Imana ntiyagutereranye

Inyigisho yo kuwa gatandatu w’icyumweru cya 26 gisanzwe A.


04 Ukwakira 2014 – Mutagatifu Fransisko w’Asizi

Amasomo: Yobu 42,1-3.5-6.12-17 ; Zab 118,66.71, 75.91, 125.130 ; Lk 10,17-24

Kubaho wumva waratereranywe n’Imana cyangwa abavandimwe, birababaza cyane. Ariko se Imana ishobora kugira uwo itererana? Igisubizo tugihabwa n’umuhanuzi Izayi 49,15: “Mbese ye, umugore yakwibagirwa umwana yonsa? Ese yaburira impuhwe umwana yibyariye? Kabone n’aho we yarengwaho, jyewe sinzegera nkwibagirwa”.

Ku musozo w’igitabo cya Yobu tumaze iminsi tuzirikana, muri iyi munsi twumvise urugero rwiza rw’umwe mu bantu babayeho bageragezwa n’ibyago ariko bakirinda gutandukana n’Imana.

Yobu atwigisha guhora dusingiza Imana kabone naho twaba twagirijwe, ntitugomba kugamburuzwa n’ibibazo. Atwigisha kwihangana. Kuri iy’isi, hari abahorana ububabare n’umubabaro bidashira; ntidukwiye kwirengagiza ko Kristu yaje gusangira natwe imibabaro , ariko ntiyayikuyeho kuko ububabare ni bumwe mu buryo bwadufasha kwandikisha amazina yacu mu gitabo cy’ubugingo bitewe n’uburyo twabubayemo.

Ndetse nk’uko twabizirikanye mu Ivanjili ntagatifu, amabanga y’Imana ahishurirwa abaca bugufi, abemeye kuyoborwa n’Imana mu buzima babayeho bwose, yewe niyo bari mu byago, Imana irabiyereka.

Bavandimwe, tugendeye ku rugero rwa mutagatifu Fransisko w’Asize (1182-1226) duhimbaza none, twakumva neza agaciro ububabare bushobora kugira mu buzima bwacu. Uyu mutagatifu, yabanje kuba umuntu utita ku by’iyobokamana; nyamara yaje gufatwa n’indwara iramuzahaza cyane, amacuti ye yose amucikaho ntiyamusura, aho yari arwariye akitabwaho gusa n’abo yajyaga asuzugura; nuko kuva ubwo yiyemeza kuyoboka Imana yonyine akaba ariyo akorera. Amaze koroherwa neza yiyegurira Imana burundu, abikurikirwamo n’abandi bagenzi be; aribo baje kwitwa ‘Abafransiskani’ tuzi ubu.

Twisunze umubyeyi Mariya, muri uku kwezi kwa Rozari, dusabire abafite intege nke bose kubera uburwayi, abatereranywe n’abihebye bose bakomere kuri Nyagasani, kuko muri ako kababaro nibwo Imana itwihishurira.

Bikira Mariya, mubyeyi w’abababaye, udusabire.

Nyagasani Yezu abane namwe!

Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho