Inyigisho yo ku cyumweru cya 5 gisanzwe, Umwaka C
Ku ya 10 Gashyantare 2013
Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU
“Imana iraduhamagara kugirango idutume”
Bavandimwe, icyumweru cyiza. Kuri iki cyumweru cya 5 gisanzwe cy’umwaka C, amasomo yose aragaruka ku ngingo y’ubutorwe. Buri muntu muri twe afite icyo Imana yamutoreye, bityo akaba adashobora kugira ibyishimo n’umunezero byuzuye igihe abayeho abusanyije n’ubutore bwe. Ubutorwe cyangwa ihamagarwa ry’umuhanuzi Izayi, irya Simoni Petero na bagenzi be Yakobo na Yohani, kimwe n’irya mutagatifu Pawulo, biradufasha kumenya uko Imana ihamagara abo ishaka kohereza mu butumwa. Imana ntabwo yarekeye aho, kuko n’ubungubu ikomeza kwitorera ibo ishaka.
Reka duhere ku muhanuzi Izayi. Ijya kumutora, Imana yabanje kumwereka ubuhangange bwayo, aho yicaye ku ntebe y’ubutware nk’umwami uganje. Izayi yiyumviye amajwi y’abamalayika bikiranyaga bavuga ngo “Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, Nyir’ubutagatifu, ni Nyagasani, Imana umutegetsi w’isi yose”. Kuba rero yarabonye Imana ntagatifu, byamuteye ubwoba ati ibyanjye birarangiye kuva mfite iminwa ihumanye, nkaba ndi mu muryango ufite iminwa ihumanye, none nkaba mbone Nyagasani Umwami, umutegetsi w’isi yose. Nyamara umwe mu bamalayika yamukoze ku munwa amubwira ko icyaha cye gihanaguwe. Maze Nyagasani abajije ati “Ni nde nzohereza?”, Izayi ntiyazuyaje yahise asubiza agira ati “jye nzagutumikira: nyohereza”. Imana yiyeretse umuhanuzi ni Imana y’igihangange. Iraturenze. Ibyaha, n’ibindi bizitira muntu ntabyo iranganwa.
Ubutorwe bwa mutagatifu Pawulo buteye ukwabwo. Tumuziho kuba yarabanje gutoteza Kiliziya mbere y’uko ahamagarwa ngo abe intumwa y’amahanga. Yari umuhanga kandi azi no kuvuga neza. Yakoze ingendo nyinshi zo kwamamaza ivanjiri ya Yezu, ashinga za Kiliziya zitandukanye. Nyamara ikintu cy’ingenzi cyamweretse icyo Imana yamushakagaho cyabereye mu nzira igana i Damasi. Mu nzira Pawulo yagize atya aba akubitanye na Yezu wazutse; Yezu aramwiyereka, amuhamagarira kumukurikira. Ni uwo muhuro w’I Damasi wahaye ingufu Pawulo, maze abona neza icyerekezo cy’ubuzima bwe bwo kuba umwogerabutumwa mu mahanga.
Naho intumwa za mbere, Simoni Petero, Yakobo na Yohani, Yezu yabahamagaye bashishikaye ku murimo wabo w’uburobyi. Nyuma y’inyigisho ya Yezu n’igitangaza cyo kuroba amafi menshi, abagishwa ba mbere ba Yezu bahise bareka ibyabo byose maze bamukurikira nta kuzuyaza.
Aya masomo aratwereka bimwe mu bimenyetso ko Imana iduhamagarira kuyikorera. Ibyo ni nko kumenya no kwibonera ubuhangange n’ubutagatifu bw’Imana, kwibonera ko tutari ibihangange, ko tutari abatagatifu, ko ahubwo turi abanyabyaha bashaka gukizwa. Nyamara igitangaza ni uko mu buhanganye bwayo n’ubutagatifu bwayo Imana idatinya kutwiyegereza no kutwifashisha igamije kudukunda no kuduha agakiza.
Umuntu agira uburwo bwe bwihariye ahamagarwamo. Haba ubwo Imana ikoze igikorwa gihambaye nk’uko byagendekeye umuhanuzi Izayi na mutagatifu Pawulo. Haba ubwo igusanze ku murimo wari ugutunze nka Petero, Yakobo, Yohani na Lévi. Haba ubwo ari abandi bakwereka inzira Imana iguhamagarira : nka Andereya wabaye umwigishwa wa Yezu ari uko Yohani Batisita amweretse Yezu avuga ko ari “intama y’Imana”.
Uwo Yezu yigombye akamuhamagara ngo amubere intumwa abona ko umuhamagaye atari umuntu gusa, ko ahubwo ari Imana. Niko byagendekeye Petero kuko yatangiye yita Yezu “Mwigisha”, nyuma yamara kumukorera igitangaza akamwita “Nyagasani”.
Ikindi kigaragara ku muntu uhamagariwe kuba intumwa ya Yezu ni uko ahita agenda atazuyaje, atanareba inyuma kuko aba yavumbuye ko ibanga ry’ubuzima bwiza ariwe urifite. Niko byagendekeye aba bigishwa bahise bata amato n’ibikoresho byabo byo kuroba bagahita bakurikira Yezu. Niko byagendekeye Pawulo wari mu nzira ajya gutoteza abakristu nyamara yahamagwa agahita afata ikindi kerekezo. Ni nako byagendekeye Izayi igihe ahise yitanga ngo atumwe.
Hari abakeka ko umuhamagaro “vocation” ari ukuba umupadiri, umufurere cyangwa se umubikira gusa. Baribeshya. Gushinga urugo ni ubutorwe bw’Imana bukomeye. Ugushyingirwa n’ubusaserdoti ni « vocations » zuzuzanya. Icyo zihuriyeho ni ukungura umuryango w’Imana, kuwigisha no kuwutoza urukundo ruturuka ku Mana.
Nimucyo kuri icyi cyumweru dusabire umuryango w’Imana ngo ushishoze, maze umenye icyo Imana ihamagarira abawugize. Dusabire cyane abumva ko Imana ibahamagarira kuyikorera by’umwihariko hamwe n’abarezi babo. Dusabire kandi n’abitegura gushinga urugo kimwe n’ababibafashamo kugirango bose bamurikirwe na Roho Mutagatifu.
Icyumweru cyiza.