Imana izaduhendahenda kugeza ryari?

Inyigisho y’uwa gatanu w’icya 2 cya Adiventi, ku wa 09 Ukuboza 2016

Amasomo: Iz 48,17-19; Za 1; Mt 11,16-19

Mu isomo rya mbere, Uhoraho aribwira umuryango we. Ati: Muryango wanjye, ni njye Nyir’ubutagatifu, uwagucunguye, Uhoraho Imana yawe, ukwigisha ibikugirira akamaro nkakuyobora inzira unyuramo (Is 48,17). Aya magambo arakomeye. Imana ubwayo irivuze. Muri make, ibwiye umuryango wayo ko n’ubwo isendereye ubutungane, ubugingo, ikaba yihariye ishema ryose, ntibigundiriye. Kuko ari Uhoraho, yizihirwa no kubeshaho by’iteka abamwemera. Kuko ari Nyir’ubutagatifu, yishimiye gutagatifuza abamuyobotse. Kuko ari Nyir’ubuzima, yizihiwe no kubuha abantu bose ngo babeho mu kuri, mu butungane no mu buzima busagambye.

Nyamara, abantu bamwe bigize ibipfayongo, aho guhitama kubaho, bahitamo gupfa nyuma y’igihe kirekire bapfapfanira mu buhungiro, no mu byaha. Ibi si umugani: umuryango wateye Imana umugongo, maze si ukuryana hagati yabo barasizora, abiba bariba, ruswa muri bo ivuza ubuhuha, ubushikamirwe n’akarengane birimikwa. Burya koko byorohera uturutse hanze gusenya no gutatanya abari mu mwiryane no mu buhendanyi. Ibi byatumye abanyasiriya bigarurira ubutaka n’imitungo by’umuryango w’Imana, abadapfuye bajyanwa bunyago, bamarayo imyaka mirongo itanu. Nyuma yayo, hatahutse ngerere kandi nabwo baributse amagara!

Nyagasani, kunga ubumwe nawe, no kukumvira si wowe bifitiye akamaro kuko rwose nta n’icyo byongera ku buhangange bwawe. Nitwe byungukira ingabire zidukiza. Iyo tukuri hafi, turegerana, tukaramba, twajya kure yawe, tukagenda intatane n’amahoro akabura!

Amahirwe ya muntu, ni uko Imana itajya imutererana ngo imuhore ukwivumbura n’ukwihima kwe. Ntimureka ngo apfire mu byo aba yikururiye! Iyo iteye intero runaka iduha ubuzima, ntitubyine (ntituyitabire), irahindura ikavuza umwirongi nga aha wenda twayigarukira! Imana yemera kwishimana natwe ndetse no kurirana natwe nibura igamije ko abayishakashaka bayibona. Ni byo Yezu yakoze yakwemera kwigira umuntu, akabana na twe, akabaho nka twe, akishima nka twe, akababara nka twe, akarira nka twe, kugeza ubwo apfuye nka twe no mu kigwi cyacu nta na kimwe atwitandukanyijeho uretse icyaha. Iri banga rirakomeye: ni ryo rizingiyemo umukiro wa muntu. Ariko se Imana izaduhendahenda kugeza ryari?

Twoye kwigira nta munoza cyangwa bamenya! Yohani Batisita yaje atarya ategurira inzira Nyagasani, abantu bati yahanzweho, yigerezaho, arashoboye, yiha gutunekwa mu biki, arashya yarura iki! Yezu aje arya, anywa, abaho nka twe, asangira byose na muntu, bati: dorere, ni igisambo, ni umusinzi, asangira n’abanyabyaha! Muntu uzafatwa he koko? Twihane, twicuze, tumese kamwe, tugarukire Imana: igihe ni iki.

Bikira Mariya Nyina wa Jambo, Umwamikazi wa Kibeho aduhakirwe na twe kandi tumwumvire.

Padiri Théophile NIYONSENGA i Madrid/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho