Imana ni urukundo

Inyigisho y’Umunsi mukuru  w’Ubutatu Butagatifu/umwaka A, 07/06/2020

Amasomo: Iyim 34,4b-6.8-9; 2Kor 13,11-13; Yohani 3,16-18  

Ineza y’Umwami wacu Yezu Kirisitu, n’urukundo rw’Imana Data, n’ubusabane  kuri Roho Mutagatifu, bihorane namwe mwese.

1.Indamutso muri iri iyobera

Iyo ndamutso tumenyereye kumva kenshi, iyo umusaserodoti aramutsa imbaga yakereye guhimbaza Umunsi wa Nyagasani by’umwihariko n’undi munsi ayoboye igitambo cy’Ukaristiya, kenshi kubera kuyimenyera, usanga tutabasha kumva uburemere n’uburyohe bwayo, kuko iduhishurira iyobera duhimbaza none ry’Ubutatu Butagatifu. Ndavuga Imana imwe itwihishurira mu Baperisona batatu: Imana Data, Imana Mwana n’Imana Roho Mutagatifu. Uyu munsi, nimucyo tuzirikane iyo ndamukanyo uko bikwiye.

Nimwibuke ko mu Ndangakwemera yacu tubihamya tugira tuti: “Nemera Imana  Data ushobora byose waremye ijuru n’isi. Nemera n’Umwana we w’ikinege Yezu Kristu umwami wacu, (…) Nemera na Roho Mutagatifu, Nyagasani utanga ubugingo, uturuka ku Mana Data na Mwana”.

2.Imana yihe?

Bavandimwe nta gushidikanya ko twemera Imana. Nyamara buri wese akwiye kwibaza ati: Ni Imana yihe nemera? Ni ngombwa kwibaza iki kibazo, kuko bizagufasha mu mibereho yawe kwiha umurongo uzagenga ubuzima bwawe. Dufashe akagero, niba Imana wemera wumva ari Umucamanza utigiramo impuhwe n’ubugwaneza igahorana uburakari, uzagira imyifatire itandukanye n’iy’uwemera Imana irangwa n’urukundo, ubuntu n’ubudahemuka. Ni na byo bizaranga umubano wacu n’abandi.

Mu gitabo cy’Iyimukamisiri, Imana ubwayo ni yo yihishurira Musa, ubwo yamusangaga hejuru y’umusozi wa Sinayi. Uhoraho Imana yamanutse mu gacu maze amutangariza izina rye muri aya magambo: “Ndi Uhoraho! Uhoraho Imana igira impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje ubuntu n’ubudahemuka”. Si Imana iteye ubwoba abayo, ahubwo ni ibahumuriza ari na cyo cyateye Musa kugira amizero muri yo maze agatinyuka kuganira na yo akaboneraho kuyisaba ati: “Niba mfite ubutoni mu maso yawe, …, Databuja niyemere kugendana natwe”. Uhoraho Imana yagiranye isezarano na we, yemera kugendana n’umuryango wayo.

3.Urukundo rwayo

Icyo kikaba ikimenyetso cy’urukundo rwayo rurenze imyumvire ya muntu. Ni byo isomo rya kabiri ryatubwiye neza ko Imana twemera ari: “Imana yuje urukundo n’amahoro”. Kubera urukundo rwayo rw’igisagirane, ibyayo byose ni ubuntu bugeretse ku bundi, ntabwo isaba ingurane. Yaradukunze natwe idusaba gusa kuyikunda no gukunda abana bayo bose, nta kubavangura.  Ndetse kugira ngo tubyumve neza yabiduhayemo urugero dusanga mu ivanjiri  tumaze kumva.

Yezu abitubwira neza atwereka  aho urukundo rw’Imana Se rugera. Yabitubwiye muri aya magambo: “Koko Imana yakunze isi cyane, bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege, igira ngo umwemera wese atazacibwa, ahubwo agire ubugingo bw’iteka”. Ni Imana yuje urukundo n’ubuntu, ihimbazwa no guhihibikanira abana bayo, ikagendana na bo, ikamenya icyo buri wese akeneye, kandi ikabikora nta gahato ibashyizeho, ahubwo yubahirije ubwigenge bwabo.

4.Uwemera Imana ni muntu ki?

Kubera iyo impamvu, buri wese Uyemera yagombye no kuyibera umwana w’indahemuka. Uyemera kandi akayikorera asabwa kubikorana urukundo rutarangwamo agahato n’ubwoba ko izamuhana.  Kuko ubwoba ari ikimenyetso kigaragaza ubucakara, kikaba indango y’abagaragu. Mu gihe urukundo n’ubuntu ari cyo kiranga abana bishimiye umubyeyi wabo. Ntitukibagirwe ko turi abana b’Imana nk’uko Yohani intumwa abitubwira: “Ubu turi abana b’Imana, ariko uko tuzamera ntibiragaragazwa. Gusa tuzi ko igihe Kristu azigaragariza, tuzaba dusa na We” (1Yh 3,2).

Nkuko twabivuzeho mu ntango, uyu munsi turahimbaza umunsi mukuru w’Ubutatu Butagatifu. Yezu ubwe yatwiyeretse atubwira ko akomoka ku Mana Data, kandi yasezeranyije abazamwemera Roho Mutagatifu. Yabikoze ahereye ku bigishwa be, ubwo yaboherezaga ngo bajye gukomeza umurimo yari yaratangiye ati: “Nimwakire Roho Mutagatifu” (Yh 20,22).  Yezu rero arahishurira abazamwemera ko basabwe kugira ukwemera mu Mana imwe yigaragaje mu Baperisona batatu: Imana Data, Imana Mwana, Imana Roho Mutagatifu.

5.Icyo abakristu duhamagariwe

1º. Kwemera Imana Data

Imana Data ni umuremyi wacu, wahanze ibiriho byose, ibiboneka n’ibitaboneka. Ni umubyeyi udukunda urudacuya n’ urutaretsa kuko yaturemye mu ishusho rye. Turi abana be kandi nta n’ikizadutandukanya na we, aduhoza ku mutima, keretse uwashaka kuba ari we umwihakana, ni we uzaba yiciriye urubanza. Ni na byo bishushanya urukundo ruba hagati y’umubyeyi n’abana be, uko umwana yagenza kose, umubyeyi nyamubyeyi ntiyihakana ubura bwe. Haba mu mahoro no mu makuba, haba mu byishimo cyangwa mu byago, urukundo rw’umubyeyi ruhora ku bibondo bye.

2º Kwemera Imana Mwana 

Yezu Kristu ni umwana w’ikinege w’Imana, waje mu isi yacu yoherejwe na Se ngo atwigishe kandi atwereka uko tugomba guhora twizihiye Imana Se ari we kandi Imana Umubyeyi wacu. Yabitweretse yemera gusangira natwe ubuzima, akababaro, akarengane n’urupfu, kugira ngo atubere urugero tugomba gukurikiza. Bityo atwereka ko urupfu n’ibindi duhura na byo bitagomba kuduca intege kuko atari byo bifite ijambo rya nyuma ku buzima bwacu. Nk’uko yatotejwe, akabambwa agapfira ku musaraba, urupfu ntirwamuheranye, yizuye mu bapfuye, bityo urupfu ruhinduka inzira itugeza kwa Data wa twese.

3º Kwemera Imana Roho Mutagatifu

Roho Mutagatifu ni Nyagasani Umuhoza. Ni we ubugingo. Abana natwe kandi tukagendana . Ni we mbaraga zihindura byose bishya, zituma dushira amanga tukamamaza nta bwoba Ineza n’urukundo by’Imana kandi tukabishyira abandi batarabimenya. Ni we utuma tubasha kumva neza Inyigisho za Yezu, maze Ijambo rye rigatura muri twe, tukabasha kumukurikira no kumukurikiza,  indango  yamuranze natwe ikaba ari yo ituranga. Nta yindi, ni Ukubaho turangwa no gukunda no kugira neza aho tunyuze hose.

Niba rero koko turi aba Kirisitu bitari mu magambo gusa, niduharanire no kwemera Iyo Mana imwe We ubwe yaduhishuriye: Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu. Niturangwe no kuyumvira, tuyikunde kandi tuyiyoboke. Sinasoza ntabibukije ibiranga abayoboke bayo nk’uko Pawulo intumwa yabitubwiye neza ati: “Muhorane ibyishimo, mutere imbere, muterane inkunga, mushyire hamwe, mubane mu ituze” kuko nimurangwa n’iyi migenzo, Imana yuje urukundo n’amahoro izabana namwe.  Umunsi mwiza kuri Mwese. Amina

Padiri Anselimi MUSAFIRI.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho