Ni iki gituma Imana ireka imbabare zikavuka?

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 26 gisanzwe, Umwaka A

Ku ya 30 Nzeri 2014 – Umunsi wa Mutagatifu Yeronimu, Umuhanga wa Kiliziya

Amasomo: Yob 3, 1-3; 11-17.20-23; [Zab 87(88)]; Lc 9, 51-56

Kuzirikana

“Ni iki gituma Imana ireka imbabare zikavuka? … Umuntu utazi aho agana kandi akaba yibasiwe n’Imana kubaho yabiherewe iki?” Ibi bibazo, kimwe n’ibindi byinshi nkabyo biri mu gitabo cya Yobu kubibonera igisubizo biragoye. Kubabara ku mubiri no ku mutima kugeza aho umuntu yifuza kutabaho, n’ukuntu dukunda ubuzima, biteye ubwoba. Igitabo cya Yobu ni inkuru ndende ituruka ku muntu wemera Imana ishobora byose kandi ikunda muntu, nyamara akibaza impamvu ireka muntu rimwe na rimwe akamererwa nabi, yemwe ndetse bamwe ukagira ngo bavukanye umuvumo kuko barinda bipfira batabonye amahwemo.

Iki gitabo cyose muri rusange nta gisubizo gihamye gitanga, usibye kugira kiti: Imana irabizi, kuko nta kitubaho itakizi kandi akaba ari yo ifite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu, iryo jambo rikaba iry’ubudahemuka n’urukundo.

Ububabare bwose bukomoka ku cyaha, ariko ubabara wese ntawahamya ko bikomoka ku byaha bye. Yezu utarigeze acumura yarababajwe kugeza ubwo yamburwa ubuzima bwa hano ku isi. Hari abababara bitewe n’ibyaha byabo ku buryo butaziguye, hari abandi bababara bitewe n’amakosa y’abandi, ariko hari n’abababara ukibaza icyo bacumuye ukagiheba. Ububabare bugendana na kamere muntu ifite aho igarukira ku mubiri, mu mutima na kuri Roho, kandi ikaba yarigometse ku Mana igihe ababyeyi bacu ba mbere badushoraga mu nzira ihunga kandi ihangana n’Umuremyi. Umusaraba wa Yezu n’uburyo yawakiririye bigomba kutubera urugero rwo kwakira ububabare ubwo ari bwo bwose, ukanatugarura muri iyo nzira y’Imana kamere yacu ijya yangira gucamo.

Icyo tutagomba gushidikanyaho ni iki: n’ubwo ububabare atari bwiza, Imana yo soko y’icyiza ishobora kutugoborera ibyiza ihereye no ku bubabare. Ibyo biri muri kamere yayo. Ari mu byiza, ari mu bibi, ari mu bibabaje, yemwe ari no mu byaha byacu abwaho, iyo tutihebye tukayigarukira, Yo soko y’ibyiza, ituvumburiramo ibidufasha kumererwa neza no kuyigana.

Ivanjili Ntagatifu y’uyu munsi iratwigisha imwe mu mikorere y’Imana: gukora ikiza bica mu nzira nziza, kandi ukwemera ni impano yakirwa mu bwigenge bw’abana b’Imana. Agahato kose kabangamira urukundo rugomba kuranga abagengwa n’amatwara y’abemera Imana Se wa Yezu Kristu Umwami wacu. Guhatira icyiza umuntu uzi gutandukanya icyatsi n’ururo, n’iyo byaba ari mu nyungu ze, n’iyo twaba tubitewe n’urukundo tumufutiye bitandukanye na kamere n’imikorere by’Imana twemera. Urukundo n’ubwigenge ni imico n’amahame atajyana n’agahato cyane cyane mu by’ukwemera. Agahato kose ni inenge y’urukundo.

Iyo dusomye iyi vanjili ya none dusa n’abatangajwe na kiriya gitekerezo cy’intumwa za Yezu. Impamvu dutangara ariko ni uko tuyisoma nyuma ya Pasika, naho ubundi ziriya ntumwa ni abantu basanzwe kuko igitekerezo cyazo ni cyo kiranga imikorere y’abantu b’ibihe byose. Intambara zose twumva muri iyi si ntawe uzishora avuga ko agiye gukora ibibi. Yemwe no mu mateka ya Kiliziya gushyigikira intambara byagiye bibaho. Nyamara kubera kurushaho kuzirikana Ivanjili no kwigira ku mateka, ubu abakristu duhamya tudashidikanya intambara yose ari mbi, kandi ko ari inzira idakwiye abana b’Imana.

Ntitwantinya guhamya ko iyi ari intambwe mu myumvire y’Ivanjili, kereka tutazi amateka yacu. Ahubwo mu bwiyoroshye, tugomba kwemera ko Ivanjili ihatse byinshi tugomba kugenda tuvumbura buhoro buhoro, tumurikiwe na Roho Mutagatifu, tuyobowe na Kiliziya, kuzageza ku iherezo ry’isi. Uwiyumvisha ko yaminuje mu kumenya icyo Imana ishaka aba yibeshya. Imana turayemera kuko mu rukundo rwayo yatwibwiye ku buryo bwose bukwiriye muntu, ariko buri mukristu ku giti cye na Kiliziya yose tugomba guhora twiteguye gutera intambwe mu kuyimenya no kurushaho guhugukirwa ugushaka kwayo, tubikesha kuzirikana Ijambo ryayo no kwita ku bimenyetso iduha mu mateka ya muntu. Icyo twizeye iyo turi kumwe na Kiliziya kandi tubyumva kimwe nayo, mu rukundo no mu bwiyoroshye, ni uko tutakwibeshya ngo bigere aho tubangamira umugambi w’Imana wo gukiza abantu.

Jean Colbert NZEYIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho