Inyigisho yo kuwa kabiri w’icyumweru cya 2 cya Adiventi, B
Ku ya 09 Ukuboza 2014
Amasomo: Iz 40,1-11 // Mt18,12-14
Bavandimwe, dukomeje urugendo rutuganisha mu birori n’ibyishimo bya Noheli: Ivuka ry’umukiza n’Umwami wacu Yezu Kristu. Amasomo matagatifu y’uyu munsi aradusogongeza ku mpamvu yatumye Yezu Kristu yigira umuntu ndetse n’impamvu azagaruka mu ikuzo rye. Ni ihumure ry’umuryango we no kutagira n’umwe utakara kereka uzabihitamo kandi akabikomeraho!
-
Ihumure nyakuri rya muntu riri ku Mana yonyine
Tubizirikana neza mu isomo rya mbere aho igice cya kabiri cy’igitabo cy’umuhanuzi Izayi cyerekana ko ibyago, amakuba, ubunyago, ubugome, agahinda atari byo bifite ijambo rya nyuma ku buzima bw’umuntu cyangwa se ku miterere y’isi. Imana yonyine ni Yo ifite ijambo rya mbere n’irya nyuma ku byo yaremye n’abo yaremye bose.
Nyuma yo guhura n’ingaruka z’ibyaha n’ubugomeramana bwabo, Abayisiraheli barakubititse cyane kugeza bajyanywe bunyago i Babiloni! Bityo, ubu butumwa bw’umuhanuzi bwaziye igihe kuko Abayisiraheli bari barahuye n’ishyano mu buzima bwabo. Bari baratakaje ibintu bitatu byose ari na byo shingiro y’ubuzima bwabo. Ibyo bintu ni ugukomera ku Mana n’amategeko yabo, ingoro y’Imana yari i Yeruzalemu ndetse n’ubutaka bwabo bafataga nk’ubutaka butagatifu. Ibyo byose bari barabitaye ndetse n’ingoro yarashenywe n’Abanyababiloni ubwo babateraga mu myaka ya 586 mbere y’ivuka rya Kristu. Umuryango w’Imana rero wari mu gahinda n’ibyago bikomeye kugeza ubwo bavuga bati « waririmba ute indirimbo za Siyoni kandi uri ku butaka bw’ababanyamahanga ».
Bityo rero iyi nkuru y’ihumure ni inkuru nziza kandi ikomeye ndetse ikomeza ubwo bwoko bw’Imana bwabonaga ubuzima butagifite icyanga n’icyerekezo. Nyamara igihe bari bihebye ni bwo Nyagasani Imana yabo yabatabaranye ububasha maze basubira iwabo ahagana mu mwaka wa 533 mbere y’ivuka rya Kristu. Ibi bitwereka ko Imana izi abayo. Natwe twemere dutere hejuru tuti « dore Imana yacu kandi nta rindi hanga rifite imana ziriba hafi nk’uko Uhoraho Imana yacu abigenza igihe cyose tumutabaje » (Ivug 4,7). Natwe rero, dufite byinshi na benshi dukesha cyangwa twishingikiriza ngo twihumurize iyo twugarijwe na byinshi. Nyamara niba tudahumurijwe n’Imana ubwayo : ibyo bihozo bizaba amanjwe! Ni agahenge gusa. Ariko kandi, nubwo Imana iduhumuriza, ntabwo tugomba gukunda ibihozo byayo kuruta uko tuyikunda. Mutagatifu Fransisko wa Salezi niwe utubwira ngo « dushakashake Imana iduhumuriza, iduhoza aho gushaka ibihozo n’ihumure by’Imana».
Bavandimwe, ihumure rya muntu, ibyishimo bye no kwiyubaka ku mutima no ku mubiri, ni byo byatumye umwana w’Imana yigira umuntu. Ni cyo kandi gituma dufite ishema ryo kumugira Umwami, Umukiza n’Umugenga wacu. Tukamukurikira kandi tukihatira kumukurikiza kabone nubwo intege nke zakomeza kutwugariza. Niba Nyagasani aduhumuriza, tureke guhora tumushavuza kubera ibyaha byacu, ubunyamaswa bwacu n’ubugomeramana. Ni intambara ikomeye tugomba kurwana no kwirwanyamo kuko nta muntu n’umwe Nyagasani ashaka ko azimira.
-
Nta muntu n’umwe Nyagasani yifuza kuzimiza
Bavandimwe, mu ndangakwemera, duhamya ko Nyagasani yaziye twebwe : ni twebwe abantu no kugira ngo dukire. Nyagasani ntiyifuza kugira uwo atakaza mu bo yaremye bose. Mu gutakara kwa muntu kubera icyaha cya Adamu n’inkurikizi zacyo, umuntu yataye imisusire y’Imana n’icyerekezo cyo kubaho neza. Nyamara Imana yakoze byinshi ngo yereke umuntu urukundo imukunda. Ariko umuntu ararenga ntiyanyurwa. Bigeza aho itwoherereza Umwana wayo w’ikinege. Imana yagaragaje rwose ko idukomeyeho kandi itishimiye ugutakara kwacu. Kuko iyo ibyishimira yari kureka umuntu agapfa urwo yagapfuye. Na Yezu Kristu yarabivuze ati « mu bo wampaye, nta numwe najimije, uretse uwahisemo kuba igicibwa ». Ni byo Yezu Kristu yagarutseho no mu migani.
Uyu mugani wa Yezu Kristu w’intama yazimiye kugeza umushumba asize mirongo urwenda n’icyenda, ugaragaza igishyika Imana ifitiye umuntu wese. Imana ikunda buri muntu nk’umwana w’ikinege. Ibi tubyumvise kandi bikatunyura byatuma twizirika ku Mana kurushaho. Nyamara siko bigenda iteka kuko hari ubwo umuntu yirengagiza, adaha agaciro urukundo rw’Imana. Ku buryo byafatwa aka ya ndirimbo y’umunyarwanda uvuga ati « kubera ko nagukunze cyane, ni byo byatumye unyanga cyane ! » Mana wee ! Iyo umuntu arebye hirya no hino, ushobora gukeka ko ari byo dukorera Imana. Abantu benshi turi kudohoka no gutwarwa n’ibindi uretse inzira z’Imana. Ibi byatumye Nyirubutungane Papa Fransisko ashishikaza abashumba ba Kiliziya kandi yibutsa ko « mbere hari haratakaye intama imwe, ariko ubu hatakaye mirongo icyenda n’icyenda ». Akabasaba gushaka uburyo bukwiye ngo bazigarure mu rwuri aho kwishimira intama imwe yasigaye. Aho kandi ibintu bikomerera ni uko hari ubwo n’umushumba na we ashobora kuzimira cyangwa se intama zikamurya ubwazo. Ni igihe gikomeye ku bashumba ndetse n’imbaga y’abakristu. Ariko ni igihe gikwiye cyo kugarukira Imana, kuyizirikaho no kuyihamya aho rukomeye. Ni umwanya nyawo wo gukora ubutumwa kugira ngo nidusangira na Kristu ingorane zo kumuragirira no kwireka ngo aturagire bizatume dusangira na We ibyishimo aho aganje n’abamalayika n’abatagatifu.
Bavandimwe, dufite umugisha n’amahirwe menshi atwereka urukundo ruhebuje Imana idufitiye. Twiboneye uburyo Imana ihangayikishijwe n’uguhobagira kwacu. Bityo ikaturagira kandi ikaduha abashumba bahuye n’umutima wayo. Twemere duhame mu rwuri ari rwo Kiliziya. Tunyurwe kandi n’ihumure dukesha Imana yacu itugoboka n’igihe tutabikwiye ndetse tutabyiteze. Koko Imana izi abayo ! Tuyikomereho kandi dukomeze abavandimwe mu kwemera. Tugomba gufasha Yezu Kristu kudukiza no gukiza isi ! Dusabire kandi abakristu bataye n’abadohotse. Dusabire abantu bashaka kubaho nkaho Imana itabaho, itabakunda cyangwa se ko itabakeneye. Ibi tubisabe twiringiye ugutakamba kwa Bikira Mariya, utabara abakristu ! Amen.
Padiri Alexis MANIRAGABA