezu Kristu kandi aba ari we kinyuzwaho.

Na Roho Mutagatifu, ni Imana, twamuhawe na Data anyuze kuri Kristu. Yezu ati; Nzasaba Data abahe Roho Mutagatifu, Roho Nyir’ukuri abane namwe; uwo kandi azaza mu izina ryanjye; ni we uzabigisha byose kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose (soma Yh 14,15-26). Roho Mutagatifu ni Imana, aturuka kuri Data na Mwana kandi bombi uko ari batatu bunze ubumwe, basangiye kamere Mana. Roho Mutagatifu ni Urukundo ruhuza Data na Mwana, kandi twagiriwe Ubuntu bugeretse ku bundi kuko urwo rukundo rwabuganijwe mu mitima yacu (Rom 5,5) igihe tubatijwe ndetse dukomejwe.

Ubutatu Butagatifu mu buzima bwacu nk’abakristu

Guhimbaza umunsi mukuru w’Ubutatu butagatifu ni ukwishimira ahakomoka kandi hashingiye ishema ryacu nk’abakristu. Muri make, turimo guhimbaza impamvu y’ukubaho kwacu twe abatewe ishema no kwitwa abakristu. None se ntitwabatijwe mu izina ry’Ubutatu Butagatifu: mu izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu?  Twabyawe n’Imana Data, muri Kristu Umwana we w’ikinege wanaducunguye mu Rukundo rwa Roho Mutagatifu udutagatifuza. None se Yezu “ntatura” muri Ukaristiya ari uko Data akaje Roho we Mutagatifu ku maturo y’umugati na Divayi maze bigahinduka Umubiri n’Amaraso bya Kristu? Ni Ubutatu Butagatifu. None se ikimenyetso cy’umusaraba gikunze gutangira, guherekeza no gusoza ibyo dukora byose si Ubutatu Butagatifu tuba twimika muri twe, Imana imwe: Data, Mwana na Roho Mutagatifu? Amaze gusobanukirwa n’iryo banga ry’Imana imwe mu Batatu badatana, Pawulo Mutagatifu intumwa yagize Ubutatu Butagatifu indahiro ye, indamutso n’inyifuzo ku bantu bose. Ati: Ineza y’Umwami wacu Yezu Kristu, n’urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane kuri Roho Mutagatifu, bihorane namwe mwese (2 Kor 13,13). Pawulo mutagatifu ni umwe mu bakristu benshi bamenye kandi bakira ibanga n’ubuzima by’Ubutatu Butagatifu.

Imana y’abakristu, si Imana nyakamwe, ni Urukundo

Twe abakristu twemera Imana Data, ishobora byose, ITARABYAWE ariko nyamara YABYAYE Umwana wayo w’ikinege Yezu Kristu, ikamubyara mu Rukundo, kuko itabyara icyo idakunda kandi urwo rukundo ruhuza Data na Mwana akaba ari Roho Mutagatifu. Ni Imana idafite na kimwe cyayihaye ubuzima kuko yihagije rwose nyamara Yo ikabutanga; ni Imana Rukundo. Data yabyaye Mwana kuva iteka ryose rizira intangiriro n’iherezo kuko basangiye kamere kandi Mwana iteka ryose yabanaga n’Imana, na We akaba Imana (Yh 1,1-3). Ku bw’urukundo Imana Data idukunda twe abantu no kugira ngo dukire, igihe yagennye kimaze kugera, yohereje Mwana Wayo Kristu, yigira umuntu abana na twe (Yh 1,14) bityo kuri rya vuko rihoraho Mwana akesha iteka ryose Imana Se hiyongeraho irindi vuko rihita nk’iryacu. N’uko Jambo yigira umuntu abana natwe kugira ngo aduhe kugira uruhare kuri kamere Mana, natwe tubashe kunga ubumwe n’Imana no kubana na Yo iteka. Ikitifitemo ubumana nticyahinguka imbere y’Imana. Yezu yigize umuntu kugira ngo aduhishurire Data udukunda byuzuye maze ubumuntu bwacu n’uko turi kose agende abisanisha n’Imana. Uyu ni wo muhamagaro w’uwitwa muntu wes: kuba intungane nka Data wo mu Ijuru we wihariye kwitwa Nyirubutagatifu (Mt 5,48).

Turusheho kwemera no gukurikira Yezu Kristu kandi tumwamamaze. Ni we wenyine Imana Data yeguriye byose, natwe yaramutweguriye, turi aba Yezu Kristu. Ibyeguriwe Yezu byose yabyakiye ashimira Se byahebuje, arabitagatifuza ku bwa Roho Mutagatifu, abibeshaho maze arabitugabira, yongera kubishyitsa kuri Se byuje ubutagatifu. Mu muryango w’abantu batatu: papa, mama n’umwana, bose bahuje kamere muntu, ariko kandi buri wese asendereye ubumuntu, buri wese ni umuntu wuzuye, ntabwo ari igice cy’umuntu kandi nta witiranya umwe n’undi.

N’ubwo iki ari ikigereranyo gihuje n’ubugufi bwacu nk’abantu, nyamara twagiheraho twiyumvisha iyobera ry’ikirenga ry’Ubutatu Butagatifu. Data, Mwana Roho Mutagatifu, bombi uko ari Batatu Basangiye kandi bahuje kamere Mana, buri wese akaba ari Imana nzima ariko kandi  nta witiranya umwe n’undi. Nemera ko umuntu wese wizera Imana imwe mu Batatu bunze ubumwe, azabana na Yo iteka ryose.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho