Imana mu mahitamo

KU WA KABIRI, ICYA 12 GISANZWE A, MBANGIKANE, 23/06/2020

AMASOMO:2Bami19,9b-11.14-21.31-36; Zab 48(47),2-3a,3b-4,10-11; Mt7,6.12-14

Ntuzaheze Imana mu mahitamo yawe! (Gûhêeza)

Bakristu bavandimwe ncuti z’Imana, turi ku wa kabiri w’icyumweru cya 12 mu byumweru bisanzwe, umwaka w’imbangikane A. Amasomo matagatifu y’uyu munsi araturarikira kudaheza Imana mu byacu kuko ibyo irimo birangira neza kabone n’ubwo induru z’abaguseka zaba ziruta impundu z’ibisingizo uteruye.

1.Ubwishongore bwa Ashuru

Mu isomo rya mbere twumvise inkuru y’Umwami wa Ashuru wishongoraga cyane ku mwami wa Yuda, ndetse akamutumaho intumwa ngo zimubwire ko Uhoraho Imana yiringiye, ngo yaba imushuka, kugeza n’ubwo ngo yaba itazamuhagararaho mu bihe by’Amajye. Biratangaje kubona hari ababwira abandi ko Imana idashoboye kuba mu byabo kandi na bo bakemera koko amakuru bahawe n’umwana w’Umuntu avuguruza Imana.

Umwami wa Ashuru yari yiringiye Imbaraga z’Igihugu cye kandi yashukwaga n’uko hari ahandi bagiye barwana bagatsinda. Yibeshyaga ko imbaraga z’Ingabo nta kizijya hejuru. Umwami wa Yuda we yari yiringiye imbaraga z’Uhoraho. Ntiyagarukiye ku kuziringira gusa ahubwo yaranazitabaje mu Isengesho ryuzuye ibisingizo, ukwemera n’ibyifuzo byiza byo mu bihe biri imbere yari afite mu mutima. Ntibyatinze Imana yaramusubije ikoresheje Umuhanuzi Izayi maze imugaragariza koko ko yanyuzwe n’Amasengesho ye kandi imwizeza kuzamutabara we n’abo yari ayoboye. Imana ntiyabivuze gusa ahubwo yaranabikoze. Ni byo koko Mwene Siraki yabivuze neza, ati: “Igihe cy’Ihirwe amakuba aribagirana, igihe cy’Amakuba, umunezero na wo ukibagirana; kuko ku munsi w’imperuka bizorohera Uhoraho kugenzereza buri wese akurikije imyifatire ye” (Sir 11,25-26).

Hari ubwo abantu bamwe iyo bamaze kurengwa amahoro, uburumbuke n’ububasha , usanga bagwa mu gishuko cyo kunnyega abasenga, yewe bagashaka no gukora ibikorwa byo guhungabanya ukwizera kwari kuri mu bafite akamenyero ko kubanza Imana mu byabo.  Abo baba bafite akaga kuko baba baheza Imana mu buzima bwabo. Gusa rero ikibabaje ni uko, uko abakomeza kugusha abandi bongera umuhate usanga abifuza ko Imana ihabwa icyubahiro hari ubwo bagwa mu kurambirwa cyangwa mu kudohoka. Umwami Hezekiya ni urugero rwiza rw’Uwabonye bitangiye kumuyobera agakomera ku Mana bityo ikamurinda amenyo y’abasetsi we na bene wabo.

2.Ni Yo igira amaboko

Bene iyi migirire y’ubudacogora ku isengesho, bene iyi migirire yo kudahungabanywa n’abanyamaboko kandi Imana iyabarusha, bene iyi migirire yo kwibuka ibyo Imana yagukoreye mu mateka mu gihe abandi baba bashaka ko ufatwa n’icyoba utewe n’iminsi ikugera amajanja, bene uku kwizera kugeza aho gusembura ibitangaza n’ibikorwa bikomeye by’Imana ikabikora bose babireba, usanga idashoborwa na bose. Abenshi mu bagirijwe n’ibibazo bahitamo kwirwanaho, kwirwanirira, kwicwa n’ubwoba, kwirekurira ugushaka kw’ababashakaho impamvu cyangwa amafuti n’ibindi bisa n’ibyo.                              

Muri bene ibyo bihe bibi usanga hari benshi bahitamo nabi ngo n’abandi ni ko bajya babigenza. Amahitamo mabi buri gihe aganisha ku bubihirwe bw’ubuzima bushobora no kugera ku guhusha inzira Imana yagushakagamo.  Nguko kwa guhusha umuryango ufunganye ugana Imana; Nguko kwa guca mu nzira y’igihogere inyurwamo n’abibagirwa guha Imana umwanya w’Ibanze mu buzima bwabo, ya nzira yibagirwa amahirwe yo kuba turi abana b’Imana twahawe maze iyo sano ikagabizwa ibiyihindanya nka bya bigereranyo byo mu Ivanjili ya none byatubuzaga gutesha agaciro ibintu bitagatifu n’ubutagatifu twahaweho uruhare, cyangwa se ya masaro atagomba kugabizwa ingurube. Inzira y’ubutagatifu ifunganye kurusha iyo kwirekurira irari ry’ibyisi n’amaraha y’igihe gito. Inzira y’imbabazi ifunganye kurusha iyo kwihimura. Inzira yo kwihangana ifunganye kurusha iyo kwirekura cyangwa kwijujuta no kwivumbura; Inzira yo gukunda abandi ifunganye kurusha kubangukirwa no kwikunda….

Icyizere Imana yatugiriye ikaduha kugirana isano na yo muri Yezu Kristu (1Yh 3,1), ikaduha kuyisenga kandi ikadusubiza, ikaduha amategeko n’abahanuzi n’ibindi byiza, ntidukwiye kugitenguha ngo duhitemo ahandi hatari ibyayo.

3.Dusabe kureka urwiganwa

Dufashijwe n’aya Masomo matagatifu dusabe Yezu adufashe guhitamo neza tuyobowe na Roho Mutagatifu, aturinde kugendera mu buhubutsi bwigana abandi by’urwiganwa gusa kandi wenda ibyo tubiganamo bitaberanye n’imibereho yacu, ahubwo tubanze Imana mu bihe byose kandi itegeko ry’Urukundo rigengwe no kurubanza abandi aho kurusaba mbere yo kurutanga kuko byaba birimo ubwikunde.   Nimugire Amahoro (Lk 24,36), kandi Uhoraho abarinde ibyago n’ impagarara za Corona n’ibisa na zo.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Jean Damascène HABIMANA M,              

Mu butumwa i Gihara, Diyosezi Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho