Imana iratwigaragariza ngo idukize kandi itugirire neza

Inyigisho y’icyumweru cya 19 Gisanzwe A // kuwa 10 kanama 2014

Amasomo: 1 Bami 19,9a.11-13a ; Rom 9,1-5; Mt 14,22-33

Imana iratwigaragariza ngo idukize kandi itugirire neza

Bavandimwe, ibaruwa yandikiwe Abahebureyi itubwira ko Imana yigaragarije abasokuruza bacu ku buryo bwinshi ariko mu gihe cyacu itwigaragariza ku buryo bwuzuye, busesuye kandi buhebuje mu Mwana wayo: Yezu Kristu, Umwami wacu. Mu kutwigaragariza, Imana itwereka kamere yayo, umugambi wayo, icyo idushakaho n’imyitwarire ivuguruye. Ariko, by’umwihariko, Imana itwereka uko tugomba kubana na Yo, kuyiringira no kuyikomeraho. Dusabwa rero kuyemera ngo tubeho kandi tukabaho mu buzima bufite intego n’icyerekezo nk’abemera.

  • Imana yigaragaza mu buryo ishaka no mu bwiyoroshye

Bavandimwe, Ibyanditswe bitagatifu, by’umwihariko Isezerano rya Kera, bitwereka ko ari kenshi Imana yagaragaje ikuzo n’ubuhangage bwayo kuko ari Nyirububasha. Imana hari ubwo yabigaragaje mu buryo butangaje ndetse buteye n’ubwoba. Ariko Imana ishobora no kwigaragaza mu buryo butuje, bworoheje kandi buciye bugufi. Byose ibikora igamije kutwiyereka ikurikije ubuzima bwacu, kudukomeza, kudukangura no kutugirira neza.Tukaba twibuka ko ukwicisha bugufi gutangaje kw’Imana ari ukwigira umuntu kwa Jambo. Ndetse tukazirika n’ukwicisha bugufi kwa Yezu Kristu yemera kwigira umugati w’ubuzima: Ukaristiya.

Uko kwigaragaza k’Uhoraho twakumvise neza mu isomo rya mbere aho igitabo cy’Abami cyatubwiye uko Eliya yahuye n’Imana. Eliya yahuye n’Imana ahunga kuko nyuma yo kwandagaza abayoboke ba Behali no kubicisha, Umwamikazi Yezabeli yashatse nawe kumwicisha. Bityo nubwo Eliya yerekanye ko Uhoraho ari We Mana y’ukuri na Nyirububasha, agatuma imvura yongera kugwa mu gihugu: nyamara yari abizize. Baramumenesha kandi abagiriye neza: ngiyo imigirire y’isi n’abagomeramana. Birababaje kubona hari abantu duhitamo ibibi n’ubugomeramana aho kwimika imigisha n’ubusabaniramana. Muri iyo nyiturano mbi bagiriye Eliya, Uhoraho na We ntiyigaragaje ngo imutabarishe ububasha bwayo buhanitse. Bitwereka ko gufasha Nyagasani kudukiza no gukiza iyi si ntabwo byoroshye ariko ni byiza kandi ni ngombwa. Ni ubutumwa bukomeye iyi si yacu ikeneye.

Ahunga, Eliya yagenze iminsi 40 n’amajoro 40 abona kugera ku musozi wa Horebu. Ndetse yageze n’aho yiheba, asaba Imana ngo imukure ku isi ariko Imana imwoherereza umumalayika n’ifunguro ndetse amusaba gukomeza urugendo (1 Bami 19,4-8). Ni urugendo rw’ubuzima rwashoboraga gutuma yibaza niba ari mu nzira nziza cg se yaribeshye ku Mana. Kandi kimwe nk’abanzi be, Eliya yafataga Imana nka Nyirububasha ariko ntibukoresha imurwanaho kandi yihesha ikuzo ku buryo butinyitse. Nyamara muri urwo rusobe rw’ubuzima n’ubutumwa, ntabwo Eliya yari wenyine. Uhoraho yamubaye hafi. Amwigaragariza mu kayaga gatuje, gahuhera. Bityo Imana igaragaza ko idakunda ihohoterwa, ko idahutaza, itarimbura abahemu. Ibi kandi nibyo Yezu yaduhishuriye adusobanurira ko Imana ari urukundo n’Impuhwe. Ni mu rukundo tumenya kandi tuvuga byinshi ku Mana.

Iyi migirire ya Nyagasani ni isomo kuri twe, by’umwihariko abanyamaboko, abanyabubasha n’abanyabushobozi b’iyi si. Bica aho gukiza, barata ubugome aho kwimika urukundo; basenya aho kubaka; bakoresha iterabwoba aho gusana imitima n’abantu. Ni isomo kandi ku bantu twese kuko nubwo Imana itworohera, ntidukure umutima, nyamara ntibikwiye gukomeza kuyibabaza no kuyigomekaho.

  • Imana iratwigaragariza ngo tuyemere kandi duhinduke

Isomo rya kabiri ritwereka uburyo Pawulo yahinduye imyumvire n’imigirire abikesha guhura na Yezu i Damasi. Bityo atangara cyane kubona Yezu Kristu yaramwigaragarije atyo, nyamara Abayisiraheli bakanga kuyoboka Yezu Kristu. Mbese Pawulo nawe ntiyumvaga neza imigirire y’Imana. Mu gutoteza abakristu, Pawulo yari azi ko arwanira ishyaka Imana n’ingoma yayo. Amaze guhinduka, arwanira ishyaka Kristu na Kiliziya. Pawulo yibutsa kandi abakristu ibyo bagomba Abayahudi kuko Yezu Kristu yemeye kutwigaragariza abavukiramo kandi abakoreramo ubutumwa bwe. Ariko Pawulo ababajwe n’ukutemera kw’abavandimwe be b’Abayahudi. Ku buryo muri bo, n’abemera ko Isiraheli ari umuryango watoranyijwe, nk’Abafarizayi, ntibakozwa ibyerekeye ko uwo mukiro ugenewe abantu bose. Ariko twe twamenye ko Imana yihishurira abantu ku buryo bwinshi, ikabagenera umukiro bakesha kwemera no kubaho nk’uko twemera.

  • Umuntu utarahura na Yezu ahorana ubwoba, impungenge no guhuzagurika

Ni byo tuzirikana mu Ivanjili aho Yezu amaze gutubura imigati, yagiye gusenga. Yitaruye abo bantu bashaka kumugira umwami kuko yabagaburiye bagahaga bose. Ni byo yagaraje kandi imbere ya Pilato avuga ko “ingoma ye atari iya hano ku isi”. Yezu Kristu yazanywe no kuduhishurira amabanga ya Se ngo twemere, tumukurikire, tumukurikize maze tubeho. Kuko kubaho utari kumwe n’Imana, kubaho utemera Imana bituma ubuzima butakaza imiterere yabwo, buta icyanga n’icyerekezo. Umuntu ntabe agishoboye kubona neza no kubona icyiza: ibyo abonye n’abo abonye akabyita baringa. Umuntu agahora yikanga abatariho n’ibitariho: ntabone ishingiro n’amaherezo y’ubu buzima. Mbese ubuzima bukaba nka baringa. Nibyo tubona ku bigishwa ba Yezu Kristu. Ubwo Yezu yarimo asenga, abigishwa be bari mu bwato bagenda ariko bigoranye kubera inkubi y’imiyaga. Bakoze ibyo bashoboye biba iby’ubusa. Nyamara Yezu ahasesekaye birakemuka: koko tutari kumwe n’Imana ntacyo twakwimarira: tuba tugorwa n’ubusa. Tuyikomereho turi mu bwato yadusigiye ari bwo Kiliziya!

Ubwo bwato bwarimo abigishwa ba Yezu bushushanya Kiliziya. Iyo miyaga n’inkubi bikaba iyi si, ibigeragezo byayo n’ibitotezo. Bityo iyi Vanjili ya Matayo igamije no gukomeza abakristu batotezwa n’abagirirwa nabi kubera ubukristu bwabo. Uretse ibyo bitotezo, hari n’indi miyaga ishyingiye ku mutima n’umutimanama, ibiza bibera hano ku isi, za politiki z’ibihugu, kubura icyerekezo cy’ejo hazaza, kwigizwayo no guhezwa: ibi byose bidukura umutima. Ni igihe gikomeye cyo gutabaza Nyagasani no gusanga Nyagasani kuko turi mu isi yugarijwe na byinshi nk’intambara, inzangano, ubugome, ihohoterwa, ivangura, indwara z’ibyorezo n’ubukene. Hari abakene bakomeza gutindahara no kwiyongera. Niba rero tugendera ku Ivanjili, tugomba guhangana n’izo ngorane. Kandi ntabwo turi twenyine: turi kumwe n’Imana.

Twumvise Nyagasani agenda hejuru y’amazi y’inyanja. Inyanja yashushanyaga indiri y’ububasha bwa roho mbi n’urupfu. Mu kugendera hejuru y’amazi, Yezu yerekana ko afite ububasha kuri Nyakibi no ku rupfu. Abigaragaza bisesuye ava mu bapfuye. Kenshi aradusanga ati “nimuhumure, nijye. Ni mugire amahoro!!” Byongeye kandi Yezu agendana n’abe kuko ari Imana turi kumwe. Bene ubwo butabazi Yezu yabusezeranije Kiliziya ayibwira ati “ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku ndunduro z’ibihe.” Igitangaje ni uko Yezu aza n’igihe tutazi ariko tumukeneye. Niyo tutamutabaje, We aba atubona kandi abona ibyo dukeneye n’amagorwa yacu.Ariko iyo tumutabaje biba agahebuzo. Iyo ibintu byakomeye, niho atwigaragariza kandi tukamubona mu buryo bukomeye kandi butangaje. Akomeza kandi kutuba hafi n’igihe twamutaye cg tumwibagiwe kubera ibicumuro byacu.

Mu guhangana n’imivumba ihungabanya ubuzima, turebere kuri Bikira Mariya wahuye nayo mu buryo bwinshi ariko akemarara gitwari. Tumwemerere adushyikirize Nyagasani kandi twumve impanuro ze zidusaba kumva no gukora icyo Nyagasani atubwira. Kristu ahora aramburiye amaboko umuntu wese umutabaje mu kwizera. Tumwemere kandi tumwemerere akomeze ukwemera kwacu kudashyitse. Nibwo tuzakira igishuko n’ikigeragezo cy’ubwoba, impungenge z’ubuzima no kwiheba ari byo bituma tudakora igikwiye igihe ari ngombwa cyangwa se tugakora ibidakorwa cyangwa se tugakoresha abavandimwe bacu ibidakorwa. Niduhura na byinshi biturushya cyangwa se tutumva mu buzima, tuzabiharire uwabuduhaye kandi ushobora kuturokora.

Padiri Alexis MANIRAGABA

Seminari Nkuru ya Rutongo

IMPURUZA: NYIRUBUTUNGANE Papa Fransisko araduhamagarira gusabira abakristu batotezwa hirya no hino ku isi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho