Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 5 cy’igisibo, 2014
Ku ya 11 Mata 2014
Amasomo: Yer 20,10-13 // Yh 10,31-42
Bavandimwe, igihe cy’igisibo dukomeje kidufasha kurushaho kumenya Yezu Kristu ngo tubone uko tumukunda, tumwemera, tumukurikira kandi tumukurikiza. Twibuke ko kitwerekeje ku munsi mukuru wa Pasika: ikuzo n’izuka bya Yezu Kristu, Umukiza n’Umwami w’abantu bose. Ariko iryo kuzo n’uwo mutsindo byabanjirijwe n’imibabaro n’urupfu nk’urw’abagome uko tubizirikana ku munsi mukuru wa Mashami ndetse no kuwa gatanu mutagatifu. Izuka rya Kristu ryerekanye ko ububabare, akarengane n’urupfu bidakwiye kutwibagiza amizero yacu muri Nyagasani; We utsindira intungane kandi agaha amahirwe abagome n’abagiranabi ngo bahinduke. Bene ibi byago by’abantu beza cyangwa ab’Imana biri mu byo tuzirikana mu masomo y’uyu munsi: uko byagiriwe Yeremiya ndetse na Yezu Kristu, Umwana w’Imana.
* Uhoraho arokora umuzigirizwa mu minwe y’abagiranabi
Bavandimwe, ubuzima butwereka ko ibibi biriho n’abantu bahengamiye ku bibi bariho. Ku buryo hari abo bitera kwibaza n’ubu ngubu impamvu abantu benshi bayoboka Imana ariko ububi n’ibibi bikiyongera. Nubwo rero ububi n’ababi bariho, nyamara bishengura umutima kubona ububi bwakorewe umuntu w’intungane n’umuziranenge. Nibyo umuhanuzi Yeremiya yatubwiye atwereka ko abagome n’iterabwoba impande zose bisakabaka ngo “nimumushinje, natwe tumushinje!”
Mu buzima busanzwe, ntawe ubura icyo yashinjwa kuko ngo “n’intungane bwira icumuye karindwi”, ariko ikibabaza ni ugushinjwa cyangwa se gushinja umuntu ibinyoma, ukabeshya kandi ukabeshyera undi no mu bintu bikomeye ndetse byamucisha umutwe. Bene ubu bugome bushengura umutima igihe ubikorewe n’abo wari wizeye: uwo mwashakanye, ababyeyi, abana wabyaye, abavandimwe, uwo muhujwe na byinshi, uwo wagiriye neza n’inshuti. Ibi bigatuma umuntu yibaza uwo yakwizera, bikamushobera kuko hari ubwo iyi si itagira inyiturano. Icyakora icyo tubona ni uko niyo wagirirwa nabi, n‘ubwo wakwiturwa inabi, wowe uzihatire kugira neza kuko aricyo twahamagariwe bityo bikatubera n’inshingano. Uretse ibyo kandi, tuzi ko ugira neza, ineza ukayisanga imbere; naho wagira nabi, inabi ikagukenyura ako kanya kuko yo ntiyemera kukwihanganira!
Na Yeremiya yahuye n’ubwo bugome bw’abavandimwe n’inshuti. Ababazwa no guhanurira umuryango we ko uzarimbuka niba utisubiyeho. Nyamara baramurwanyije, bamugirira nabi kandi ababurira ngo bisubireho maze babeho. Ndetse n’abo yafataga nk’inshuti ze bifatanya n’abagizibanabi n’abanzi be! Nibyo yatubwiye ati “abahoze ari incuti zanjye bari barekerereje ko nagwa, bati ‘wenda ahari yashukika tukamubona uburyo, tukamwihimura’.” Bavandimwe, abantu ntitugira inyiturano koko: umuntu akakugirira neza, akakwiringira ariko wowe ukamwitura inabi; ukamutega imitego n’iminsi cyangwa se kumwishima hejuru kuko yabandagaye cyangwa amerewe nabi! None se bene ubu bucuti buba bushyingiye kuki? Icyakora ibi bikwiye kutwigisha kandi bikadukomezamo urukundo rw’Imana kuko Yo ni indahemuka kandi izanzamura uwacumuye, igakomeza uyikomeyeho. Imana izi abayo, ni Uhoraho kandi irahatubereye: tuyikomereho!
Ubu bugome, ugutsindwa n’ikimwaro cy’iteka ku bagiranabi, tubwirwa na Yeremiya, byujurijwe muri Yezu Kristu watereranywe n’abe, akavugirizwa induru n’abo yagiriye neza ngo “ni abambwe”, akicwa rubi. Nyamara yaratsinze, bityo shitani n’abamuryegaga bose baramwara! Bityo n’abamwiziritseho baratsinze kandi bazatsinda. Tumwemere kandi tumukomereho!
* Yezu adusaba kumwemera no kwemezwa n’ibyo adukorera
Bavandimwe, ni kenshi Yezu yagarutse ku nkomoko ye, kugaragaza isano afitanye na Se ndetse no kwereka abantu n’isi yose ko Imana yadutashyemo ngo itugirire neza; ngo tuyemere, tubyemere kandi tuyikomereho. Icyakora Abayahudi ntibishimiye kumva Yezu avuga ko ari Umwana w’Imana. Nyamara, ni kenshi no mu buryo bwinshi Yezu yagaragajwe nk’Umwana w’Imana: twavuga mu isamwa rye, Yezu abatizwa muri Yorudani, ku buhamya bwa Yohani Batista, Yezu yihindura ukundi ndetse no kuba Abayahudi bari bategereje ukuza k’Umukiza. Nyamara ibi bamwe ntibari babizi ko byujujwe muri Kristu, abandi ntibanyuzwe nabyo, abandi bakabihinyura ku mpamvu zitandukanye ndetse n’umuco mubi wo kwanga umuntu nta mpamvu ifatika.
Nicyo cyatumye Yezu yibutsa abashakaga kumutera amabuye ko n’udashaka kumwemera nk’umwana w’Imana, byibura yemezwe n’ibikorwa byiza kandi by’agatangaza akora. Umunyarwanda niwe wavuze ati “n’uwanga urukwavu, yemera ko ruzi kwirukanka!” Bityo n’uwahitamo kwanga Yezu akwiye byibura kwibonera no kwemera ko afite ububasha n’ibikorwa byinshi, byiza kandi by’umukiro: ko agirira neza kandi akiza abantu! Ariko uwemera ibikorwa bya Yezu, yemera na Yezu ndetse akemera n’Uwamutumye. Ibi biratwibutsa kandi uburyo dushobora kumenya Imana: duhereye uko yihishurira abantu mu buhangage bwayo cyangwa se abandi bagahera ku byo yaremye n’ibindi bikorwa byayo biducira amarenga y’ubwiza bw’Imana no kuyishimira ineza yayo.
Bavandimwe, nta mpamvu twebwe dukwiye kwitwaza yatubuza kwemera kuko twiboneye, tukumva, kandi tukanyurwa n’uburyo Imana yujuje byose muri Yezu Kristu. Bityo tureke kuba abantu b’ingayi n’abatanyurwa n’ibyiza by’Imana. Twahawe byinshi, tuzabazwa byinshi. Ibikorwa byiza kandi byinshi bya Yezu ntibigamije kumwamaza gusa no kumugira ikirangirire nk’ibirangirire byo ku isi, ahubwo bigamije kudufasha kumwemera no kwemera ko Imana idukunda kandi idutuyemo ngo natwe tubane na Yo maze tubeho.
Dusabe Imana ngo iki gihe cy’igisibo kidufashe gukura mu kwemera no kubaho nk’uko twemera. Turonke imbaraga zo gukomera ku Mana no mu by’Imana kabone n’ubwo twahura n’ibicantege n’abaduca intege benshi. Nibyo bizaduha gutsinda ibibi, ubugome no kwitsindamo ubugome n’ingeso mbi biduhindanya, bigahindanya n’iyi si. Dusabire abatoterezwa ubusa n’abazira ko bari mu nzira nziza. Dusabire abazize Jenoside yakorewe abatutsi ngo Nyagasani abakire. Dusabire kandi n’u Rwanda ngo ruyoboke Imana by’ukuri maze haganze ubumwe n’ubwiyunge, ubutabera n’amahoro, urukundo no gusangira ibyiza by’igihugu. Umubyeyi Bikira Mariya, utabara abakristu adusabire. Amina.
Padiri Alexis MANIRAGABA
Seminari Nkuru ya Rutongo