Icyo Imana ishaka ni urukundo

Inyigisho yo ku wa gatandu w’icyumweru cya 3, Igisibo. Ku wa 05 Werurwe 2016

Amasomo: Hoz, 6,1-6; Zab 51; Lk 18, 9-14.       

Bakristu bavandimwe Yezu akuzwe iteka ryose.  Kuri uyu wa gatandatu w´icyumweru cya gatatu cy´igisibo, turumva aho umuhanuzi Hozeya atubwira  ko ibanga ryo kugarukira Uhoraho ari “ ugukunda Imana ”. Ibyo indirimbo ya zaburi ikaba nayo ibishimangira aho igira iti: “ Icyo Imana ishaka ni urukundo, si ibitambo”. Uyu muririmbyi wa zaburi azi neza ko Imana ari inyembabazi kandi irangwa n´ineza. Icyo Nyagasani yifuza kuri buri wese rero, ni uko uyigomeye yakwihana, agaca bugufi maze akayigarukira.

Nkuko twabyumvise mu Ivanjili y´uyu munsi, Yezu ati: “uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi  akazakuzwa”. Iryo n´ibanga Yezu aduhishurira uyu munsi no mu buzima bwa buri munsi: Guca bugufi tukicuza”. Birakwiye rero ko buri wese areba mu mutima we kandi akicuza ku giti cye. Ari nayo mpamvu burya nemera uburyo Kiriziya yahisemo bwo  kugirango buri wese yicuze ibyaha bye. Nta wicuza mu mwanya w´undi. Nta n´uwicuza mu ntebe ya penitensiya avuga ibyaha by´undi cyangwa imyitwarire y´undi yewe. Ahubwo buri wese ajya imbere y´Uhoraho n´ibyaha bye maze agasaba Imana imbabazi  nk´uyu muririmbyi wa zaburi  uvuga ati:” nyuhagira wese ibicumuro byanjye, maze unkize icyaha nakoze”.   Ntitukamere rero nk´uyu mufarizayi unanirwa kureba ibyaha bye bwite ahubwo akareba ibya mugenzi we w´umusoresha. Niba ncumuye kuri Nyagasani ngomba kumusaba imbabazi ku giti cyanjye kandi akazimpa kubera impuhwe ze zitagereranywa.

Bavandimwe rero, burya kwicuza ni rimwe mu mabanga yo kwereka Imana ko tuyitinya kandi tuyubaha,  ko tuzi ko ariyo itugira bashya mu rukundo rwayo. Kwicuza ngasaba imbabazi Uhoraho ni kimwe mu bimenyetso byo  guca bugufi bityo nkaba  mpaye Imana ikuzo n´icyubahiro kuko mujya imbere mutakambira nk´Umubyeyi Usumba byose kandi nkaba nizeye impuhwe ze.  Iyo umuntu yicujije burya aba ateye intambwe ikomeye mu buzima kuko Nyagasani amweza kandi akamugira mushya agasubira mu mubare w´abana be b´indakemwa. Burya Imana ntiyanga umunyabyaha ahubwo yanga icyaha kimuzitira ntiyongere kubona ko Imana ibaho. Ni ngombwa rero gucyaha icyaha kandi umuntu agatandukana  nacyo kuko kidutandukanya n´Imana. Burya icyaha gishobora kumpuma  amaso bityo simbe nkireba ubwanjye ibibi nkorera Uhoraho ahubwo nkabona gusa ibibi by´abandi nkanabacira imanza. Umurimo w´imanza  tuwurekere Uhoraho.

Nimucyo rero dukuze Imana tuyereka ko ari yo yonyine dukesha ubutungane. Kandi buri wese ayisabe  urukundo  kuko arirwo rwonyine ruhashya Sekibi udutura mu mitego y´inzangano, ubwirasi, ubwikubire n´izindi ngeso mbi zindi zigusha muntu mu cyaha. Bityo buri wese ashake igiha mugenzi we amahoro yo ku mutima na roho. Twifurizanye icyatuma buri wese atera imbere mu buzima bwa buri munsi kuko urukundo ruruta byose.

Imana iduhundeho impuhwe za kibyeyi kandi Bikira Mariya agume atube hafi. Amen.

Padiri Emmanuel MISAGO

Alcalá – Espagne.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho