Inyigisho yo kuwa gatanu w’icyumweru cya 9 gisanzwe, B
Ku wa 05 kamena 2015, – Mutagatifu Bonifasi, umwepiskopi n’umumartiri.
Amasomo: Tobi 11,5-17 // Mk 12,35-37
Bavandimwe, uyu munsi turahimbaza mutagatifu Bonifasi (675-754): umwepiskopi wahowe Imana. Yitangiye Yezu Kristu, Ivanjili n’ukwemera mu Budage. Yishwe, n’abanzi ba Kiliziya, ubwo yavaga gukomeza abakristu bo mu majyaruguru y’Ubuholandi. Yiciwe hamwe na bagenzi be, bari kumwe na we, bagera kuri mirongo itanu na babiri. Ku bijyanye n’amasomo, turibuka ko, kuva kuwa mbere w’iki cyumweru, twatangiye kumva no kuzirikana igitabo cya Tobi. Uyu munsi turabona ineza, impuhwe n’umugisha Tobiti yagiriwe n’Imana: yongeye kumuha kubona. Ni ibyishimo n’umugisha ukomeye. Ibi bikatwibutsa impuhwe n’ubuntu bugeretse ku bundi twagiriwe muri Yezu Kristu, Umugenga wacu.
-
Imana yamugiriye impuhwe imuhumura amaso
Ubu ni ubuhamya Tobiti yitangiye ubwe amaze guhumuka amaso. Nubwo yihatiraga kunyura Imana kandi agakora n’ibikorwa by’urukundo, ubuhumyi yahuye nabwo bwatumye abantu bibwira ko Imana yaramutereranya cyangwa se akaba ari igihano yahuye cy’ibyaha bye (Tobi 2,14). Ibi bijya guhura n’ibyo dusoma mu gitabo cya Yobu: aho twibaza ku mahirwe y’abanyabyaha, ibyago n’imibabaro y’intungane. Byatumye na Tobiti yifuza gupfa aho kubabara, kumva abamushinyagurira n’abamubeshyera (Tobi 3,6). Bavandimwe, ubushinyaguzi, gutotezwa hejuru y’ububabarem bishegesha umutima n’umubiri. Icyakora yikomezamo ukwizera. Yohereza umwana we Tobi mu Bumedi kumuzanira Feza yasigiye umuvandimwe we. Bimurebera Tobi uburyo bwo kubona umuti wa se ndetse no kuhabonera umugore wo mu muryango we. Byose abikesha Rafayeli, umumalayika w’Imana wamuhereje. Bityo umuryango wose wa Tobiti na Raguweli ubikesha kuririmba impuhwe, umukiro n’ibyishimo dukesha Imana. Imana igaragaza ko izi abayo: Imana nzima, yumva kandi ikiza.
Uyu munsi turabona Tobi azanye umuti aherekejwe na Malayika Rafayeli nk’uko yanamuherekeje bagenda. Aha tukibuka ko Abamalayika b’Imana bafite ubutumwa bwo gusingiza Imana, kuyigaragira, kuyitaramira, kuyitumukira, kuturinda no kutubwiriza gukora neza (Tobi 5,17.22). Tubizirikana mu isengesho rya Malayika nahawe n’Imana ngo undinde. Aho twikiriza tuti “ujye unyumvisha iby’Imana, undengere kandi untegeke.” Tobi rero yaherekejwe na Malayika Rafayeli uzwi nk’umurinzi w’abagenzi. Yumviye kandi inama n’amabwiriza yahawe na Malayika maze biba koko uko malayika yari yabivuze (Tobi 6,8-9.): Tobiti ahumuka amaso abikesha gusigwa agasabo k’ifi bari barobye mu ruzi rwa Tigiri (Tobi 11,11-12).
Muri ibi bitangaza bigaragaza impuhwe n’ubuntu bw’Imana, turabona agaciro k’iyi myanya y’ifi. Tuzirikana ko roho mbi, Asimode, yirukanywe muri Sara, umukobwa wa Raguweli abikesha umwijima n’umutima w’ifi washyizwe mu cyotezo (Tobi 8,2). Tubona kandi na Tobiti wakijijwe n’agasabo k’ifi. Tukibuka ko mu gihe cy’itotezwa ku bakristu bo mu gihe cy’ikubitiro, ifi yari ikimenyetso bari baziranyeho kandi ikaba ikimenyetso cyaho bateraniye. Nyuma, bashingiye ku nyito y’ifi mu rurimi rw’ikigereki, ifi yaje kuba ikimenyetso gisobanura Kristu. Ifi ikaba yitwa “ichtus.” Maze iryo jambo “Ichtus” barayarambuye asobanura (Ιεσύς Χϱιστός Θεού Uιός Σωτήϱ) bivuga “Yezu Kristu Umwana w’Imana ni umucunguzi.” Bikatwereka uburyo Kristu ari we soko, ishingiro n’indunduro y’umukiro w’abantu n’ibyishimo byabo.
-
Uwagiriwe neza akwiye kwishima no gushimira
Bavandimwe, ineza n’ubuntu tugirirwa bidutera kwishima no kubona uruhare n’umwanya w’Imana mu buzima bwacu, cyane cyane tugeze aho rukomeye. Na Tobiti amaze guhumuka amaso, nta yindi ndirimbo yahagurukanye uretse gushimira Imana, Izina ryayo n’abamalayika bayo (mwibuke ko amwe muri aya magambo ya Tobiti tuyavuga mu bisingizo by’Ukaristiya). Ibi bitweraka ko iyo uri umuntu w’Imana, ubona hose ukuboko kw’Imana. Iyo kandi uri kure y’Imana bituma utabona cyangwa utanyurwa n’ibyo Imana ikora cyangwa yagukoreye. Ukabyitirira ibindi binyabubasha, ukabyiyitirira cyangwa ukabishyira mu rwego rw’amahirwe. Ni ngombwa rwose kubona ukuboko, urukundo n’impuhwe z’Imana bidukiza.
Birakwiye kandi kumenya gushimira. Icyakora hashimira umutima wishimye kandi wanyuzwe. Urugo rwa Tobiti rurishimye kubera impamvu nyinshi. Ababyeyi barishimye ndetse byo gusesa amarira kuko bongeye kubona umwana wabo Tobi. Icyakora bamwe mushobora kutabyumva kubera ko mutabyaye, ariko igishyika cy’umubyeyi udaheruka umwana we ntikigira ingano. Ni ibyishimo kandi ku muryango wabo kuko Tobiti yongeye kubona. Bigatuma abaturanyi batangara cyane aho kubafasha gushimira Imana. Ni ibyishimo kandi kuko Tobi atahanye umugore na feza. Ni imigisha myinshi yatashye mu muryango wa Tobiti.
-
Duharanire umugisha kandi dusabirane umugisha
Bavandimwe, mu bihe byose no mu buzima bwose, dukwiye guhora twakira, dusaba kandi dusabirana umugisha. Umugisha ni impano, inema n’ubuntu by’Imana. Kwakira umugisha ni ukwakira Imana ubwayo. Kubona umugisha ni ukubona Imana, ni ukuba mu mubare w’abahire n’abahiriwe. Ibi kandi bifite ishingiro n’impamvu yabyo kuko ufite ibindi uretse umugisha, ufite ibindi uretse Imana, ntacyo burya uba ufite. Birutwa no kugira ibikenewe cyangwa se bike ariko ufite Imana.
Ni byo Tobiti yagaragarije umukazana we, Sara mwene Raguweli. Abona ko ibyo yamuha byose habuzemo umugisha nta kamaro. Ati “So arakagira umugisha, n’umuhungu wanjye Tobi awugire, nawe kandi uwuhorane mwana wanjye.” Kuri twe abakristu, tuzi ko twaronse umugisha n’ibyiza byose muri Kristu. Tumwakire kandi tumuyoboke!
-
Yezu Kristu ni umutegetsi n’isango ry’ubuntu bw’Imana
Nyuma yo kwigisha ibijyanye n’itegeko riruta ayandi, Yezu Kristu ashaka kujijura Abigishamategeko ababwira ibimwerekeyeho. Kristu, uwasizwe amavuta y’ubutore na Roho Mutagatifu, ni mwene Dawudi ku bw’amavuko. Nyamara asumba Dawudi kandi Dawudi amukesha umukesha umugisha no kwamamara. Yezu Kristu ni Umwana w’Imana n’umutegetsi w’abantu bose. Ni byo turirimba mu ndangakwemera tuti “umutegeka wacu ni umwe, Umwana w’ikinege w’Imana.” Dawudi yabyeretswe hakiri kare kuko Yezu Kristu niwe wanesheje abari n’ibyari bibangamiye abo yaremye. Ibyo ni Sekibi, icyaha n’urupfu.
Ni Kristu watubuganijemo impuhwe za Nyagasani. Aho yicaye iburyo bwa Se aradutakambira. Arahatubereye kandi atubeshejeho hano ku isi mu ijambo rye n’amasakaramentu; atubereye isoko y’ubuzima n’umunezero. Tumwemerere turwane inkundura intambara ntagatifu yo gutsinda ruhenu Sekibi n’icyaha. Ni bwo tuzigaranzura umwanzi uhora aduhigira ashaka ko twigomeka ku mutegetsi wacu.
Bavandimwe, ndangije mbasaba kurushaho kuzirikana umwanya n’agaciro k’impuhwe, umugisha n’ubuntu bwa Nyagasani. Yezu kristu, umutegetsi wacu, ni We utubeshaho, ni We uturengera kandi aradusaba ngo twubure amaso tubone ibitangaza byinshi atugirira. Tumuyoboke kandi tumuyoboreho abacu, abo dushinzwe n’isi yacu. Dusabe kubana na We no guhora twakira umugisha we, kuwusabira abandi no kubaho nk’abanyamugisha. Kandi tumenye kubaho twishimye kandi dushimira. Umubyeyi Bikira Mariya na Bonifasi batagatifu badusabire. Amen
Padiri Alexis MANIRAGABA