Imana itaramenyekana

KU WA 3 W’ICYA 6 CYA PASIKA B, 12/05/2021

Amasomo:  Intu 17, 15.22-18,1; Zab 148, 1bc-2.11-14; Yh 16, 12-15.

Pawulo Intumwa yakoze umurimo ukomeye amenyekanisha Yezu Kirisitu mu bantu. Yakoresheje uburyo bwose mu gihe yarimo kugira ngo aho ageze hose bamenye Yezu Kirisitu batangire urugendo rugana Imana Data Ushoborabyose. Pawulo yaravunitse bitavugwa. Ariko se ubu ko hashize imyaka ibihumbi bibiri na makumyabiri, twavuga ko Imana izwi neza?

Iyo umuntu ataratangira kumenya Yezu Kirisitu, muri we ibintu byose bisa n’aho bivangavanze. Ntamenya aho ava, aho ari yemwe n’aho agana ntahasobanukirwa. Imana yaremye muntu imuha ubwenge akabasha gutekereza. Igihe inyoko muntu imaze ku isi ni gito cyane ugereranyije n’imyaka miliyari zirenga icumi ishize Rurema ahanze ibiriho. Aho rero abantu batangiriye guca akenge, bagiye bibaza ku byo babona n’aho byaba byaraturutse. Icyo bibajije cyane ariko, ni ukumenya uwaba yarahanze ibiriho byose. Hashize imyaka igera kuri miliyoni 7, ubuzima muntu butangiye ariko abantu nkatwe ntibamaze imyaka irenga ibihumbi magana abiri bariho. Twumva neza ko Imana yaremye isi n’ijuru n’ibiyiriho maze bikagenda byunguka gahoro gahoro.

Mu mahanga yose, muntu yakomemeje kwibaza ku mibereho ye n’uwamuhanze. Habayeho igihe kirekire abantu bamaze bahimbahimba inkuru zisobanura uwabahanze. Bageze aho bararambirwa batangira kwihangira Imana zabo nyinshi cyane.

Nyamara icyadutungura mu mitekerereze yacu, ni uko hashize agahe gato cyane Uwo wahanze byose atangiye kwigaragaza. Imyaka ntirarenga ibihumbi bine. Mu gihe hari hasigaye imyaka ikabakaba ibihumbi bibiri, Imana y’ukuri yigaragarije Aburahamu itora umuryango we kuzaba intumwa mu mahanga yose. Uburyo Imana yigaragaje by’ukuri ni ukwigira umuntu. Ibyo bibaye, hashize imyaka irenga ibihumbi bibili. Byafashe igihe kirekire kugira ngo Uwahanze byose yimenyekanishe mu batuye iyi si. Igitangaje cyane, ni uko mu gihe abantu bashakashakaga mu bitekerezo byabo ndetse bikabavuna cyane, Imana y’ukuri yigaragaje nyamara bakayihinyura. Na n’ubu rwose abantu bemera Imana y’ukuri ntibarenze babiri kuri barindwi! Abantu benshi cyane bikomereje ibitekerezo byabo. Ntibemera Imana yaremye ibintu byose. Baracyaramya imana z’uruhuri bitekerereje ubwabo bagatinya ababashikamiye!

Abantu b’i Atene mu Bugereke mu gihe Pawulo yahanyuraga, bari basanzwe bakoranira hamwe bagatekereza ku bintu byose n’inkomoko yabyo. Nyamara ntibari bararenze urwego rwo kumva ko imana ari nyinshi kandi ko buri muntu na buri hanga bagira iyabo. Igihe Pawulo yatemberaga muri uwo mugi yatangajwe n’ingoro zari zihakwiriye zirimo ibibumbano benshi bakekaga ko ari byo mana zabo.

Abagereki ariko, basaga nk’aho bari bararebye kure bubaka ingoro irangaye yanditseho ko ari iy’Imana itazwi. rero Igihe bari bashukamirije Pawulo intumwa ngo yisobanure ku byo bitaga uburondogozi bwe, yababwiye ko iyo Mana batazi we yayimenye. Yabamenyesheje amateka y’ukuntu Uhoraho yigaragarije Umuryango wa Isiraheli kugeza ubwo yigize umuntu mu Mwana we Yezu wapfuye akazuka! N’ubwo Abagereki batekerezaga, hari ikintu bari batarigeze biyumvisha: urupfu. Urupfu rwari ihurizo rikomeye. Bavugaga ko umuntu upfuye ibye biba birangiye ko adashobora kuzuka. Kumva rero hari uwemezaga ko uwitwa Yezu ari Umwana w’Imana, ko yapfuye akazuka, byo rwose byari bihagije ngo bavuge ko Pawulo ababeshya, yiganirira rwose.

Abemeye ni bake cyane maze abandi benshi bikomomereza ibigirwamana byabo no gutinya umwami w’Uburomani Kayizari na we waturwaga ibitambo nk’aho ari Imana kandi ategereje kuzaribwa n’imonyo nk’abandi bose!

Imiruho Pawulo n’izindi ntumwa bagize yatanze umusaruro kuko hagiye haboneka abantu bamurikirwa na Roho Mutagatifu bakemera Yezu bakava mu byaha by’ubujiji buhakana Imana y’ukuri. Hashize imyaka irenze ibihumbi bibiri, abemeye bamamaza ko Imana y’Ukuri Rurema Rugirabyose Iyakare yigaragaje muri Yezu Kirisitu. Ni bo bamenya gutambuka muri iyi si bibafitiye akamaro. Abandi bose bikurikirira ubwenge bwabo baba kuri iyi si barya bakanywa nta kindi, aho urupfu ruzazira rukegura rukajyana. Kubaho abantu batakira Imana amahanga yamaze imyaka myinshi ataramenya, ni cyo gituma abatari bake bigira ishyano ryose bakigira ibihangange bakica abandi bagasizora! Kudakunda Yezu Kirisitu bihagije ni na byo bituma ibyaha by’urudubi bitwigarurira. Nta muntu n’umwe uzabasha gukunda uko bikwiye atabihawe na Yezu Kirisitu. Tuzi kandi ko n’abamumenye bakamukunda bakifuza kubana na we mu ijuru, duhora turwana urugamba kugira ngo tudatwarwa n’iby’isi gusa cyangwa n’ibituryohera byonyine. Imana y’ukuri Se wa Yezu Kirisitu ni Yo Soko y’ubutungane bwose. Umwana wayo Yezu adusezeranya Roho Mutagatifu Mbaraga z’abemera agahora adusobanurira iby’Imana y’ukuri, agahora aduha imbaraga kugira ngo dutsinde icyaha cyoye kuganza mu isi. Ababatijwe, nimucyo dutinyuke dukunde Yezu kuruta byose, twirinde kunywana n’ababisha bakorera Sekibi. Duhore twisabira guhugurwa byuzuye na Roho Mutagatifu Yezu yasezeranyije abe.

Yezu Kirisitu nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Yozefu Mutagatifu adusabire ubudahemuka. Abatagatifu duhimbaza, Akili, Nereyi, Pankarasi, Imelda na Epifano,badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho