Imana ntihinyuka ku isezerano ryayo

Inyigisho yo ku cyumweru cya 4 cya Adiventi, Umwaka A, 2013

Ku ya 22 Ukuboza 2013 – Mwayiteguriwe na Padiri Théophile NIYONSENGA

Amasomo : Izayi 7, 10-16, Zaburi ya 23 (24), 1-2, 3-4ab, 5-6, Abanyaroma 1, 1-7

Bakristu bavandimwe, Noheli ngiyi iraje, turayikozaho imitwe y’ intoki.

Imana yiyemeje gufata iya mbere ngo ize mu bantu, yigire umuntu, ibane nabo, ibe nkabo, nta na kimwe ibitandukanyijeho keretse icyaha. Ibazaniye umukiro mu Mukiza, Umwana wayo Yezu Kristu. Niyo yifatiye umugambi wo gutura muri twe – abantu kugirango idusangize kuri kamere-mana yayo natwe tuyisangize kamere muntu yacu. Imana yo nta kabuza yiyemeje kuduha kamere-mana yayo. Aho twe abantu muri bwa bugugu bwacu ntituratsimbarara tukima Imana kamere yacu?Wabona tutimye Imana ariyo yaduhaye? Twange iyi migayo ibiri kandi tiyigendere kure: Gusaba uwo twimye, no kwima uwaduhaye.

Isomo rya 1: Imana ifashe iya mbere, ije gukiza umuryango unangiye! Twibutse ko mu gihe cya Izayi, abayisraheli bari mu mage n’ ingorane bitavugwa: bari mu ntambara, bugarijwe n’ ingabo z’ abanyamahanga, akarengane, ruswa no gusahura igihugu, igitugu n’ ukwikunda byarahawe intebe. Umuhanuzi asaba umwami Akazi, wari ukijya ku butegetsi, kurangamira Imana, akayizera kugira ngo azabone gutsinda urwo rugamba. Aramubwiye ati: saba Imana ikimenyetso, bityo ubone kurwana uziko muri kumwe. Ni nk’ aho yamubwiye ati: wikwirwanirira, ambaza Imana izakube hafi, ntiwatsinda niba utoroheye Imana ngo uyinogere. Umwami aragarambye, maze afunga umutwe, acungira ku mbaraga ze bwite. Imana ntiyatereye iyo ibonye ubupfayongo bwa Akazi. Ku bw’urukundo ikunda umuryango wayo, yiyemeje kutanga ikimenyetso kizarokora benshi: Umwari asamye inda, akazabyara umuhungu, uzazana uburokorwe, amahoro n’ umukiro.Hano Imana yerekanye ko igihe abayobozi n’ abakuru b’ umuryango banangiye umutima ntibayumvire, yo ishaka ahandi inyuza umukiro ngo irokore abaturage bayo.Koko Imana nticogora, ntiyivuguruza.

Mu isomo rya 2: Pawulo arerekana ko Yezu Kristu ari we wujuje umukiro Uhoraho yari yarateguriye muntu. Ni we kimenyetso cy’ umukiro, ubwe ni umukiza. Pawulo atewe ishema no kwitwa intumwa y’ uwazaniye bose umukiro, we wavutse ku bw’ umubiri nka twe, nyamara akerekana ko ari Imana igihe atsinze urupfu akazuka kandi agatangariza bose ubuzima. Yezu ni Imana rwose n’ umuntu rwose.

Mu ivanjili, turasangamo urugero rw’uworoheye umugambi w’Imana. Mu gihe mu isomo rya mbere twumvise ukuntu Akazi yapanze imihigo, imigabo n’ imigambi agahigika Imana, mu Ivanjili ho Yozefu ahamije ko ntacyo wakora utari kumwe na yo. Yozefu koko ni umugabo w’ intungane. We azi guharira Imana ngo yuzuze ugushaka kwayo. Yemeye ko umushinga we wo kuba yari yarasabye, afite fiancée, Imana “yawurogoya” ikawuhinduramo inzira y’ umukiro w’ abantu. Yoroheye amaza ya Emanweli: Imana mu bantu. Kubera ukwemera, yumviye Ijambo ry’ Imana rizanywe na Malayika. Azemera yite izina uwo atabyaye byongeye yite iryo yabwiwe. Kubera ukwemera, Yozefu azemera kurera umwana atabyaye; n’ igihe we ntawe uzaba amuhiga, azemera ahungishe Umwana na Nyina, yemere arare rwa ntambi, ku gasi, agiriye Imana.

Bavandimwe, Yozefu natwigishe: muri iyi si y’ubwikunde hari abanga kurera abana b’ imfubyi basigiwe n’ abavandimwe babo, cyangwa bakabafata nta rundi rukundo, ahumbwo bakurikiranye imitungo basigiwe. Yozefu we siko akora. Yemeye kurera udafite amaraso ye! Umusonga w’ undi wagombye kujya utubuza gusinzira.

Yozefu ni intungane: azi guhuza imishinga ye n’ umugambi w’Imana. Imishinga yose twagira, igihe ibusanye n’ umugambi w’ Imana, iza ihatse ibibazo n’ imivumo.

Bavandimwe, aya masomo yose aratwereka ubudahemuka bw’Imana. Imana yuzuza umugambi wayo. Ikomera ku isezerano ryayo ryo kutwohereza umukiza n’ umucunguzi: Yezu Kristu. Turebeye Kuri Yozefu twemere kwakira Ijambo ryayo riyobore ubuzima bwacu, biryo ugushaka kwayo gukorwe muri twe. Iyo ubaye mu by’ Imana, nayo iba mu byawe. Tworohere Roho wayo. Tureke Imana igire ijambo ry’ ibanze n’ irya nyuma mu buzima bwacu, mu ngo zacu no mu mishinga yacu.

Mu gitambo cya Misa, Imana iraduha kimenyetso cy’ umukiro wacu: Ikimenyetso cy’ uko iri rwagati muri twe ni Ijambo ryayo dusangira ndetse n’ Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu Umwana w’ Imana.Ibi biraduhagije. Twakire neza ibyo bimenyetso by’ Ijuru; maze uko tubisangira tukiri hano ku isi, bibe inshamarenga y’umusangiro ku meza ya Ntama w’ Imana mu Ijuru.Hahirwa abatumiwe ku meza ya Nyagasani.

Noheli nziza kuri buri wese.

Padri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho