Imana ntirobanura

ICYUMWERU CYA GATANDATU CYA PASIKA

13 GICURASI 2012 

AMASOMO: 1º. Intu 10, 25-26.34-35.44-48

2º. 1 Yh 4, 7-10

3º. Yh 15, 9-17

 

IMANA NTIROBANURA 

Amaze kubona ukuntu Koruneli w’i Kayizareya afite ishyushyu ryo kumva Inkuru Nziza, Petero intumwa yariyamiriye mu byishimo ati: “Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane” (Intu 10, 34b-35). Ni uko rero Imana Data Ushoborabyose yigaragarije umuryango wayo Isiraheli. Mu mateka maremare abayisiraheli banyuzemo, si ko bahise bumva iyo mimerere y’Imana y’ukuri. Ni igihe kirekire bamaze bibwira ko Imana yabibwiye ibinyujije kuri Musa, yari umwihariko wabo. Nyamara Imana Ishoborabyose yakomeje umugambi wayo wo kwigaragariza n’andi mahanga yose yo ku isi. Ibyo byabaye impamo ubwo YEZU KRISTU yaje kuzuza umugambi w’Imana Data mu bantu. We nyine, ibyo kwifungirana mu bayahudi yagaragaje ko bidafite ukuri. Ni yo mpamvu yagiye agirira neza uwo bahuraga na we wese yaba umuyahudi cyangwa umunyamahanga. Kuri iki cyumeru, tureke amatwara yacu amurikirwe n’urwo rukundo rurenga imipaka yose y’abantu n’ibihugu.

Mu Ivanjili ya YEZU KRISTU yanditswe na Yohani, twakomeje guvomamo muri iyi minsi inyigisho zidukangurira gukunda YEZU KRISTU no gukora byose dukurikije urugero yadusigiye. Zadukanguriye kugendera mu nzira z’urukundo, rwa rundi ruranga abana b’Imana by’ukuri kuko nyine “Imana ni urukundo” nk’uko Yohani yabitubwiye mu isomo rya kabiri. Imibereho iyobowe n’Urukundo, ni yo iranga umuntu wifitemo ubuzima bw’Imana y’ukuri. Tuzi ko imana nyinshi zo muri iyi si na zo zizeza abantu amahirwe. Izo mana abantu bihangira, ni imana zitabaho kuko ubuzima bw’uwazikurikiye busozwa n’urupfu nta kindi. Kugira amaboko, kugira amafaranga n’iby’isi bindi, ntibihagije. Ingorane zikomeye ariko, ni iz’umuntu washyize amiringiro ye muri ibyo byose by’isi maze akarwanya Imana y’ukuri, Data Ushoborabyose, Se wa YEZU KRISTU natwe twese. Ayobowe na shitani kuri iyi si cyane cyane iyo arwanya iby’Imana akanangira rwose mu mutima we. Uwo nguwo, sebyaha twita serupfu aba amutegereje. Rimwe na rimwe abantu nk’abo, ntibabura gupfana agahinda n’ugukuka umutima. Umunsi umwe, nahurujwe na benewabo b’umugabo wari urembye cyane mbese agiye gupfa. Yari mu kigero cy’imyaka nka mirongwine. Bambwiye ko ubuzima bwe bwabaye ubw’amaraha gusa. Ngo yiberaga mu bagore no mu nzoga. Ageze ku ruvumba rwa nyuma, bene wabo ba hafi bamubwiye ko bagiye guhamagara Padiri akamuzanira amasakaramentu. Yabasubije ko adakeneye ibyo! Ariko kubera bo bari bazi akamaro k’amasakaramentu, bantumyeho. Narahageze arasakuza cyane ngo nta byo ashaka, aranangira rwose. Icyadutangaje ni uko yapfuye yakutse umutima rwose avuga ngo arabona ibintu biteye ubwoba: ibiyoka n’ibikoko by’inkazi. Yapfuye mu by’ukuri ahangayitse cyane. Ntidushobora kwemeza ko amahoro n’Urukundo yivukije ku bwende, yabibonye avuyemo umwuka. Twemera impuhwe z’Imana isendereza ku bantu bose ababi n’abeza. Icyo duhamya ariko, ni uko zigirira akamaro uwemeye kuzakira. Uwemera YEZU KRISTU muri iyi si, azabana na we iteka. Azishima iteka mu ijuru.

Ikimenyetso cy’ibyishimo by’iteka, ni ukwigishwa ibya YEZU KRISTU ukabikunda ukemera kuyoborwa n’Inkuru Nziza ye. Uwo waba uri we wese: yaba umwirabura cyangwa se umwera, umugiraneza n’umugiranabi, umukire n’umukene, uwize n’utarize…bose iyo bumvise Inkuru Nziza y’Urupfu n’Izuka bya KRISTU bakabyemera, barakira. Ni ko byagendekeye Koruneli wari umunyamahanga akaba n’umutegeka w’abasirikare. Muri rusange, iyo umuntu atifitemo kabutindi y’umutima unangiye, ibyiza byose by’ukuri abikingurira umutima. Urugero ni Koruneli uwo. Ngo “yari umuntu wubaha kandi agatinya Imana, we n’urugo rwe rwose, akagirira Ubuntu bwinshi rubanda kandi agasenga Imana ubudahwema” (Intu 10, 2). Abantu bifitemo amatwara nk’ayo, ntibarwanya Urukundo rw’Imana. Igihe cyose babwiwe Inkuru Nziza bashobora kuyemera maze ikabakiza bagakiza n’abandi. YEZU bemera kwakirana urukundo abakiza ibyaha byabo byose kuko ni We “gitambo cyo guhonerera ibyaha byacu” (1 Yh 4, 10).

Imana ntirobanura. Nimucyo kuri iki cyumweru tuyerekezeho amaso y’umutima wacu. Dusabire abantu bifitemo umutima unangiye kugira ngo bakire impuhwe zayo, bashobore kwakira YEZU KRISTU mu ngo zabo, mu miryango yabo, mu karere kabo, mu bihugu byabo. Dusabire kandi abantu bose barengana hirya no hino biturutse ku ivangura iryo ari ryo ryose. Hari benshi bavutswa uburenganzira bwabo bitewe n’uko ababakuriye bimitse sebyaha mu mitima yabo. Tubasabire kwihangana no kurangamira YEZU KRISTRU kugira ngo ibikomere byabo bitabavutsa ubugingo bw’iteka. Twisabire natwe ubwacu kugira ngo buri munsi turusheho kuyoborwa n’Ijambo ry’Ukuri kwa YEZU KRISTU, dukunde bose nta vangura kandi twiyemeze kuvuga hose Inkuru Niza y’UMUKIRO NYAKURI.

Iki cyumweru cyahuje n’itariki ya 13 gicurasi, itariki itibagirana abana b’i Fatima muri Porutugali babonekewe. Hari mu mwaka w’ 1917. Bikira Mariya ashaka ko twakira Umutima mutagatifu wa YEZU wo soko y’URUKUNDO n’impuhwe za Nyagasani.

BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE

YEZU ASINGIZWE UBU N’ITEKA RYOSE.

Cyprien BIZIMANA