Imana ntishaka ko dupfa, ishaka ko tubaho muri Kristu

Inyigisho ku masomo matagatifu y’Icyumweru cya II cy’Igisibo B

Amasomo matagatifu:

Intg 22, 1-2.9-13.15-18; Zab 116(115),10.15.16-17.18-19; Rom 8, 31b-34 na Mk 9, 2-10

Uhoraho, Imana ya Abrahamu, Izaki na Yakobo ni na We se w’Umwami wacu Yezu Kristu. Ntiyifuza na rimwe ko hari uwakwica undi, ntiyifuza n’urupfu rw’umunyabyaha. Raretse ko Umwana wayo apfa mu mwanya wacu kugira ngo mu kugira uruhare ku izuka rye, tumukeshe kuzagira uruhare ku ikuzo rye.

Isano y’icyumweru cya I cy’Igisibo n’icya II

Iki Cyumweru cya II cy’Igisibo turazirikana nk’uko bisanzwe Ivanjili ya Yezu yihindura ukundi.  Uyu mwaka B turazirikana Ivanjili nk’uko yanditswe na Mariko. Muri yo, Yezu Kristu aduhishuriye ibintu bitatu bitubwira uwo ari we:  ko ari Mwana, Ukunzwe cyane na Se cyangwa se Uwizihe Se iteka ryose, akaba ari n’Umwigisha w’ikirenga dukwiye kumvira no gukurikira. “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane unyizihiye. Nimumwumvire”.

Igisibo ubwacyo ni inzira y’umusaraba aho ukuri kurwana n’ikinyoma; urumuri n’umwijima, ubugingo n’urupfu. Iyi Vanjili itweretse ko muri iyo ntambara hatsinda ukuri, urumuri n’ ubugingo. N’ubwo byasaba inzira ndende ariyo minsi 40, ni ukuvuga igihe gihagije, amaherezo Umwana w’Imana n’abamukurikiye baratsinda kakahava. Ntiwatsinda utarwanye. Twumvise ku cyumweru cya I, uburyo Yezu arwana na Sekibi ishaka kumushuka maze akayitsindira ku ngusho z’inda, ikuzo, ubutegetsi n’ibyubahiro yari imutegeyeho. Umuntu utagwa ku nda, ntagwe ku gitsina, ntagwe ku butegetsi ntahirimire mu kwirarira no kwihamya…uyu rwose aba ari intwari, nako umutagatifu. Ibyo ni byo twazirikanye ku cyumweru cya 1 cy’Igisibo. Iki cyumweru cya II kigamije kutwereka iherezo, indunduro cyangwa se final, ya rwa rugamba turiho dutsinda imitego myinshi. Urwanye urugamba rw’ubutagatifu yunze ubumwe na Yezu kandi amureberaho, uwo rwose azabona Imana Data, azatsinda kimwe na Kristu maze azibanire mu Ijuru na Musa na Eliya ndetse n’abahanuzi bose n’abandi bose bakomeye ku mategeko y’Imana. Muri make, iki cyumweru cya II kiduhishuriye ko Igisibo Gitagatifu kigeza ukibamo neza ku ikuzo no ku buzima busagambye, buhoraho iteka (Yoh 10,10).

Igitabo cy’Intangiriro 22, 1-2.9-13.15-18

Mu byumweru by’Igisibo, tuzirikana buri gihe mu isomo rya mbere abantu b’ikubitiro mu kwakira umukiro Imana yageneye bene muntu. Icyashize twazirikanye ubuzima bwa Nowa warokotse umwuzuye bityo tumubona nk’umutwe uzashibukwaho abantu bashya nyuma y’umwuzure. Kuri iki cyumweru cya 2, isomo rya mbere ritweretse undi muntu w’ingirakamaro, ni Abrahamu. We arenze kuba umutwe w’abarokotse ikiza cy’umwuzure, arenze Nowa; Aburahamu ni umutwe w’umuryango w’abatowe kandi bemera Imana. Aburahamu ni urugero rw’abemera bose kandi b’ibihe byose. Yumviye Imana yo akesha byose, ajya aho ishaka, we atanazi, byongeye, ntiyagingimiranya no kuyitura umwana we Izaki, umwana w’isezerano.  Yarageragejwe ariko arumvira muri byose. Zaburi y’iki cyumweru ishimangira iri banga ryo kumvira Imana ku buryo inyungu zacu zitagombye na rimwe kubangamira ugushaka kw’Imana: Zaburi iti: “Nzagutura igitambo cy’ishimwe,… nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho”.

Iyo twumviye Imana, buri gihe ubuzima buratsinda, “Izaki” akarokoka kuko Imana Rukundo itishimira na rimwe urupfu rw’abayo. Zaburi iti: “Koko Uhoraho ababazwa n’urupfu rw’abayoboke be“. Twuzuze ibitureba dore Imana nticogora kuzuza ibyayo kandi ku ngungu zacu. Umvira nka Abrahamu maze urebe ngo Imana iragutsindira icyaha n’urupfu byari kuzaguhama!

Ibi byishimo bya Abrahamu byo kuba yunze ubumwe n’Uhoraho tunabisangana Pawulo Mutagatifu. Atewe ishema n’uko nta n’umwe wamuvutsa ubuzima niba Imana iri kumwe na we rwose muri Yezu Kristu. Ni koko, Imana yaratwegereye; ntiri kure, iturimo, iri rwagati muri twe mu ishusho yacu no mu mibereho nk’iyacu. Yezu Kristu ni Imana rwose n’umuntu rwose. Nasingizwe. Muri Yezu Kristu dusingize Imana yaduhaye ibyiza by’amoko yose ndetse ikaduha n’ubugingo bw’iteka. Muri Ukaristiya Ntagatifu duhabwa rwose Yezu watwitangiye, akemera kutubera inshuti tugendana kugeza dushyitse mu ikuzo rya Data, akatubera ifunguro muri urwo rugendo n’ingwate y’ubugingo bw’iteka. Yezu ni we wasimbuye Izaki aramwuzuza, ntiyakunze ko hagira umuntu, yewe habe n’itungo byakongera gutambwa, kwicwa, mu mwanya wa bose.

Ibitambo by’abantu, by’amatungo n’andi maturo ntibyanyuze Imana ngo bibe byacungura mwene muntu. Ahubwo Mwana ni we wiyemeje kuza yigira umuntu kugira ngo adukize kandi atwereke byuzuye ugushaka kwa Data. Uko yagakunze abantu, abakunda byimazeyo maze yemera kubapfira, byongeye apfiriye ku musaraba. Ni cyo cyatumye Imana Data imuzura mu bapfuye maze aba amizero n’umukiro w’abazamwemera bose.

Inkoramutima za Yezu

Yezu Kristu yatugize inkoramutima ze. Kimwe na Petero, Yakobo na Yohani natwe abemera twemere tugendane na Yezu, tuzamukane na We, tuzagerane kuri Pasika ye ari wo musozi mutagatifu w’ikuzo. Uwageze kuri Pasika, ni we uhabwa Roho Mutagatifu akabona kugaruka mu bavandimwe be kubatangariza inkuru nziza y’umukiro. Muri make, Ivanjili itweretse inshinga eshatu zigira muntu inkoramutima ya Yezu: kwemera kuzamukana na Yezu( Yezu ajyana na Petero, na Yakobo, na Yohani ukwabo mu mpinga y’umusozi muremure); kuba umuhamya w’ikuzo rye ari nako usogongezwa ku munezero w’abatashye ijuru (Nuko yihindura ukundi mu maso yabo. Imyambaro ye irererana, irabengerana bitambutse kure uburyo umumeshi wo ku isi yashobora kuyeza. Ubwo Eliya arababonekera hamwe na Musa, baganira na Yezu) no kumanukana na Yezu wakwiyeretse ukajya kumwamamaza no kumuhamya mu bandi.

Bakristu bavandimwe, turi mu rugendo. Abarukora mu kwemera, no mu kwizera nk’ukwa Abrahamu bazagira iherezo ryiza kuko bazatura ku musozi mutagatifu w’Imana Data hamwe n’abamalayika n’abatagatifu bose. Mwene abo bamenye ko nta cyabatandukanya n’Imana kandi nta rwikekwe rubariho. Mu kwemera Yezu Kristu bazi ko bagendana muri bo ingwate y’ubugingo bw’iteka. Ni bo bavuga bati: Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane. Ni nde uzazicira urubanza? Ko Kristu Yezu yapfuye, ndetse ko yazutse, We uri iburyo bw’Imana, akaba anadutakambira. N’aho abagome n’abahakana-Mana, n’ubwo bari mu rugendo, nibatisubiraho, nibo ubwabo bazigira ibicibwa mu ngoma y’Ijuru.

Dusabe inema yo kugarukira Imana no kunywana na Yezu uri rwagati muri twe, Imana rwose n’Umuntu rwose mu isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya.

Padiri Théophile NIYONSENGA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho