Imana ntirenganya, yibuka abayo bashaka kubabarirwa no guharanira ubutungane nyakuri.

Inyigisho yo kuwa 15 Ugushyingo 2016, ku wa kabiri w’Icymweru cya 33 mu bisanzwe by’Umwaka C

Amasomo: Ibyahishuwe 3, 1-6.14-22; Zaburi 14,1a i 2-3a.3bc-4ab.5.; Luka 19,1-10.

Mukristu Muvandiwe, Kristu Yezu akuzwe!

Zakewusi ( izina riva kurya Zakariya risobanura ngo Imana yibuka cyangwa izi abayo) wari umutware w’abasoresha akaba n’umukungu, Ivanjiri itugaragariza ko yashatse kubona Yezu, wari umaze kuba igihangange ku bw’inyigisho ze n’ibikorwa bye mu nzira iva Galileya yerekeza i Yeruzalemu, ariko ntiyabishobora kubera abantu benshi, kandi akaba yari muto mu gihagararo. Kugira ngo agere ku ntego ye, Ivanjiri yerekanako yirukatse, agaca kuri iyo mbaga, maze yurira igiti kugira ngo abone neza Yezu wari ugiye gutambuka.

Ibyo ivanjiri itubwiye ni imvugoshusho. Mutagatifu Luka yayifashishije agamije kwigisha ko iy’isi dutuyeho n’ibiyiriho, iyo tubigizemo uruhare, bitubuza kubona Yezu. Kugira ngo tumushakashake kandi tumubone, akaba ari ngombwa guha ibyo bintu umwanya n’agaciro bikwiye. Kubigereho akaba, mbere na mbere, ari ngombwa kwigiramo icyifuzo cyo kubona no kumenyaYezu.

Mu byanditswe bitagatifu, kuva mu gitabo cy’Intangiriro kugera ku gitabo cy’ibyahishuriwe Yohani Intumwa, bigaragara ko Imana ariyo yadukunze mbere, ko ari yo iza idusanga, idushakashaka kugira ngo itugire abayo, ariko ntidushyiraho agahato. Ibona icyiza twifuza, uburyo tugihirimbanira dushishikaye ikakitugezaho mu kanya gato nk’ako guhumbya. N’iyo ibonye twivuruguta mu bibi by’amoko yose ntiyifuza ko duheranwa na byo, kuko umugambi wayo kuva kera na kare ari ikizwa ry’abantu no kubagaragariza Impuhwe zayo. Umwana wayo na kindi cyatumye amwohereza ku isi, uretse “gushaka no kurokora ibyazimiye” ( Lk 19,10).

Zakewusi yari azwiho kwigwizaho imitungo ikomoka ku kwaka abaturage imisoro n’amahoro by’ikirenga, ibyo ntibyamuheshaga icyubahiro rwagati muri bo. Muri make ntiyari akunzwe na bo. Bikaba bigaragazwa n’ukwijujuta kwabo, nyuma y’uko Yezu amaze kubura amaso, ku bushake bwe, maze akabwira Zakewusi wari mu giti, ati:“Zakewusi, manuka vuba, kuko ngomba gucumbika iwawe uyu munsi”. Ni benshi mu bayoboke ba Yezu bagombaga kwishimira ko yinjira iwabo, ariko we ahisemo urugo rw’umunyabyaha. Aha bikaba bitwigisha ko imikorere y’Imana itandukanye n’iy’abantu; uwanzwe n’abantu, Imana yo ntimukuraho amaboko, iramukunda kugeza ku ndunduro. Nta burenganzira dufite bwo kugira uwo ducira urubanza.Ubucamanza bw’Imana si nk’ubw’abantu. Ubwayo ntibugomba ruswa cyangwa “inyoroshyo”, ni ubucamanza butabera, bujyanye n’umugambi wayo wo gukiza bose itarobanuye.

Zakewusi na we wari uzi ko adakunzwe, abonye ko hari utandukanye n’abo yari azi ko bamuhaye akato, uwo akaba Yezu wari umuhamagaye, ava mu giti bwangu amusanga, maze yakirana Yezu ibyishimo. Mbega byiza!! Mukristu, nta kintu cyasendereza ibyishimo mu mu mutima wawe nko kwiyumvamo no kwibonera rwose ko ukunzwe, ko ntawe ukwishisha akubonye.

Byongeye nta zindi mbaraga zabaho zatuma umuntu yemera guhinduka cyangwa kureka imigenzereze ye ishaje atari izo mbaraga z´urukundo. Umunyabyaha utagaragarijwe urwango ahubwo akagaragarizwa ko urukundo rutaryarya, arahinduka. Urugero tweretswe uyu munsi ni urwa Zakewusi. Amaze kubona ukuntu Yezu amwakiranye ineza, amaze kubona ukuntu amwakiranye impuhwe n’urukundo, ndetse amaze no kumenya no kwemera ko koko Yezu ari umunyampuhwe n’umunyambabazi, yiyemeje kumwugururira umuryango w’umutima we kugira ngo yinjire awuturemo, awirukanemo ibyamuteraga impagarara byose, n’ibyamuteraga guhora arenganya abantu ndetse ntashobore kubona ibyiza by’Imana. Imbaraga z’urukundo rwa Yezu yiyakiyemo, ni zo zatumye yiyemeza kwivugurura no gufata ingamba zibigaragaza: guha abakene kimwe cya kabiri cy’ibyo yari atunze, gusubiza uwo yahuguje ibye inshuro enye! Ngibyo ibiranga ukwisubiraho nyako, gushingiye ku guhura n’Imana, yo igomba gukundwa no guhabwa agaciro gusumbya ibintu.

Mukristu muvandimwe, natwe mu gihe twari dukatarije kwimiriza imbere kwiberaho nka Zakewusi ataratwarwa n’urukundo-nyampuhwe rwa Yezu, uyu munsi Nyagasani araturaranganyamo amaso , arabwira buri wese ati : ndakuzi ndagusobanukiwe, nzi ibikorwa byawe bitaboneye mu maso yanjye, nubwo wabihishahisha mwene muntu ntarabukwe, njye ndabizi ( Hish 3,1-3)!

Twe twese rero tugize umuryango we, ntidukomeze kunangira imitima yacu. Nyagasani aradushishikariza kwitaza ubukristu bwagwingiye, kwitaza ubukristu bw’akazuyazi, ubukristu bwa nyirarureshwa, ubukristu bwuzuyemo ubwirasi, ubwikanyize n’agasuzuguro; aradusaba gusezerera imibereho yuzuyemo uzuyemo ibyago n’urupfu aho gusenderamo ubuzima bw’Imana (Hish 3 , 2.15-17). Aradukangurira kwitaza icyitwa kudamarara no kwigwizaho ibitadufitiye akamaro, cyane cyane ibyo tudahererwa mu biganza bye kuko biba bijejeta umuvumo. Uwumva kandi agakurikiza ibyo amubwiye, uko bwije n’uko bukeye agaharanira ubutungane, aramusezeranya kuzatsinda ibyago byose, amakuba yose, bityo akazahembwa kwicarana na we mu ikuzo ry’ubwami bwe ( Hish 3, 20-21).

Umubyeyi Bikira Mariya, Umubyeyi udahemuka akamenya abe bose ntatuze kubafasha, natube hafi, nadufashe kumva koko ko Yezu ababarira, ko abohora kandi agasubiza agaciro uwari wahawe akato, agasigaye asuzugurwa n’ubonetse wese. Icyifuzo cyacu cyo gukizwa na Yezu nigihure n’urukundo rudushakashakira mu byo twazimiriyemo byose, maze imbaraga zarwo twemere ziduhindure. Kumva ko tubabariwe na we, bijyane no kumva ko adusaba kubaho ku buryo bwisumbuye ibintu; twirinda kuba abacakara babyo, mbese twimirize imbere guharanira iteka kwigobotora icyatubuza gukurikira Yezu no kumukurikiza.

Ndangije ngira nti: munsabire nanjye ndabasabira gutsinda imitegpo yose y’Umwanzi, aho yaturuka hose.

Padiri Gregori HAKIZIMANA

 Vic / Espagne.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho